Shima Diane Rwigara umunyepolitiki utavuga rumwe na FPR akomeje kwamagana uwica uwacitse ku icumu nundi wese upfobya jenoside yakorewe abatutsi.

Intambara y’ubutita hagati ya Shima Diane Rwigara umunyepolitiki utavuga rumwe na FPR hamwe n’imiryango irengera abacitse ku icumu. Umuryango Ibuka uti”ninde watumye Diane kuvugira abacitse ku icumu?Diane nawe ati “mwe nka Ibuka ntabwo mwigeze muvugira abo mushinzwe niyo mpamvu bicwa.CNLG nayo yamaganye umunyepolitiki utavuga rumwe na FPR ko adakwiye kuvugira abacitse ku icumu.

Shima Dianne Rwigara

Diane ati”njyewe mfite uburenganzira mu gihe mbona bicwa mukicecekera.

Impamvu ingana ururo:Nta nshuti ihoraho muri politiki ,nta numwanzi uhoraho muri politiki.Nta mutoni  w’ingoma ntanuhora atotezwa.Umutegetsi utinya Demokarasi aniga ubwisanzure bwa muntu byagera ku itangazamakuru akongera ipfundo.Umunyepolitiki Diane Shima Rwigara ati”Wima igihugu amaraso imbwa zikayanywera ubusa. Uyu mugani waciwe ku ngoma y’Umwami Ruganzu Ndoli igihe yabwiraga uwaruyoboye igitero cyo kwica Nyagakecuru mu bisi byahuye agatinya.

Diane Rwigara ati”kuki uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi yakwicwa biterwa n’iki? Kuki undi munyarwanda uwariwe wese yakwicwa mu gihugu gifite umutekano? Rwigara Diane ati: ntabwo ari ngombwa ngo hagire untuma kuvugira uwicwa kuko ndi umunyarwandakazi ni inshingano zanjye. Imyumvire ya buri wese ntabwo ikwiye kuba ikibazo kuwundi mugihe yagaragaje we uko abyumva. Shima Diane Rwigara yabwiye itangazamakuru  we uko abyumva naho ufite uko we abyumva azatange ibitekerezo bye ukwe.

None se koko abo Diane Rwigara avuga barishwe? None bari bararokotse jenoside yakorewe abatutsi? Kuki bicwa? Diane Rwigara nyuma yaho agiranye ikiganiro n’itangazamakuru akagaragaza urutonde rwa bamwe mubacika cumu bamaze kwicwa byateje ikibazo gikomeye cyane nkaho ubona amakuru acicikana. Ikindi cyateje ikibazo ni ibaruwa Diane Rwigara yandikiye umukuru w’igihugu Perezida  Paul Kagame iherekejwe n’urwandiko ruriho abacikacumu bagera kuri  50, ariko akarusho uwari umucikacumu kandi yararindaga Gereza ya Mageragere we akicwa aciwe umutwe ateraguwe ibyuma hose hose. Diane Rwigara yamenyekanye igihe yashakaga kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika bikarangira bitamukundiye nabwo havuzwe byinshi.

Ubu rero ikimuraje inshinga nkuko yabitangarije itangazamakuru ni ukwamagana ubwicanyi bw’inzirakarengane. Diane ati”abantu mirongo itanu ni benshi cyane kandi abo nabo nabashije kumenya kuko hari nabo ntazi. Umunyepolitiki Diane ati”nabatumiye kugirengo mbabwire ku ibaruwa nandikiye Perezida Paul Kagame ati : Ibi nabikoze kubera ko abacikacumu bakomeje kwicwa ariko uwitwa Mwiseneza Jean Paul alias Nyamata wari umucungagereza i Mageragere akaba ari umwe mu bambabaje cyane kuko hari hashize igihe gito tuvuganye. Itangazamakuru ryabajije Diane niba afite gihamya cy’uko urutonde yashyize ahagaragara rwose ari abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, ikindi niba adafite ubwoba bw’uko byamusubiza muri gereza? Diane ati’’ nababwiye ko wima igihugu amaraso imbwa zikayanywera ubusa nta bwoba mfite kuko ibyo mvuga mbifitiye gihamya, kandi navuganye nabafite amakuru ahagije,kandi nabapfuye bari abantu. Diane ati:Mwisezeza hari hashize iminsi mike tuvuganye kandi yari umucikacumu  yishwe nabantu bataramenyekana bamuteraguye ibyuma.

Yambwiraga ibibazo bili muri gereza, kuvugana nawe ntibivuze ko yakwicwa kuko hariho inkiko. Icyambabaje ni uko umuyobozi wa gereza ya Mageragere yavuze ko Mwiseneza yizize nkaba nsanga ntawukwiye kwicwa. Aha rero niho Diane Rwigara avugira ko Ibuka na CNLG zitavugira abo zishinzwe kuko iyo zibavugira bari kwamagana ijambo ry’uwo muyobozi  wa gereza ya Mageragere ,aho gufata umuryango wabuze umuntu mu mugongo aravuga ngo yizize?ubuse ibi nibyo byo kurengera ikiremwamuntu? Diane yatangarije itangazamakuru ko yasohoye urwandiko ku itariki 15/nyakanga  kuko aribwo icyunamo cyo kunamira abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi cyarangiraga.

Diane ati:insanganyamatsiko y’uyu mwaka  yo kwibuka yagiraga iti” Twibuke twiyubaka, ariko se wakwiyubaka ute ufite ubwoba bwuko ushobora kugirirwa nabi? Itangazamakuru ryabajije Diane ko avuga abishwe kandi inzego z’umutekano zo zivuga ko ababishe bataramenyekana urugero nka Mwiseneza Jean Paul, na CSP Gashagaza Hubert we barasanze yanigiwe mu modoka kandi hakaba hagikorwa iperereza akaba ataranavuganye na muganga ngo abyemeze ntibyaba ari ugukabya? Diane ati” nta bushakashatsi bwamara imyaka ibili ntibibaho, ngo bube butaragaragaje abakoze ubwo bwicanyi.Itangazamakuru ryabajije Diane naramuka adasubijwe ku rwandiko yandikiye Perezida Kagame icyo azakora? Diane yasubije ko bagomba gutegereza nyuma adasubijwe nibwo yatangaza  uko abyumva.

Urutonde rwatangajwe ruriho abarengeje imyaka icumi nta gisubizo kiratangwa.

Inzego zo mu Rwanda ntabwo zijya ziha itangazamakuru ryacu amakuru ariko ikibabaje usanga iryo mu mahanga bariganirije, nkaho Ibuka yumvikanye yamagana Diane kongeraho nindi miryango.  Diane ntabwo ahuza na Dr Bizimana kuko we avuga ko hari amateka yitegurwa ni ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe abatutsi ,naho Diane ati”ntawahakana cyangwa ngo apfobye jenoside yakorewe abatutsi ariko jyewe icyo mvuga niyicwa ry’uwacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi. Bizimana na Diane bahuriza ku ijambo ryamagana upfobya akanahakana jenoside yakorewe abatutsi,ariko byagera kwiyicwa ryabayirokotse ntibahuze,Diane akaba asanga hakwiye umutekano wabo ku buryo bwihariye.

Diane ati:Kuvuga ko abacitse ku icumu rya jenoside bicwa ntabwo ariko kwanga igihugu , none se abaceceka nibo bagikunda?

Diane  we yongeye kumvikana ku itangazamakuru mpuzamahanga avuga ko Ibuka niba yo izi neza ko abo yavuze atari abacikacumu yo niyerekane icyiciro ibazimo? Diane avuga ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma, kuko kuvuga ko umuntu yishwe kandi yaracitse ku icumu ntaho bihuriye no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi. Diane we agakomeza asaba ko habaho iperereza kwiyicwa ryabo yavuze kugirango ukuri kumenyekane.

Uko hanze aha babyumva:

Niba hari n’abakoze jenoside bagifite umugambi wo kwica abacitse kw’icumu inzego z’umutekano zakabaye zibikumira nkuko zayihagaritse zigahumuliza uwahigwaga ari mu kaga.

Umwe ku wundi mu bazi uko politike igenda basanga iyo umuntu ari ku ntebe y’ubutegetsi ayitonesha ngo umugati we usagambe, ariko iyo avuyeho ahinduka umwanzi w’igihugu.

Ibi biramenyerewe mu Rwanda iyo umuntu agifite kashe mu kiganza cye avuga imyato, iyo akuwe kuri ya ntebe akirukira imahanga atuka Leta ibyabaye nibitarabaye.

Imwe mu miryango yarokotse jenoside yakorewe abatutsi ikaza guhura n’irindi yicwa ry’umwe mu babo baganira n’ikinyamakuru Ingenzi bagitangarije ko bafite impungenge z’umutekano mucye hakaba hashize imyaka myinshi.

Murino minsi ikinyamakuru Ingenzi cyaganiriye n’umuryango wa Mukeshimana wo mu mudugudu wa Burema, akagari ka Burema, umurenge wa Kinazi, akarere ka Ruhango wishwe ku italiki 7 Nyakanga 2019 kandi nawe n’umwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi. Uyu Mukeshimana intambara ikirangira hari umugore witwa Kabihogo wabohoje isambu yabo aza no kuyigurisha kuko we n’abarumuna be bari bakiri abana bato, aho bakuriye basubiranye isambu yabo ariko abubatsemo amazu banze kuvamo kugeza na nubu.

Ab’umuryango wa Mukeshimana baganira n’ikinyamakuru Ingenzi bagitangarije ko mbere yuko yicwa yabanje gutotezwa n’uwitwa Uwizeyimana alias Kadogo amubwira ko azamukinja nkuko akinja ingurube. Ibi byose inzego zirabizi ariko ntacyo zakoze.

Abarokotse jenoside barahohoterwa urugero nk’abana bavuka mu murenge wa Nyamirambo, akagari ka Rugarama mu karere ka Nyarugenge batwawe amatongo yabo yubakwamo amazu bo ntibahabwa n’imwe none barangara, aho harazwi kuko hubatswe umudugudu witwa Kiberinka. Akarere ka Huye, umurenge wa Gishamvu, akagari ka Nyakibanda abarokotse baho ntibubakirwa nta nubwo bishyurwa imitungo yabo yangijwe.Ubuvugizi bwurengana bureba buri wese

Murenzi Louis   

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *