Ababyeyi barasabwa gufata abana bafite ubumuga bwo kutabona nk’abana bashoboye

Abafite ubumuga bwo kutabona bishimira ko Leta izirikana ko bakwiye kwitabwaho, bakanahabwa uburezi nk'abandi, ariko bakagaragaza ko hakiri imbogamizi zugarije uburezi bwabo zirimo amashuri make, ndetse n'ibikoresho bidahagije.

Abafite aho bahuriye n'uburezi bo bavuga ko kizakemuka k'ubufatanye n'abafatanya bikorwa batandukanye, nk'uko byagarutsweho mu marushanwa yo gusoma inyandiko ya Burayi (Braille) yifashishwa n'abafite ubumuga bwo kutabona.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane Taliki 26 mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro mu gikorwa cy'amarushanwa yo gusoma ibitabo hakoreshejwe inyandiko ya Burayi yifashishwa n'abafite ubumuga bwo kutabona. Iki gikorwa kikaba cyarateguwe n'ubumwe nyarwanda bw'abatabona, Minisiteri y'Umuco na Siporo ndetse na Mureke Dusome, muri gahunda y'ukwezi ko gusoma.

Abitabiriye aya marushanwa baturutse mu bigo bitandukanye by'amashuri y'abafite ubumuga bwo kutabona, bagaragaje ibyishimo baterwa no kuba Leta y'u Rwanda ibitaho, ikumva ko nabo bakeneye uburezi nk'abandi.

Bamwe mubanyeshuri baganiriye n'Ingenzinyayo.com bagaragaza ko nubwo bimeze gutyo hakiri imbogamizi mu burezi bwabo zirimo kugira amashuri make, ndetse n'ibikoresho bidahagije.

Niyonasenze Anita wiga mu kigo cy'abana bafite ubumuga bwo kutabona cya Kibeho, avuga ko bagifite imbogamizi muburezi bwabo.

Ati: "Imbogamizi ya mbere duhura nayo ni ukubura ibitabo byo gusoma. Mu buzima umuntu aba agomba gusoma inkuru, udutabo, n'ibindi bintu bitandukanye. Ariko ubwo bushobozi twe ntabwo dufite kuko tutarabona ibitabo byanditse muri Burayi, usanga no kuba watsindwa ahanini biterwa n'uko ntabitabo dufite bihagije."

Nsengiyumva Jean Damascene nawe waturutse mu kigo cya HVP Gatagara ya Rwamagana avuga ko imbogamizi bagira ari nyinshi.

Yagize ati: "Tugira imbogamizi y'ibitabo. Niba dusomye inkuru ndende, ntabwo umuntu utabona azabasha kubona iyo nkuru cyangwa se n'ikindi gitabo cyose kirimo ubumenyi nk'uko umuntu ubona yaba abasha kuyisoma. Indi mbogamizi tugira ni uko ino nyandiko yacu itazwi, dushobora kugera kwa muganga cyangwa ahandi hantu ugasanga badufashe nk'abantu batazi gusoma."

Visi Perezida w'ubumwe nyarwanda bw'abatabona Nshimyumuremyi Matusalem avuga ko izo mbogamizi mu burezi  bwabo zihari,ariko ko ashingiye kubyo Leta yakoze nacyo kizakemuka.

Ati" Kugeza ubungubu amashuri ashobora gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutabona mu kwiga ni 3, murumva ko ari ikibazo gikomeye kugirango abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona baturuka mu gihugu hose babe barimo biga mu mashuri 3 yo nyine mu Rwanda?"

Takomeje avuga ko Leta y'uRwanda ibyo yabashije gukora bikomeye, uyu munsi kuba bashaka ibikoresho bakabigeza mu mashuri hose no guhugura abarimu ngo babashe kwita kubana bafite ubumuga bwo kutabona, atari ikintu gikomeye. Ngo igikomeye ni ukubanza kubyumva y'uko umwana ufite ubumuga bwo kutabona nawe akeneye uburezi nk'abandi bana.

Umuyobozi w'agateganyo w'inkoranya bitabo y'igihugu, Nyirabahizi Beathe avuga ko Leta ifite gahunda yo guteza imbere buri mu nyarwanda, akemeza ko k'ubufatanye  n'abafatanyabikorwa iki kibazo nacyo kizacyemuka.

Ati : " Mu by'ukuri amashuri ni 3 ni nayo twabashije gukorana nayo muri uku kwezi ko gusoma no kwandika. Icyo duteganya kuko ni gahunda ya Leta yo guteza imbere abafite ubumuga, muby'ukuri ndumva hazashakwa umuti, uburyo ayo mashuri yakwiyongera kubufatanye n'abafatanyabikorwa harimo ubumwe n'urwego rw'Igihugu rushinzwe abafite ubumuga bwo kutabona n'indi miryango itandukanye."

Aya marushanwa yo gusoma inkuru ziri munyandiko ya Burayi yahuje abana 10 baturutse mu bigo 3 by'abafite ubumuga bwo kutabona, anagaragaza ko ari make. Harimo icyigo cya Gatagara, kibeho, na Gahini.

Niyonasenze Anita waturutse mu ishuri ry'abafite ubumuga bwo kutabona rya Kibeho akaba nawe wahize abandi muri aya marushanwa yahuje abanyeshuri 10.

Abanyeshuri 10 bitabiriye amarushanwa yo gusoma hifashishijwe inyandiko ya Burayi  Abanyeshuri ba HVP Gatagara nabo bitabiriye amarushanwa yo gusoma 

Abanyeshuri baturutse Ku kigo cya Kibeho cy'abafite ubumuga bwo kutabona, bitabiriye amarushanwa yo gusoma

Niyonasenze Anitha waturutse mw'ishuri ry'abafite ubumuga bwo kutabona rya Kibeho niwe wahize abandi mu marushanwa yo gusoma

Matusalem Nshimyumuremyi visi perezida w'ubumwe nyarwanda bw'abatabona, asanga amashuri 3 mu gihugu yigishirizwa mo abafite ubu muga bwo kutabona ari make, akwiye kongerwa

Umuyobozi w'agateganyo w'inkoranya bitabo y'igihugu Beyata Nyirabahizi, yemeza ko bateganya gushaka umuti w'uburyo amashuri y'abafite ubumuga bwo kutabona yakwiyongera

 

 

Marie Louise MUKANYANDWI 

Ingenzinyayo.com 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *