Abahesha binkiko Ubutabera buba bwinshi, kuki ukuri gutwikirwa ikinyoma

Ubutabera bukorera rubanda nibwo butanga ubumwe n’ubwiyunge,naho ubutabera bubogamye butera urwikekwe mu benegihugu,bugatera ubuhunzi  ndetse n’urwangano rudashira.

Busingye Minisitiri w'ubutabera[photo archieves]
Busingye Minisitiri w'ubutabera[photo archieves]

Ubutabera butabogamye buca amakimbirane.Imyaka nk’itatu mu Rwanda hakozwe udushya mu butabera hifashishijwe abahesha b’inkiko kubera gucura imanza bazitirira inkiko Gacaca.Ikinyoma cyariye ukuri imwe mu mitungo yabahunze igihugu iribwa hitwaje impapuro mpimbano. Byabazwa nde?utabibazwa ninde?birareba nde?uwo bitareba ninde?Ubutabera nibwo bukenewe kugirango umwijima w’ubwoba watamirijwe mu maso yarubanda utamuruke. Uwakosheje nahanwe ,naho uwarenganye arenganurwe.Turatabaza Perezida wa Repubulika kubera akarengane dukorerwa na bamwe mu bahesha b’inkiko ,ntabwo yadukiza abacengezi baturasaga ngo ananirwe abo bahesha b’inkiko.Jenoside yakorewe  abatutsi  1994 ikomeje kugira ingaruka muri sosiyete nyarwanda,kuberako bamwe mu bahesha b’inkiko bacura imanza za Gacaca bakagurisha imitugo ya rubanda.Inyandiko mpimbano kuki ihana bamwe abandi bakidegembya?Bamwe mu bahesha b’inkiko bacura imanza kurenza i Gishamvu bacura amasuka.

Bayobozi b’ikinyamakuru ingenzi nongeye gushima ukuntu mwongeye kumpa akanya kugirango nongere kugaragaza ukuri kwirengagijwe mu bikorwa bigayitse bikorwa na bamwe mu bahesha b’inkiko. Mwatangije urugamba rwo kugaragaza akarengane gashamikiye ku manza mpimbano zakozwe n’abahesha b’inkiko bakagurisha imitungo ya rubanda Leta irebera.Ikinyamakuru ingenzi ntabwo mwahwemye kwerekana ko bamwe mu bahesha b’inkiko basebya uwo   mwuga,ariko   twebwe twagiye duhohoterwa twasanze ikibazo ataribo ahubwo ababakingira ikibaba. Iperereza ryaje gukorwa  ryerekana  ko  bamwe mu bahesha b’inkiko bagiraga  amarangiza  rubanza y’imanza zo mu nkiko Gacaca ,bakagira na kasha yazo kugera no kuri kasha mpuruza.Ikibazo ntabwo cyabaye  abahesha  b’inkiko n’ubwo ari ba nyirabayazana,ahubwo ikibazo cyabaye ababakingira ikibaba. Twebwe abaturage bo mu cyahoze ari Perefegitire ya Gisenyi na Ruhengeli twahuye n’ingorane zikomeye kuko imitungo yacu yagurishijwe mu manyanga kuko ibyo baturegaga cyangwa baregaga  ababyeyi  bacu nta  kimenyetso  ,kandi  nta n’urubanza rwabaga rwarabaye.

Habimana Perezida w'urugaga rw' abahesha b'inkiko[photo archieves]
Habimana Perezida w'urugaga rw' abahesha b'inkiko[photo archieves]

Abaturage batuye muri izo zahoze ari Perefegitire twagaragaje haruguru twimwe uburenganzira k’umitungo yacu kuko igurishwa tureba ,twajya mu nkiko tugatsindwa mbese ubu twibaza niba ubutabera burebera bamwe abandi bukanga  kuturebera  akarengane kacu. Iteka twicara dutegereje kugeza ikibazo k’umukuru w’igihugu kugirango abidukemurire,ariko bakatwima umwanya wo kuvuga akarengane kacu. Minisitri Busingye yigeze guhagarika   bamwe   muri abo bacuraga imanza bakigabiza imitungo yacu,ariko bwarakeye bagaruka mu kazi. Ikindi kibabaje n’uburyo hari nabaje gufungwa ,ariko bagafungurwa bakaza no gusubira mu kazi mu buryo noneho bakomeje gucura imanza. Urugero:Ntagomwa Irakiza Elie yayogoje igihugu cyose  arafatwa  arafungwa mu rubanza rwisumbuye rwa Nyamirambo akatirwa imyaka itandatu,ariko ubu aridegembya. Urubanza rwa Ntagomwa rwagaragayemo guhimba urubanza agamije kwiba umutungo wa Rwabukwisi Jean uherereye mu mujyi wa Kigali,akarere ka Nyarugenge,umurenge wa Nyamirambo   ,akagali   ka Cyivugiza.

Abantu batandukanye bumvise Ntagomwa aburana mu nkiko hose kugeza akatiwe igifungo cy’imyaka itandatu n’urukiko rwisumbuye rwa Nyaruenge,bemeje ko ubutabera bubonetse hishimirwa intambwe itewe izahita inakumira abacura imanza mpimbano bitwikiriye Gacaca.Urukiko rukuru rukorera ku Kimihurura rwaje kugira Ntagomwa umwere kandi ntacyo yahinduye kubyo yavugiye Nyamirambo. Umufatanyacyaha wa Ntagomwa we aracyafunzwe imyaka itandatu.Umuhesha w’inkiko  Niyonshuti  Iddy Ibraham we yakoze imanza nyinshi kugeza kurwo kwa Kabuga agurisha imitungo ye.   Niyonshuti   yarafashwe arafungwa aza gufungurwa. Umuhesha w’inkiko Kanyana Bibiane we yageze mu rukiko abajijwe impamvu yagurishije inzu ya   Nzabonimana   Etienne nta    rangizarubanza    afite?Kanyana yasubije ko yumvaga nta kibazo. Umuhesha w’inkiko Kimonyo Alexis we yacuze urubanza ashinja ko Sebatware yasahuye imbwa. Mwibaze namwe. Umuhesha w’inkiko Nsengiyumva John yacuze urubanza arafungwa ararekurwa    ,gusa    ikibazo ni uko umutungo yari yabeshyemo icyaha utasubijwe nyirawo.Umuhesha w’inkiko Mpirikanyi Gaspard we uretse n’imanza za Gacaca nizindi arazikoramo amakosa nk’ubu yagurishije imitungo ya Nyirabagoyi arangije ajya kongera kurega kugirango cyamunara iteshwe agaciro. Kwishyura icyo wangije nta kibazo kirimo ,ariko kuba mu gihugu kigendera ku mategeko abantu bakoresha inyandiko mpimbano birababaje. Hasabwe kenshi ko hakorwa iperereza  hakerekanwa imanza zabaye itegeko ,bityo impimbano zigateshwa agaciro ,ariko byabaye nko kugosorera mu rucaca.

Ikindi gihangayikishije mu gace Kicyahoze   ari   Ruhengeli na  Gisenyi  abacura  imanza nabamwe bo mu nkiko baba bagirana isano kuko bose biganye amategeko.Akarengane kazashira ryari?Umukuru w’igihugu niwe uzajya akemura ibibazo byatejwe nabiyita abanyabubasha buri gihe?Hategerejwe ukuri ku mpande zombi.

Umusomyi wacu mu karere ka Musanze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *