Umuvunyi yasabiye Kanyana Bibiane gushyikirizwa Polisi

Ubu Kanyana araryozwa umutungo wa Nzabonimana Etienne nyuma abazwe uwa Dr Bararengana Seraphin.

 Urushyize kera ruhinyuza intwali.U Rwanda nk’igihugu gifite inzego zitandukanye zireberera umuturage ntabwo wakora ibyo wishakiye witwaje uwo uriwe ngo urenganye rubanda. Bamwe mu bahesha b’inkiko ubu barahunga abandi barafungwa bazira gucura imanza mpimbano.kanyana

                             Kanyana imitungo yagurishije ikomeje kumubiza icyuya

Ubu biravugwa ko amayeri y’umuhesha w’inkiko Kanyana Bibiane yarangiye  hamwe n’umugabo we  Calixte bagiye bafatanya guteza cyamunara amazu atandukanye. Urwego rw’umuvunyi rwanze kurebera amakosa ya Kanyana maze rumubaza akari munda y’ingoma . Kanyana bigitangira yabanje kubifata minenengwe,nyuma aza kwerekwa ko urwego rw’umuvunyi rwashyiriweho kurwanya ruswa n’akarengane. Ikirego cy’urubanza RCAA0007/15/CS niwo wabyaye umwanzuro w’ikirego nimero1968 ,kuko bagiraga bati: Tumaze gusuzuma ikirego cya Nzabonimana Etienne uhagarariwe na Bongera Jean  Baptiste cyari cyatanzwe tariki 23/03/2016 aho yasabaga ko urubanza twavuze haruguru rusubirwamo kubera impamvu zikurikira: Kuba Nzabonimana yarishyujwe indishyi mpozamarira hagendewe ku itegeko ngenga 08/96 ryo kuwa 30/08/1996. Aha niho hafatiwe icyemezo cy’uko urubanza rwasubirwamo mu rukiko rw’ikirenga,urubanza rukongera rugasuzumwa neza.nzabonimana

    Nzabonimana akomeje gutakambira Leta ngo asubizwe umutungo we wagurishijwe na Kanyana

Aha rero niho haganisha Kanyana mu mazi abiri mu gihe yajyaga abicikiriza ngo abamwandika bakorana n’abanzi b’igihugu none birangiye abamwandika bakorera ubuvugizi rubanda rwagiseseka yarenganije. Kanyana agomba kumenya ko kurenganya umuturage bitubaka ubumwe bw’abanyarwanda. Itangazamakuru ntacyo ripfa na rubanda ,gusa inshingano n’ubuvugizi kugirango uwarenganye arenganurwe.Kanyana iyo urenganya umuturage ntaho ubu utaniye n’umwanzi w’ubumwe n’ubwiyunge.

Iy’imyamzuro yashyikirijwe Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta. Perezida w’urukiko rw’ikirenga. Ahandi hafata Kanyana mu ijosi haragira hati: Umwanzuro nimero 1712 wagiraga uti: Dushingiye ku itegeko ngenga nimero 23/2003 ryerekeye gukumira no guhana Ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo(igazeti ya Leta sipesiyali yo kuwa 03/09/2003.Hashingiwe kandi ku itegeko ngenga nimero 65/2003 ryo kuwa 11/07/2002 rishyiraho imyitwarire y’abayobozi nanone hashingiwe  ku itegeko ngenga nimero 22/2002 ryo ku wa09/07/2002 rishyiraho statut rusange y’abakozi ba Leta. Bagize bati: ikirego cya Nzabonimana Etienne uhagarariwe na Bongera cyatanzwe tariki 23/03/2016 barega komisiyo ishinzwe gucunga imitungo itagira beneyo yo mu karere ka Gasabo. Komisiyo yari ihagarariwe na Gacondo Frederick yafashe umutungo wa Nzabonimana iwugabiza umuhesha w’inkiko Kanyana Bibiane kandi atarabuze ubwishyu. inzu nzabo

Iyi niyo nzu ya Nzabonimana umuvunyi yategetse ko cyamunara yakozwe na Kanyana ya kwigwaho

Nzabonimana yasabye komisiyo iri mu maboko ya Gacondo kwishyura ideni . Gacondo mu nyungu zitaramenyekana neza yanze kwishyura kandi amafaranga ahari. Aha rero niho Gacondo na Kanyana byabakomeraniye kuko  komisiyo ntiyigeze igaragaza impamvu itari kwishyura. Ikibazo kibagonga bose ni uko mu gihe Karugarama Tharcisse akiri Minisitiri w’ubutabera yategetse komisiyo kwishyura banki ya Bcr ideni Nzabonimana yarayifitiye.Umuhesha w’inkiko Kanyana Bibiane mu ihurizo ry’amategeko !!! Kanyana yigabije umutungo waNzabonimana agurisha uko yishakiye  none itegeko riramugonze. Ibihe byo kubaka u Rwanda byatangiye kweguza barusahurira mu nduru bagiye bagurisha imwe mu mitungo y'abantu bahimbye impapuro mpimbano bazitirira Gacaca. Amakuru ava ahizewe ngo ubu hatangiye kubarurwa imwe mu mitungo yagiye igurishwa naba Kanyana cyangwa ba Irakiza we wakatiwe imyaka itandatu azira imitungo ya Rwabukwisi Jean iherereye mu kagali ka Kivugiza mu murenge wa Nyamirambo.

Babivuze ukuri ngo utariye ibyo ugiye urya ibyupfuye koko!! Iyo uvuze Gacaca buri wese yumva ukuri kwari kugiye kunga abanyarwanda kukomora ibikomere igakomwa mu nkokora na zimwe mu nyangamugayo zayigize ikiraro cya Ruswa no kurenganya rubanda rwagiseseka rutifite ku mufuka.Gacaca yarakomeje kuko  guhimba imanza zitabayeho biba bihawe umwanya bihabwa umugisha na bamwe mu bahesha b'inkiko b'umwuga,bibatizwa na bamwe mu ba perezida b'inkiko z'ibanze bateraho kashe mpuruza ukagirango n'igikumwe cyabashakanye mu buryo bunyuranyije n'itegeko.Ubu inkuru yabaye impamo ko zimwe mu manza zagiye zigurisha amwe mu mazu y'uwitwa Bararengana Seraphin zikagurishwa n'umuhesha w'inkiko Kanyana byari ibihimbano. Igurishwa ry'inzu ya Nzirorera Joseph mu buryo bugayitse kandi ari iya Col Renzaho Tharcisse.Ikibabaje mu mujyi wa Kigali nahandi mu gihugu hose imitwe yaradutse ,aho kubanza gushinja ko umuntu yakwiciye abantu urivugira inka magana atatu utarigeze utunga n'imwe bwacya za nka ukazirega abandi.Aha naho biri ku mutwe wa Kanyana kuko niwe wagiye azigurisha.  Umuvunyi mukuru hamwe nabo bafatanije nibakomeza bazarenganura benshi kuko igihugu cyose imanza mpimbano zayogoje rubanda rwagiseseka. Kimenyi Claude.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *