Umuryango utegamiye kuri leta ActionAid wibutse abari abakozi babo, bazize jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.

ActionAid n'umuryango utegamiye kuri leta, ariko ukorera mu rwanda. Ku wa gatanu tariki12/04/2019, nibwo bibutse Ku nshuro ya 25, abari abakozi babo 12 bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.Uwo muhango witabiriwe n'abakozi ba ActionAid, abahagarariye CNLG, Ibuka, ndetse ni imiryango yabamwe mubabuze ababo, bakoraga muri ActionAid, n'abandi batandukanye.

Uwamaliya Josephine umuyobozi wa ActionAid mu Rwanda[photo archieves]

Uwamariya Josephine, umuyobozi wa ActionAid. Mw'ijambo rye yabanje kwihanganisha imiryango yabuze ababo bakundaga, bazize jenoside yakorewe abatutsi, bakoraga muri uyu muryango yabashije kuza kwifatanya nabo, mw'uwo muhango wo kubibuka, avuga ko badateze kuzabibagirwa.

Ati;" mukurwanya ingenga bitekerezo ya jenoside, tuzajya duhora twibuka abacu bazize jenoside yakorewe abatutsi, duhozaho ubukangurambaga, ngo hamenyekane ububi bwa jenoside, kugira ngo hatazagira abibagirwa ko twese jenoside, yatugize ho ingaruka".

Anavuga  ko, abantu bahora bigishwa ko, jenoside itazongera kubaho ukundi, kandi bakubahiriza uburenganzira bwa muntu, ngo kuko abatutsi bishwe, bavukijwe uburenganzira bwabo bwo kubaho.

Mu rwego rwo kwibuka izo nzira karengane, umuyobozi wa ActionAid, Uwamariya Josephine, afatanyije n'ushinzwe, ubuvugizi bw'abacitse kw'icumu muri CNLG, David Mwesigwa, bafatanyije gucana urumuri rw'ikizere, ndetse n'abandi bose bari bitabiriye uwo muhango wo kwibuka ababo bazize jenoside yakorewe abatutsi.

Devid, ushinzwe ubuvuzi bw'abacitse kw'icumu muri CNLG[photo archieves]

Mukantagara Therese, wo mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Murundi, Akagali ka Kareba, ni umwe mu batanze ubuhamya warokotse jenoside yakorewe abatutsi. Ati;"  Byari bigoye cyane, kuburyo mutabyumva, kuko umunsi umwe, interahamwe zahereye mugitondo zitera amagerenade aho twari turi zigeza ni mugoroba, ariko njyewe mbasha kurokoka, abatari bake bahatakarije ubuzima, nakomeje kubaho mw'ubwo buzima butari bworoshye nagato, nihisha hisha mu matongo ndetse no mu masaka".

Imiryango yabuze ababo bakoraga muri ActionAid[photo archievs]

Avuga ko ubwo ubuzima butari bworoshye, yabubayemo kuva mu kwezi kwa Kane, kugeza mu kwezi kwa karindwi, ubwo inkotanyi zabasangaga aho bita ikivumu, arinaho yarokokeye, arokowe n'umuntu w'umukene cyane, hamwe interahamwe zitajyaga gusaka iwe kubera inzu uwo muturage yabagamo, kuko babonaga ari ntoya ntamuntu wajya kwihishamo".

Mukantagara, umutangabuhamya
 

asoza ubuhamya bwe, ashimira leta y'u Rwanda, ko nyuma y'ubwo ubuzima bwose yanyuzemo bugoye, bamwubakiye inzu yo kubamo  ku mu dugudu, anashima cyane umuryango wa ActionAid, wa mworoje ukamuha inka, akaba anywa amata, nawe kurubu, akaba yarabashije koroza bagenzibe, akomeza avuga ko ActionAid, yabahaye ibigega bibika amazi, ubu bakaba bameze neza.

asoza yagiriye inama ababyeyi bagenzi be barokotse jenoside yakorewe abatutsi, ko bareka guhora bigunze, bategereje gusaba, ahubwo ko bagomba gukorana n'abandi, bakajya mu ma koperative, bakiteza imbere.

David Mwesigwa, ushinzwe ubuvugizi bw'abacitse kw'icumu muri CNLG, yavuze ko kwifatanga na baubuze ababo muri jenoside ndetse no kubafata mu mugongo ari byo babi bikwiye muri iki gihe.

ati"bazize ubusa Ntacyo bari bakoze, kugira ngo bapfe urupfu rwa gashinyaguro",

devid ushinzwe ubuvuzi muri CNLG acana urumuri rw'ikizere[photo archieves]

ati; ndetse turibuka n'abandi barenga miliyoni, twibuka buri mwaka.  CNLG na leta, tuzakomeza kubibuka, tunafata mu mugongo abacitse kw'icumu, tunamagana ko jenoside yakorewe abatutsi, itazongera kuba ukundi mu Rwanda, ndetse no mu mahanga.

umuyobozi w'ActionAid acna urumuri rw'ikizere[photo archieves]

Mukanyandwi Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *