Rayon sport mu mayira abili

OHHH Rayon bakuziza iki Rayon!!!!

Gacinya Denis abujije Rayon sport igikombe cya shampiyona.Gacinya kwegura no kweguzwa ahitemo igikwiye. Ikinyamakuru ingenzi ntabwo kigeze kibonamo Gacinya ubunyangamugayo bwo kuyobora ikipe nka Rayon sport.gaa

Gacinya uko yahinze siko yaguye egura inzira zikigendwa

Inkuru ibaye impamo Gacinya ashenye Rayon sport  ku manywa y’ihangu. Abakunzi ba Rayon sport bakomeje kwibaza aho Gacinya ayiganisha hamwe n’itsinda rye ririmo umuhungu wa Mudaheranwa witwa Shaff.Rayon-Sports-mbere-yumukino

Abakinnyi ba  Rayon Sport nibatabona umushahara ntibazakina

Uko yahinze siko yaguye kokooo!!! Mu nkuru zacu twagiye twereka abasomyi n’abakunzi ba Rayon sport ko Gacinya azayisiga mu muhanda ntimwemera gusa abarebaga kure barabibonye. Ihubiko ryajemo aho atsinze mukeba APR FC ibitego bine kubusa. Ubu nibwo Rayon sport yari ifite komite ifashwa n’abafana ku kibazo cyo gufasha abakinnyi.

Nyuma yaho haje ubuyobozi bw’umuryango wa R ayon sport bushya  bukazana impinduka  nshya zirimo kuba  umushahara  abakinnyi  bahembwa bubibaza  ubuyobozi  bw’ikipe  buyobowe  na Gacinya Denis.Ubuyobozi bushya   bwasanze  umushahara yatangazaga ko ahemba  abakinnyi  udahuye  nayo yababwiraga kuko  yavugaga ko Rayon ihemba miliyoni 13000.000 frw mugihe  baje gusanga ihemba miliyoni 6500.000 FRW z’amanyarwanda.aba

Abafana ba Rayon Sport banze guhigwa none Gacinya ababujije ibyishimo

Ibi rero nibyo byaje kuzana umwuka mubi hagati ya Gacinya n’itsinda ayoboye kuko ryari ryavumbuwe. Gacinya kuko yarakingiwe ikibaba na Ngarambe Charles hamwe na Mudaheranwa Youssuf banenzwe ukuntu bishe ikipe hatangiye kuzamo amakimbirane.

  Abayobozi  b’umuryango  bahisemo  gufata  icyemezo  cyo  kubaka konti  y’ikipe bari  barahawe  na Ngarambe Charles  akiri Perezida w’umuryango wari  warabemereye kugira konti  y’ikipe  amafaranga avuye ku bibunga  ndetse navuye mu banyamuryango  bakayacunga  ntawuyababaza.abw             Rwarutabura na bagenzi be agahinda ni kose

Ikipe  yatangiye kugira  ikibazo cy’ubukungu  bajya  kw’iguriza  amafaranga  kwa  Fred nk’umwe mu banyamuryango ba Rayon sport  abaguriza miliyoni 20frw  zose  ngo  bahembe abakinnyi .

Ikibabaje ni uko   bahembyeho macye  ayandi  Gacinya ayakubita  umufuka  mugihe  ubuyobozi  bw’umuryango  bw’umvaga  ikibazo cy’uko  abakinnyi  badahembwa cyabonewe igisubizo.

Ubuyobozi bw’umuryango  bwabajije  ubuyobozi  bw’ikipe  bubabwirako nta  mafaranga  bufite ko  bunafitiye indeni   Muhire Fred. Ubuyobozi  bwasabye  Gacinya  guhita  atanga konti  y’ ikipe  ikajyaho ubuyobozi bw’umuryango  ariko bamuha amafaranga  ngo  abe ahembye  abakinnyi maze  nawe mugihe  atarakora iherekanya bubasha aba akoze bufundi arayakwepana yanga guhemba abakinnyi. Gacinya  yabanje kuyajyana mu nyungu ziwe  aribyo  byatumye  abakinnyi  banga  gukora  imyitozo.

Gacinya yakoze amayeri ajya mu bitangazamakuru avuga ko captaine w’ikipe Bakame ariwe wagumuye abakinnyi. Gacinya we rero byamucanze kuko amafaranga yahawe akayikoreshereza ibye yayabuze.

Abakinnyi nabo bati:Gacinya aradushushanya ngo dukine umukino w’ikipe Amagaju FC nyuma aduhembe. Abakinnyi nabo kubera kuvumburamo Gacinya nabo bafatanije kuzambya Rayon sport abakinnyi bakobye banze ikinyoma cyabo.

Nyuma yaho umutoza David Donadel  atangaje ko  Rayon sport  iyobowe  n’umupurezida  w’umubandi.

Umufaransa ati:  igihe  naje  gutoza  Rayon numvaga akarimi ka Gacinya nkumva ko ari nka yesu,ariko nasanze ari umubandi nta kuri agira. Yakomeje agira ati: Gacinya ntabwo azabasha kuyobora ikipe nk’iyi igira abakunzi benshi kuko arabeshya cyane. Nyuma y’umufaransa  haje undi muzungu nawe yagiye ahunga ikinyoma cya Gacinya . Umubiligi yerekeje mu gihugu cya Kenya none abakinnyi bose agiye kubatwara .

Jack nawe ati:Gacinya ni umutekamutwe ntazi iyo ava niyo ajya ,gusa kubeshya byo yarabitsindiye ntawabimurusha. Amajwi yab’abatoza tuyabitse nk’umutungo w’igitangazamakuru tuzajya twibukiraho ububeshyi bwa  Gacinya.  Aba batoza bose bavuze ko Gacinya adakunda ikipe ya Rayo sport.

Imena nizitabare ikipe mu maguru mashya kuko hari abakinnyi Gacinya ashaka kugurisha mu makipe yo mu gihugu cya Tanzania na Kenya. Niharamuka hari umukinnyi ugifite amasezerano n’ikipe ya Rayon sport Gacinya agurisha ntibavuge ko tutababwiye.

Banganiriho Thomas

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *