Ngoma: Amateka ya Rukumberi, mu gihe cya jenoside ya korewe Abatutsi muri mata 1994.

 Akarere ka Ngoma, umurenge wa Rukumberi, Ku wa 19/95/2019 bashyinguye imibiri y'inzirakarengane yishwe muri jenoside ya korewe abatutsi mu mata 1994, isaga ibihumbi mirongo ine 40000.

Minisitiri w'ubutabera Busingye, yavuze ko abantu bagomba kwibuka, banibaza impamvu biriya bintu byabaye

Minisitiri w'ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya leta Busingye, yavuze ku amateka ya rukumberi kandi yerekana ko ikintu cyose abanyarwanda babona ko gikurura amacakubiri kiba kigomba kurwanywa. 

Yakomeje avuga ko, mugihe cyo kwibuka abantu baba bagonba gusubiza amaso inyuma, ba kibuka banibaza impamvu ibintu nkabiriya byabaye, abantu bakavanwa aho bakuwe, bakazanwa I Rukumberi, mu bugesera, isi ireba, yarangiza ikabyibagirwa, hagashira imyaka myinshi, kugeza jenoside ibaye muri1994.

abayobozi batandukanye bari bitabiriye uno muhango

Yavuze ko muri 59 hari abatutsi bishwe, abandi bagahungira hanze y' u Rwanda. Kabandana Callixte, waruhagarariye imiryango yashyinguye ababo, yavuze ko bishimira igikorwa cyakozwe, kuko hari hashize igihe kinini basana urwibutso, kuko urwambere, imva zari zarangiritse, bigatuma igihe cy'imvura amazi yinjiramo.

Hon, Donatile Mukabaramba, yavuze ko ibihe nk'ibi bitaba byoroshye. Ati, iyo twongeye kugaruka Ku mateka mabi yaranze igihugu cyacu kuva 1959- 1994, n'ubuhamya buremereye, bw'iyicwa ry'agashinyaguro, bw'inzirakarengane z'abatutsi. Ati", uyu n'umwanya ukomeye wo gusubiza abacu icyubahiro bavukijwe n'abicanyi, tubunamira, tubavuga, tunibuka ibyiza byabaranze, ntabwo tubibuka mu Minsi100 gusa, ahubwo duhora tubibuka."

Hon Donatile Mukabaramba, yavuze ko ibihe nk'ibi bitaba byoroshye.

Yakomeje avugako abagerageza gukora jenoside ibyo bidashoboka ko bitazanongera ukundi. Ati" dufite ubuyobozi bwiza, bukomeje gufasha abanyarwanda kwimakaza umuco w'ubwiyunge n'ubumwe, hashimangirwa indanga gaciro ziri mu muco wacu. doreko nabateguye jenoside igihe kirekire, umuco wacu ariwo babanje gusenya, kugirango abantu bakore, ibyo bakagombye kuba bafata nka kirazira.

Mukanyandwi M.Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *