F.M.I ya Bishop  Innocent Nzeyimana yafunzwe kubera gukora itagira ibyangombwa.

Uwiyita Bishop Twagirimana Karoli niwe nyirabayazana yo kubura ibyangombwa bya F.M.I ya Bishop Nzeyimana Innocent.RGB yahuje uruhande rwa Kabogora Jaques na Bishop Nzeyimana Innocent kugirengo ibabwire ko batemerewe gushinga umuryango uharanira inyungu za rubanda batarumvikana hagati yabo.

Twagirimana Charles[photo net]

Imiryango itagamiye Kuri Leta cyangwa iharanira inyungu iyo ijya gushingwa hari umurongo igenderaho. Ubwo twaganiraga nabamwe bo muri F.M.I badutanagrije ko bagiye muri RGB nk’urwego rushinzwe amadini hagamijwe kumva impande zihanganye arizo urwa Kabogora Jaques na Bishop Nzeyimana Innocent birangira hafashwe umwanzuro ko bagomba gufunga konte bafite muri banki,bakagarura amafaranga batse abaturage kandi batabyemerewe,basoza bababwira ko bazandikira ubuyobozi bukuru bwa F.M.I bakababwira amakosa bakoze.

Nyuma yaho itangazamakuru ryaganiriye na Bishop Nzeyimana Innocent kugirengo humvwe impamvu yimwe ibyangombwa ,ryatangiye rimubaza F.M.I icyo aricyo nicyo igamije naho ikorera?Bishop Innocent  ati”F.M.I ni umuryango ufite icyicaro muri Congo Kinshasa ukaba ari uw’ivugabutumwa.Impamvu ntabonye ibyangombwa ni uko hari abandi babisabye bituma jyewe babinyima. Ukurikije uko RGB yakubwiye ko ugomba gusubiza amafaranga wagiye waka kandi ugafunga konte urabyumva ute?Bishop Innocent ntabwo ndabyumva neza kuko nzabisuzuma  nshyireho n’abanyamategeko babyige nibo bazampa umwanzuro.

Hari amakuru yuko wiyambaje uwitwa Twagirimana Karoli ngo mukorane ubone ni ibyangombwa muri RGB nyuma ntiwabihabwa byo wadutangariza uko byifashe?Bishop Innocent ntabwo niyambaje Twagirimana Karoli jyewe nkorana nabo dusangiye itorero. Nyuma yaho RGB ikubwiriye ko itazaguha  ibyangombwa niba ntabanga ririmo uzakurikizaho iki?Bishop Innocent ubwo si umuhamagaro wanjye kuko jyewe mvuga ubutumwa ntabwo  nkoresheje ijambo ry’Imana ntabwo najya inyuma y’umurongo ubuyobozi bwafashe. Mugusoza niki wabwira abari bazi ko uzabona icyangombwa ukoyobora FMI? Bishop Innocent ni ukubabwira bagategereza bihanganye.

Twagirimana Karoli nawe yabashije kuboneka nawe itangazamakuru riramwegera baraganira. Twagirimana ko uvugwaho kwigomeka no kugandisha abakiristu b’itorero EDNTR byaba aribyo byifashe gute? Twagirimana jyewe ndi Bishop mu itorero EDNTR kandi nkaba ndiyobora kuko manda ya Bishop Nyilinkindi yarangiye. Ko biboneka mu nyandiko za RGB ko rihagarariwe na Bishop Nyilinkindi wowe bikagaragara ko wirukanywe nabo wavugaga ko mufatanije bakandika bakwirukana uvuga gute ko uyobora EDNTR? Twagirimana nibyo koko abo twari kumwe Bishop Nyilinkindi yabemereye imyanya bandika bavuga ko bitandukanije nanjye,ariko gusa nanjye nzajya mpora mfatamo ayo nshoboye kuko nubu mu karere ka Rusizi hari ishuri mfatanije nuriyobora kurigenzura. Iryo shuri ni ryande? Twagirimana ishuri ni irya EDNTR ,ariko uriyobora ni jyewe yumvira kuko mwumvisha ko Nyilinkindi yarangije igihe.

Nyuma yibi twagerageje gushaka Bishop Nyilinkindi ngo agire icyo atangaza ntitwamubona,ariko abandi ba pasiteri bo muri EDNTR badutangariza ko Twagirimana yirukanywe ,ahubwo ikibazo ni uko aregwa mu nzego z’ubugenzacyaha ntakurikiranwe. Abo bireba nimwe muhanzwe amaso.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *