Ferwafa ivuye ku izima Rayon sport ihawe igikombe cya shampiyona 2016/2017 yatsindiye

Raporo y'inama yo gutegura gahunda yo kwakira igikombe:

 

Inama yatangiye saa kumi nebyiri n'igice(18h30') ibera kuri Matina Motel ahazwi nko kwa Fredy.

Itangizwa na SG wa Rayon Sports FC Gakwaya Olivier.

Inama yafatiwemo imyanzuro ikurikira.

1)Fan Clubs zose zizakora akarasisi(road show) kazatangirira ku ishuri ry'Intwari iruhande rwa Police(Rafiki) kerekeza kuri stade, buri fan club muri uniforms  zayo. Akarasisi kazatangira 13h45'.

Buri fan club isabwe kuzagurira amatike hamwe kugirango kwinjira muri stade bizayorohere.

Ibiciro byo kwinjira:

2000 Fr

3000Fr

10000Fr.

2)Imbere muri stade hazaba hari abahanzi bacuranga.

3)Fan Clubs ziri actifs zifite ibikoresho zizatanga abantu 20 ni ukuvuga 10 kuri buri ruhande bazasohoka imbere y'abakinnyi banabakorere imirongo 2 banyuremo(Guard of Honer). Hanyuma turirimbe Rayon ni wowe dukunda, hanyuma amashyi ya huuuu,  nyuma umukino utangire hagati ya Rayon na Azam.

4) Nyuma yo guhabwa igikombe ibirori bizakomereza mu ihema ryo muri Camp Kigali kwinjira ni 2000Fr kuzamura.

Icyitonderwa: Ni ukubahiriza igihe kuko Azam TV irashaka gufata amashusho guhera ku karasisi.

 

Muri uwo mukino kandi hazabamo kwerekana abakinnyi bashya Rayon Sports imaze gusinyisha no gusezera kubagiye.

 

Inama yashoje saa tatu n'igice(21h30') isozwa na president wa Rayon Sports FC Gacinya Denis

 

Murakoze mwe mwese muzi ko muri aba Rayon muzaze turirimbane twishime tunezerwe!

 

Ibihe byigisha kwihangana cyangwa kwicuza. Ferwafa yo mu mikorere ya Perezida wayo Nzamwita Vincent Alias De Gaule yo ntakwibaza nta no kwicuza. Ikipe ya Rayon sport yakoze amateka  kuko yatwaye igikombe cya shampiyona hasigaye imikino ine yose. Irushanwa ry’umupirwa w’amaguru mu Rwanda 2016/2017 wasize werekanyeko umuterankunga akomeje kugenda yerekana imikino yamwe mu makipe hari icyahinduka. gacinya rayon

Nyobozi ya Rayon sport Gacinya na Gakwaya[photo archieves]

Ikipe ya Rayon sport muri uyu mwaka w’imikino yakinnye imikino mirongo itatu,igira amanota mirongo irindwi natandatu,yatsinzwe umukino umwe gusa,inganya imikino irindwi,yatinze ibitego mirongo itandatu na bitanu,izigama mirongo ine na bine.Rayon sport ishoje umwaka w’imikino yongereye amasezerano bamwe mu bakinnyi abandi bayicitse abo ni nka: Savio Nshuti wagiye muri As Kigali,Mustapha Nsengiyumva wagiye Police fc,Munezero Fiston Police fc. Abandi bakinnyi ntibirarangira ngo bimenyekane ko bazayikinira cyangwa batazayikinira.Abakunzi ba Rayon sport batumiwe mu birori bikomeye byo kwakira igikombe cya shampiyona aho bazakina n’ikipe yo mu gihugu cya Tanzania yitwa AZAM FC.pierrot_2016_2017 (1) Kwizera Pierrot umukinnyi wafashije Rayon sport gutwara shampiyona[photo arichieves] 

Abakunzi ba Rayon sport barasabwa kongera imbaraga mu itangira rya shampiyona 2017/2018 kugirango ikipe yabo ikomeze itware ibikombe. Rayon sport n’ubwo yizihiza ibyiza yagezeho muri uyu mwaka irasabwa guhuza imbaraga. Gutwara shampiyona hagashira imyaka ine birababaje binateye agahinda.Masudi-Djuma-avuga-ko-nubwo-afite-ikizere-cyÔÇÖigikombe-agifite-akazi-gakomeye

  Umutoza Massoudi yongeye guhesha rayon sport igikombe[photo archieves]

Umutoza Masudi akwiye gushimirwa ukuntu yagerageje kwitwara yumvisha abakinnyi ko umushahara uva mu ntinzi.Umukinnyi Kwizera Pierrot nawe akwiye gushimirwa. Nyobozi ya Rayon sport nayo ikoze amateka kuko yabashije gukura umukinnyi mu ikipe ya APR FC itamwirukanye. Abakunzi ba Rayon sport barasaba uwo bireba wese kureka ibibazo bye na mugenzi we bageze mu ikipe kuko siho baremera urwangano ,ahubwo baharemera urukundo.abarayonabayobozi ba rayon sport[photo archieves]

Rayon sport yakoze igikorwa cy’indashyikirwa cyo kuremera abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994. Ibi byose bihujwe n’uburyo habayeho gutegura shampiyona ubona ko Rayon sport ikomeje byayifasha. Uburero biravugwa ko ikomeje gushaka abakinnyi batandukanye kugirango izasohokere igihugu ikomeye.Abakinnyi-11-babanjemo-muri-Rayon-sportsRayon sport yatwaye shampiyona y' u Rwanda 2017[photo archieves]

Rayon sport mu muhango wejo kuri stade Regional ya Kigali ihabwa igikombe yatsindiye irasaba buri mukunzi wayo kuzaba ahari kandi akishyura amafaranga akurikije uko yifite. Abakunzi ba Rayon sport ntimuzatangwe mu birori byanyu.

 

Nsabimana Francois

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *