Rurageretse mu nkiko hagati ya GT Bank na Mme Rubangura Kayitesi Immaculee kubera umwenda atishyura.

Uyu munsi kuwa 27/11/2018 rwambikanye m’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge aho GT Bank irimo gusaba Urukiko gusubiza mu mazina ya Mme Kayitesi Immaculee inzu yasize arazwe n’umugabo we, Nyakwigendera Rubangura Vedaste (iri mu mujyi wa Kigali, ahazwi nko “kwa Rubangura”).

iyi nyubako niyo rage rya Kayitesi[photo archiees]

GT Bank ivuga ko FINA BANK (yahindutse GT Bank) yahaye ideni rya miliyari imwe ikigo UPROTUR GROUP LTD cyashinzwe kandi kiyobowe na Mme Kayitesi Immaculee nyuma yuko umugabo we yitabye Imana, ishingiye ku ngwate yayihaye ndetse n’ikizere bari basanzwe  bafitiye umugabo we, Nyakwigendera Rubangura Vedaste, umucuruzi wamenyekanye cyane mu Rwanda mu bucuruzi bw’ibyuma n’amabati n’inzu zo gucururizamo.

Bidateye kabiri ariko, GT Bank yaje gutungurwa nuko bamwe mu bazungura ba Rubangura Vedaste baje kuyirega mu nkiko z’ubucuruzi ko yafashe ingwate mu mitungo yabo batabanje kubimenyeshwa ngo babyemere.

Byatumye GT Bank isaba Mme Kayitesi Immaculee kwishingira ku giti cye umwenda w’ikigo ayobora, hamwe n’abazungura batatu bemera uwo mwenda. Bimaze kugaragara yuko UPROTUR GROUP LTD yabuze ubwishyu, GT Bank yishyuje abishingizi bayo, yihutira no gutambamira imitungo yabo mu kigo cy’ubutaka.

GT Bank yatunguwe cyane nuko yasanze Mme Kayitesi Immaculee atacyanditseho inzu yeguriwe n’umugabo we mw’Irage yasize (hariya mu mujyi kwa Rubangura) ahubwo isigaye yanditse ku kigo cy’ubucuruzi IKAY INC LTD kigizwe n’abana be barindwi bumvikana, kuko abandi batatu badacana uwaka kubera ko yanze gushyira mu bikorwa Irage ry’umubyeyi wabo nyamara yarabitsindiwe mu nkiko ku buryo budasubirwaho.

GT Bank yahise ibifata nk’uburiganya bwa Mme Kayitesi Immaculee bwo kwikenesha kugira ngo izabure ubwishyu maze ihita imurega m’Urukiko rw’Ubucuruzi isaba ubwishyu no m’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge isaba ko impano Mme Kayitesi Immaculee yahaye ikigo IKAY INC LTD kigizwe n’abana be barindwi gusa.

Impfura ya Nyakwigendera Rubangura Vedaste,ariwe Rubangura Denys yumvikanye m’Urukiko nk’uwagobotse mu rubanza ku bushake abitewe no kwumva mukase yiregura avuga ko afite ubwishyu bukomoka ku mitungo itimukanwa ya miliyari zilindwi agiye kugabana n’abazungura hanyuma akishyura GT Bank.

Rubangura Denys avuga ko Irage rya se ryatandukanyije imitungo y’abana n’ababyeyi abo bana bakomokaho, ku buryo ntaho Mme Kayitesi Immaculee yahera avuga ko azaza kugabana n’abana imitungo yabo.

Yeretse Urukiko imanza zinyuranye zabaye itegeko zategetse ko Irage rya Rubangura Vedaste rikurikizwa, abazungura bakandikwaho imitungo yabo n’ababyeyi babo bakandikwaho imitungo yabo. Yabwiye Urukiko ko mukase ashaka kumwegekaho urusyo, akisanga yishyura imyenda atazi nicyo yamariye umuryango we, mu gihe Irage rya se rigaragaza neza ko nta n’imyenda ihambaye yabasigiye.

Abunganira Mme Kayitesi Immaculee bireguye bavuga ko Mme Kayitesi Immaculee atakiri umwishingizi wa GT Bank, bityo akaba nta nyungu GT Bank na Rubangura Denys bafite yo kuregera Urukiko gutesha agaciro impano yahaye IKAY INC LTD, dore ko n’umutungo yatanzemo impano utari ingwate ya GT Bank ndetse akaba yari n’uwe bwite nta wundi bari bawusangiye.

Abunganira GT Bank babwiye Urukiko ko uretse kubivuga mu magambo gusa nta cyemezo na kimwe cy’Urukiko kigaragaza ko ubwishingizi bwa Mme Kayitesi Immaculee bwateshejwe agaciro kandi umwenda utarishyurwa. Ikongeraho ko ibivugwa na Rubangura Denys biyiteye impagarara kubera ko agaragaza ibyemezo by’inkiko bishimangira ukuri kw’ibyo avuga.

Rubangura Denys yasabye Urukiko kumubariza uwunganira Kayitesi impamvu yemera ko inzu yarazwe Mme Kayitesi Immaculee ari iye ku giti cye ariko ntiyemere ko n’abazungura bafite imitungo yabo bwite barazwe nyamara ari umwe mubaburanye nawe iyo imitungo  Mme Kayitesi yari yaribarujeho maze akamutsinda gatatu kose. Ati ese arumva icyemezo cy’Urukiko cyakurikizwa igice?

Urukiko rwavuze ko rugiye gusuzuma inzitizi yatanzwe na Kayitesi Immaculee mbere yo kwinjira mu mizi y’urubanza. Urubanza ruzasomwa kuwa 11/12/2018. Abantu basohotse mu rukiko byabateye urujijo rwinshi, aho abantu bagiraga bati ko dusanzwe tuzi ko abitana ibisambo ari abakene, iyi nduru mu muryango wa Rubangura Vedaste iterwa n’iki ko yari umuherwe? Ese ubundi bagabanye buri wese agacunga ibye maze amahoro agahinda? Birababaje gusa!Umwe ku giti cye yakabaye nta kibazo cyo kwifuza ifaranga kuko Rubangura yari yarabagabanije neza noneaho kubisangira birashirira mu nkiko.

ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *