Rayon sport irugarijwe intsinzi yarabuze.

Abafana ba Rayon sport bati:Nuwakwanga urukwavu yarukundira ko ruzi kwiruka: Abakunzi ba Rayon sport bati: Tuzemera Gacinya hamwe nabo bari kumwe kuko baduhaye ibikombe bibili.

Muvunyi yongeye kunanirwa kuyoboya Rayon Sport[photo archieves]

Kuki abafana b’ikipe ya Rayon sport batayakiriye byatewe n’iki ivuye mu gihugu cya Tanzania?Nibwo byaboneka mu ikipe ya Rayon sport aho iva gukina mu mahanga ntigire uyakira.Muvunyi Paul na Ivan Minnaert batumye aba Rayon batakira ikipe yabo.Rayon sport ubu yari imwe mu makipe yo mu Rwanda no mu karere  yari hagaze neza kubera intsinzi yagiye itsinda.

Umutoza Ivan Minnaert utoza ikipe Rayon sport aravugwaho ko adashoboye kuko bigaragarira buri wese.Muvunyi Paul kuki iteka ayobora Rayon sport ikagira ibibazo biterwa n’iki? Nta gihe na kimwe Muvunyi arayobora Rayon sport ngo igire intsinzi.Tureke ibihe byahise turebe Rayon sport y’ubu. Rayon sport ihagarariye u Rwanda kuko yatwaye igikombe cya shampiyona,ariko kugeza ubu biraboneka ko nta na kimwe gikinirwa izatwara niramuka inagitwaye byaba ari impanuka.

Tubanze turebe Ivan Minnaert uwo ariwe mbere yuko aza gutoza ikipe ya Rayon sport.Shampiyona ya 2015/2016 yatozaga ikipe ya Rayon sport arayita ajya muri Kenya naho yarananiwe,kandi yari yaranyuze mu bindi bihugu bitandukanye nabwo yarananiwe gutoza.Ikindi Ivan yananiwe gutoza ikipe ya Mukura victor sport yo mu Rwanda.Muvunyi yabanje guhakana ko atazaha akazi Ivan Minnaert ,bukeye arakamuha.Ikipe ya Rayon sport ubu irimo ibibazo by’ubwimvikane bukeya bushingiye kubirirwa bavuga ko badashaka nyobozi yacyuye igihe kugeza naho babibyemo urwangano rushingiye gushaka kwigizayo bamwe.

Ivan umutoza w'ikipe ya Rayon Sport arayishenye[photo archieves]

Ibi byagaragaye igihe  ikipe ya Rayon sport yarigiye kujya gukina mu gihugu cya Mozambique. Mu ikipe ya rayon sport hakomeje kubudikamo ikibazo kidakemuka ,kandi gishobora gusigamo icyuho. Amwe mumakuru ava mu bakunzi ba Rayon sport ariko bakanga ko amazina yabo yatangazwa ,ngo hari abavuga ko bagomba kwigizayo abasore bakoranye na Gacinya bityo abo basaza bakayiyobora. Aha rero abafana bibumbiye muri Fan club zitandukanye cyane ko abenshi ari abasore ntibabikozwa,kandi nibo batanga n’uwo musanzu wubaka ikipe.

Umukunzi wa Rayon wese aho ava akagera haba mu Rwanda n’imahanga ababajwe ni uko ikipe yabo yatangiye kujya inyuma yizatwara shampiyona kuko ariyo itanga icyizere cyo kongera gusohokera u Rwanda,igikombe cy’Amahoro cyo ntiwakizera cyane kuko gikinirwa mu buryo bugoranye,habamo gukina ukuranwamo,harimo gukina umukino wa nyuma ugatsindwa.Muvunyi se arafata izihe ngamba?Muvunyi se nibyabindi bigiye kuba ihame ko ubuyobozi bwe nta gikombe buha abafana ba Rayon sport?Ese ubundi ikipe ya rayon sport icungwa na Ivan gusa ntabandi bangiriza bahaba ngo bamugire inama?abandi nabo bati:Ivan ntagirwa inama icye ni ugutsindwa yakora igihimbaye agatsinda. Abakunzi ba Rayon sport bifuza intsinzi.

Niba haricyakorwa kugirengo Rayon sport ibone intsinzi izanakomeze mu mikino y’Afurika cyakorwa hakiri kare amazi atararenga inkombe.Skol nayo ifasha ikipe ya Rayon sport ,bityo nta kibazo cyakabaye kirangwamo. Fan club zigize ikipe ya Rayon sport nazo zifite inyota yuko ntantsinzi iboneka. Niba ikipe igira ubujyanama nibubikore .

Amakimbirane yo gusunikana ashingiye ku nyungu zudutsiko nayo akwiye gucika.Birababaje kubona bivugwa ko abakunzi ba Rayon sport barwaniye amata.Ikindi kuba haba impamvu yazana umwuka mubi mu ikipe nturandurwe byaba ari intenge nke z’ubuyobozi. Hakenewe intsinzi kuko niyo izaca ibibazo,kuko iyo habaye gutsindwa habamo no kunenga bikabyara amakimbirane. Ivan yiryanisha abakunzi ba Rayon sport kuko we ni ukukozi azagenda ayisige.

Umurungi Aline

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *