Abanyabutare bati:Amasengesho yacu nubwo yakiriwe haracyari ibibura ngo dusubirane ibyacu twanyazwe.

Ibigo bya Leta nibiyishamikiyeho kugeza kuri Kaminuza byasubijwe Butare cyagngwa Huye.Inyito zirahinduka ariko imisozi ntihinduka.

Impinduka zimitegekere y’u Rwanda kuva rubaye Repubulika bivugwa ko zagize ingaruka ku banyabutare kandi zitari nziza.Ubukene bushamikiye ku bushomeri.

Mize nasiyonare i Butare(Huye)

Ingoma ya Cyami Asitrida yafatwaga nk’umurwa mukuru w’u Rwanda. Igihe cya gikoroni hafatwaga nk’umurwa mukuru wa Rwanda urundi.Imyigire n’imyigishirize hafatwaga nk’igice cyahatanga ubumenyi,kuko hari amashuri menshi kandi ashingiye ku madini kuko ariho yashingiwe bwa mbere.

Iyobokamana nabwo hafatwaga nka hambere hayobotse Misiyoni(Kiliziya gaturika).Kuki ingoma ya Repubulika ivugwaho kwambura Butare ibikorwa byari bishingiye ku majyambere rusange?ibikorwa rusange byagiye bihava urusorongo kugeza bihavuye burundu.Ubu bigezehe bihagaruka?inzira bizanyuzwamo yose bizasubirayo?Ubushishozi bwa bamwe mu bayobozi bwemeje ko ibikorwa rusange bizanira abanyagihugu inyungu bigomba gusubizwa aha hoze ari umujyi wa kabili w’u Rwanda.Ubu Huye yaba ari iyakangahe mu mijyi ifite iterambere?

Imihindagurikire y’ibihe ihishura byinshi ikanahisha byinshi.Amateka ntaheranwa niyo wayahisha ku ngoma yawe indi yayagarura akumvikana kurenza uko wabikekaga. Asitrida,Butare na Huye byose bigaragara mu mpinduka  yamazina asimburana uko ingoma zisimburana,ariko imisozi cyangwa umusozi ntuhinduka. Mbere yuko u Rwanda rwigenga arinaho haza ikibazo kigaragaza ko Butare yazahaye ni ibikorwa byinshi byaharangwaga bikaza kugenda bihava mu buryo busa nko kuhabuza iterambere.

Ubucuruzi bukaze bwagaragaye Butare y’umujyi kongeraho Nyanza yafatwaga nk’umurwa mukuru w’u Rwanda kuko ariho hari hatuye Umwami Mutara III Rudahigwa. Asitrida yo yari umurwa mukuru wa Rwanda urundi Rezida akorera muri Arisake. Ni agace karanzwe no kugira amajyambere urugero: Niho hubatswe Misiyoni bwa mbere ahitwa  Save(Kiliziya gaturika) hakurikiyeho ishuri rikomeye rya Groupe scolaire de Butare(Indatwa n’Inkesha)hubatswe Seminari nkuru ya Nyakibanda.

Niho habanje gukinirwa umupira w’amaguru 1928 hashingwa ikipe yitwaga Victor.U Rwanda rubaye Repubulika hagaragaye igikorwa kimwe gusa cyo kubaka UNR(Kaminuza yubatswe i Ruhande)amakuru dufitiye gihamya nayo ngo bashakaga ko ijya kubakwa i Kigali i Remera nyuma Abapadri  barabyanga kuko bari barahabonye kuva kera. Repubulika yashyizeho amakomine makumyabili(20)hagaragaye ubucuruzi bwari bukomeye turetse Nyanza cyangwa Nyabisindu ahandi ni nka Busoro ya Muyira,Gakoma ya Ntyazo ,Musha ya Mugusa,Kinkanga ya Rusatira,Gako ya Huye,Kizi cya Maraba,Muyogoro yahuzaga Runyinya na Huye.Karama ya Runyinya,Viro ya Nyakizu,Busoro ya Gishamvu,Nyaruteja ya Kigembe.

Haje kubaho kwambura Butare IPN ihinduka UNR de Nyakinama.Amashuri yisumbuye yo muri Butare guhera 1982 yigwagamo nabavuye ahandi bo bakiga muri CERAI nayo yahabwaga uwifite.Ubukene bukabije bwasatiriye Butare kubera ko nta mushinga numwe uhaba.Igice kinini kirangwa no kudahingwa kuko baba barategereje imbuto yagenwe bakayibura.Ibishanga byabyaraga umusaruro ahenshi byahinzwe umuceli.

Iyo uganirije abanyabutare  ukababaza impamvu hari ubukene bagusubiza babanje gusuhuza umutima bakakubwira bati:Ubuhinzi bw’ingandurarugo ntibugihingwa,ubucuruzi buciriritse ntibugikorwa,ubucuruzi bwa caguwa bwagiye ubutareba inyuma.Igice cyatangijwemo umupira w’amaguru ku ikipe ya Victor nyuma muri 1962 ihinduka Mukura kuko hari habaye Komine Mukura,ubu ikibuga cyakiniweho umupira w’amaguru bwa mbere mu Rwanda cyubatswemo inzu,ibi bigashimangirwa ni uko nta bakinnyi bakiva muri Huye ngo bakine mu makipe yandi . Uruganda rwakoraga imiti ku Mukoni narwo rwarasinziriye rwabuze urukangura.

Ikipe ya Rayon sports yakuwe i Nyanza itwarwa i Kigali irongera isubirayo ,none yagarutse muri Kigali.Umujyi wa Huye ntushobora kuhabona Restourant samoya z’umugoroba.Umuhanda Mukoni Mpare Musange kugera Seminali nkuru ya Nyakibanda niyo haza uwabayeho ku ngoma ya Cyami ntiyawuyoberwa kuko ntiwahindutse.

Uruganda rw’Abacuzi b’i Gishamvu aho gutera imbere bashonga nk’isabune imesa amakoboyi. Abahinzi b’umuceli ba Kili na Gikonko nabo baragwingiye. Umukindo wa Makwaza wasurwaga n’Abamukerarugendo kongeraho Ikibuye cya Shali udasizi kwa Nyagakecuru,ugasoreza ku bisi bya Nyakibanda hose haragwingiye.Umuhanda Nkubi,Sahera Nyaruhengeli kugera Nyaruteje kuki udakorwa?Uduce tumwe na tumwe usanga harangwa amavunja nka Gako,Ibandagure,Mugombwa,Gakoma, ,Nyaruteja,Busoro ya Gishamvu,hagati ya Sholi na Mubumbano  aho bita mu ngara   wakwibaza impamvu barwara amavunja.

Urubyiruko rwo muri Butare ntirwidagadura kubera kubura imipira,ese imirenge yaho kuki irindira ko hazaba irushanwa rya Kagame cup rya rimwe mu mwaka?Ikibazo cyabaye ingorabahizi kikaburirwa umuti ni icy’imitungo yasahuwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi,aha ho habaye guhimanira kuri wawundi utifite ntanagire kirengera kugeza naho hari ujya kwishyuza bakamutuka. Gutanga ibyangombwa bya FARG naho byahawe abatabigomba ,abo bigenewe barabyimwe barasakuje barasarara kugeza na n’ubu.  

Uwazabaza  Guverineri w’intara y’Amajyepfo ,ukongeraho ba meya ugakomereza kuri ba Gitifu b’Imirenge ikidindiza Butare ntacyo bakubwira kuko abenshi bahakorera ari akazi bitahira mu murwa mukuru Kigali. Mu myaka yo hambere higeze kuba umushinga wari ushinzwe ubuhinzi ugerageza kuharwanya inzara none nawo warahaciwe kuko wari uwo mu gihugu cy’Ubufaransa.

Nigute wazenguruka icyaro utarahura na moto ngo ikugeze mu mujyi?Uruganda rw’amazi ya Huye narwo ntirucyumvikana ubanz arwaragwingiye?stade Huye nayo yubztswe nabi kuko imvura iyo iguye inyagira abicaye mu cyabahiro.Ahari harafunzwe harafunguwe nibyiza birashimishije kuko Hotel Faucun yafunguwe ,ariko se ubundi abari barayifunze kuki batabazwa icyo gihombo bahateye? Ikibuga cy’umupira w’amaguru cyabayeho kuva ku ngoma ya Cyami cyari ahitwa mu Kadahokwa hagati ya Musange na Vumbi ubu nihagati y’umurenge wa Gishamvu n’uwa Tumba,bikagaragaza ko urubyiruko rutagira aho rukinira. Ikibuga cya Gishamvu yakiniyeho kikanaberaho umukino wa nyuma wahuje Mukura Victor sports na Rayon sports muri 1968 nacyo ntigikorwa. Ubuhinzi n’ubworozi nibishyirwemo imbaraga kugirengo bizanzahure abaturage. Abatuye akarere ka Gisagara bo bafite ikibazo cy’umusaruro w’urutoki rwabo wangirika kuko n’uruganda rwashyizweho rutabasha kuwubagurira,bityo ibitoki bikangirika.

Isoko ryahoze ari irya Butare ryahindutse iryabashoye imali none naryo kubera gushaka kwishyura amadeni ya banki rihenda aho gucururizwa  ryabuze abakiliya. Abanyabutare barasaba inzego zibashinzwe ko harebwa uko basubizwa ibishanga bakongera bagahinga byo kubatunga,aho kubabwira ko byaba kinyamwuga.Abavugira rubanda aribo ba Depite nabo ngo bahagira biyamamaza gusa.Ufite umuti w’ibyo bibazo natabare amazi atarerenga inkombe.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *