Mukadarafu Solange aratabaza Perezida Kagame akanishinganisha kuko umutungo wasizwe na se Nyakwigendera Rutikanga Claver abawigabije bakomeje kumutoteza.

Bimenyimana yagabye ibya Nyakwigendera Rutikanga none bigiye gutezwa cyamunara.Abapima inyandiko mpimbano nibahere kuzo Bimenyimana na Mukasekuru bafite bahererekanya inzu ya Nyakwigendera Rutikanga.

Mukadarafu aratabaza Pereziza Kagame ngo arenganurwe[photo ingenzi]

Ibihe bitandukanye byerekana ko umuryango wajemo amakimbirane ubuvandimwe busimburwa n’urwangano.Ibi rero nibyo byiganje mu muryango wa Nyakwigendera Rutikanga Claver witabye Imana none abo yasize bakaba barebana ay’ingwe. Ni gute wasigirwa umutungo n’umubyeyi wawe warangiza ukaburamo ijambo ukigabizwa na rubanda bitewe na be ne so banze ko musangira.

Ubutabera nibwo jisho ry’umuturage bukaba buhanzwe amaso. Inzu yasizwe na Nyakwigendera  Rutikanga niyo yateje umwuka mubi mubo yabyaye kugeza bayigurishije na Mukasekuru Isable.Inzu yasizwe na Nyakwigendera Rutikanga iherereye mu mudugudu wa Nyarurembo,Akagali ka Kiyovu,Umurenge wa Nyarugenge,Akarere Nyarugenge ,Umujyi wa Kigali ikaba kandi iri mugice cyagenewe ubucuruzi.  Bamwe bo mu muryango wa Nyakwigendera Rutikanga baje kumva ko Bimenyimana Binego Emmanuel yagurishije inzu kuko ariwe wari wagenwe n’urukiko kugirengo azabafashe mu igabana.

Aha rero niho haje ikibazo gikomeye kuko Bimenyimana Binego Emmanuel yaje gufata bamwe mu bana ba Nyakwigendera Rutikanga abasinyisha impapuro z’ubugure .Iyo nzu ubwayo  ifite ideni kubera ko Bimenyimana wari waracungishijwe umutungo wa Rutikanga atishyuye umusoro k’ubukode bw’ubutaka. Amanyanga ahanitse atuma Mukadarafu  yishinganisha ni uko uwagabye umutungo wa se ariwe Bimenyimana nuwawugabiwe ariwe Mukasekuru bamufungishije bagirengo bazimangatanye ibimenyetso.

Ubwo bari murukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo rukorera i Nyamirambo Bimenyimana yitabye adafite umwunganira,naho Mukasekuru nawe yitabye urukiko nta mwunganizi bituma urubanza rusubikwa.Ikigo gishinzwe kwishyuza imisoro namahoro( RRA)nubu kiracyabara ideni kwa Nyakwigendera Rutikanga. Inzu ya Nyakwigendera Rutikanga biboneka ko yaguzwe mu manyanga. Impapuro ziburanwa mu rukiko zerekana ko yaguzwe miliyoni Magana atanu,urundi narwo rukagaragaraho miliyoni Magana atanu na mirongo itandatu.

Aha niho abacamanza basabwa gushishoza bakazabaza Bimenyimana na Mukasekuru ukuntu bagira inyandiko zitandukanye kandi ku nzu imwe.Igihangayikishije umuryango wa Nyakwigendera Rutikanga ni umutungo wabo washyizwe mu bibazo na Bimenyimana batakambira inzego bireba zikaruca zikarumira. Urugero kwandikira ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro berekana ko amafaranga yahereye kuri Bimenyimana ariko ntikibihe agaciro. Abakoresheje inyandiko mpimbano ntibihabwe agaciro. Mukasekuru  yaguze inzu ya Nyakwigendera Rutikanga ayitanzeho ingwate muri banki ya Kigali (BK)Mukadarafu we  yandikiye Banki ayibuza guha Mukasekuru amafaranga kuko inzu itariye ariya Rutikanga baranga barayamuha.

Amafaranga banki yayamuhaye mu kwezi k’ Ugushyingo 2018 ayibeshye ko inzu ariye, kandi mu butaka barakoze ihererekanya bubasha 19 Kanama 2016 bakagira amasezerano yihererekanya yicyo gihe afite ibiciro bitandukanye.Ibi byakozwe na Bimenyimana waruhagarariye Rutikanga.Urukiko rwambuye Bimenyimana inshingano kuko ibyo yakoze  byose byari amanyanga yanashyize amakimbirane mu muryango kugeza na nubu ntibacana uwaka.

Bimenyimana ashinjwa nabo mu muryango wo kwa Nyakwigendera Rutikanga kongeraho ubugenzuzi bwashyizweho n’urukiko basanga yaranyereje amafaranga anagana na miliyoni Maganabili nacumi y’amafaranga y’u Rwanda. Tariki 16 Gicurasi 2019 mu rukiko hari kuburanwa gutesha agaciro amasezerano amasezerano ya Bimenyimana yagiranye na Mukusekuru kuko babikoze binyuranije n’itegeko. Ikindi kwari ukuburana guhagarika ibikorwa byose bikorwa na Mukasekuru ku nzu ya Nyakwigendera Rutikanga yagabiwe na Bimenyimana.

Abari baje kumva urubanza bose bumiwe   ni ubwo rutaburanywe,ariko bumvise ibyavuzwe igihe Mukadarafu yavugaga ko guhagarika urubanza birukerereza kugirengo Bimenyimana akomeze arutinze amazu yagiye afataho amafaranga azatezwe cyamunara kuko atishyuye imisoro. Nta numwe utabonye ko rwuzuyemo imbaraga zirenze zo kunyaga bene Nyakwigendera Rutikanga ibyo yabasigiye. Uyu muryango wa Nyakwigendera harimo bamwe mu bana be bahemukiye abandi bakorana na Bimenyimana bamiragura umutungo abo ni:Zarizubatse Thacien akaba yaravutse 1973 yahawe amafaranga ya komisiyo inzu iburanwa itangwaho ingwate. Ibi rero ntabwo bikwiye guhabwa agaciro,kuko siwe mwene Rutikanga gusa. Ikindi Zarizubatse niwe wasinye ku masezerano 19/08/2016.

Abavandimwe be bakaba bayatesha agaciro kuko biboneka ko yabikoze mu rwego rwo guhombya umuryango. Undi wagaragaye mu bikorwa byo guhombya bene Nyakwigendera Rutikanga ni umwuzukuru wabo witwa Habimana Patrick akaba ari mwene Mupendamuke  Eudosie.

Ikindi kibi cyakuruye amakimbirane mu muryango wa Nyakwigendera Rutikanga ni umwe mu bana be witwa Nyirisake Gergoire wavutse 1971 akaba ariwe wari umukuru w’umuryango,kubera gukora nabi urukiko rwamwambuye inshingano,uretse ko n’uwo bamushimbuje ariwe Me Bimenyimana Emmanuel we yakoze arenze kugeza naho agurishije inzu bikaba biri mu nkiko. Ikindi kibazo cyagaragye mu muryango wa Nyakwigendera Rutikanga ni abana yabyaranye n’umugore we witwa Uwimana Penina kuko badashaka guhuza na bene se. 

Aho Mukadarafu atangiriye imanza ashaka ko umutungo wa se utanyagwa kandi bahari  ,bene mukeba batangiye kwiyuzuza na Me Bimenyimana na Mukasekuru wagabiwe inzu iburanwa bahise batangira guhiga Mukadarafu.Nkuko byumvikanye mu rukiko Mukadarafu yavuze ko yafunzwe azira ko yerekana ko umutungo wa se uriho nyerezwa mu buryo bw’uburiganya. Abo bireba nimwe muhanzwe amaso.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *