Akarere ka Rusizi :Aho gukumira uburaya kugirengo Sida icike burundu barabuha umwanya nayo ikabona icyanzu bitwaje ko baturiye imipaka.

Uburaya mu karere ka Rusizi bukomeje kuzamura intera kuko udukingirizo turenga ijana na mirongo ine dushobora gushira hadashize ukwezi.

Ejo heza irakemangwa ko ntacyo ifasha mu karere ka Rusizi,iravugwaho ko nta terambere yabazaniye mugihe yariyo ntego yayo. Kuki abanyarusizi binubira ejo heza?ababizi bavuga ko ejo heza iyo iza kuzuza inshingano nta kibazo cyakabaye kirangwa mu karere ka Rusizi bahereye ku batishoboye.Ubushomeri n’ubukene intandaro y’uburaya mu karere ka Rusizi.

Isesengura ryerekana ko izina uburaya mu myaka yashize ryari rigayitse ,kuko igitsina gore cyitwaga iryo zina  cyahabwaga akato byarimba akajya ishyanga ubutazagaruka.Imyaka y’ubu uburaya bwabaye akazi gahoraho buvugirwa muruhame bagakoma amashyi bityo icyorezo Sida kikabona uburyamo umuze ugatera mu muryango umugabo n’umugore bagasiga impfubyi zitagira kirengera.

Urugaga rw’Abanyamakuru barwanya Sida mu Rwanda no guharanira kurengera ubuzima (ABASIRWA) bateguye urugendo mu karere ka Rusizi kugirengo barebe uko abanyarwada bahabwa ubufasha (serivise) cyane byumwihariko izifasha abaturage  kwirinda ubwandu bushya. Aha hari hagamijwe no kuganira nabo baturage  uko bakumira kwandura Sida.  Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi bwana Kayumba Ephrem yemeye ko mu karere ayobora hari indaya kandi zibukora ku mugaragaro.Meya Kayumba yatangarije itangazamakuru ko batangiye kwigisha abagore bakora uburaya kugirengo babureke,ariko ikibazo ni uko banga bakiyongera. Itangazamakuru ryabajije Meya Kayumba niba indaya zikomeza kwiyongera?  ubwo ikibazo cy’ubwandu bushya cyo nticyiyongera?Meya Kayumba ati” twafashe ingamaba. Izo ngamba ntiyigeze atangaza izo arizo.

Abanyamakuru bageze mu karere ka Rusizi buri umwe ku giti cye agira uko abibona .Akarere ka Rusizi gafite ishusho yerekana ko gakora ku mipaka y’ibihugu bibili aribyo:Burundi na RDC.Ikibazo cy’uburaya cyafashe intera kuko bibumbiye mu mashyirahamwe bagahabwa ubufasha cyane abanduye babona imiti.

Ubuzima bw’abagore bakora uburaya buhagaze gute?ese kuki abana  bato bakora uburaya bahabwa nande inyigisho?kuki mu karere ka Rusizi abagore bafite abagabo bakora uburaya?Ibitaro bya Gihundwe byo bihagaze gute mu rugamba rwo kurwaya ubwandu bushya?Utuntu nutundi twerekana ko mu bitaro bya Gihundwe ubwandu bushya bwafashe intera mu gihe abaganga bahakora bo babeshya  ko ntabwiyongera.

Ufatira imiti igabanya ubukana  mu bitaro bya Gihundwe tuganira twahishe izina rye tumwita Jeanne.Uyu mugore w’imyaka 48 y’amavuko tuganira yagize ati” birababaje biteye agahinda kubona abaganga bafatanya n’inzego zibanze bakabeshya ko nta bwandu bushya  gusambana bitaracitse?ni gute wavuga ngo ntabwandu bwiyongera mu gihe mu karere ka Rusizi hagaragara abana bato bataye amashuri bakaza kuba indaya?Ubuzima bwa Jeanne ukoze uburaya imyaka 32. Ingenzinyayo Jeanne wavutse ryari,uvukirahe?Jeanne navutse 1971 mvukira mu cyahoze ari Komine Kamembe ariyo yahindutse Rusizi.ingenzinyayo Jeanne ufite umugabo?Jeanne mfite abagabo kuko ndi indaya ntabwo nigeze nshaka umugabo ngo dusezerane.

Ingenzinyayo Jeanne watangiye uburaya ryari?Jeanne nabutangiye kera kuko mbumazemo imyaka 32 nuwo nabyaye nawe yarabyaye ubu mfite umwuzukuruza.ingenzinyayo Jeanne sida urayizi niba uyizi watubwira uko uyizi?Jeanne ndayizi cyane kuko ndayirwaye mfata imiti  igiteye agahinda nuwo nabyaye nawe arayirwaye. Ingenzinyayo Jeanne niki wabwira abakora uburaya?Jeanne  nababwira ko ari bubi kuko nkanjye nihereyeho narakubiswe ndavunagurwa,ikindi abana b’indaya babaho nabi kuko ntibagira icyerekezo cy’ubuzima nibo usanga basimbura ba nyina mu buraya cyangwa abahungu bakaba amabandi.Umurenge wa Bugarama wo mu karere ka Rusizi ho uburaya bwafashe intera irenze kuko abagore babeshya ko babuvuyemo aribo kibazo gikomeye cyo gucuruza abana bato babwinjiyemo vuba.

Abagore bakora uburaya bo mu murenge wa Bugarama baganirije itangazamakuru ,ariko ntibahuza. Abayobora indaya bavuga ko byose ari byiza naho ababukora  bo bakavuga akarengane. Umwe mubagore bari bitabiriye ikiganiro  aganira n’ikinyamakuru ingenzinyayo yanze ko twatangaza amazina ye kuko amaze kugira abana bakuze,ariko twamuhaye izina rya Muhoza ku bw’umutekano we.ingenzinyayo Muhoza wavutse ryari uvukira he?Muhoza ntabwo nize ntanubwo nzi igihe navukiye kuko sinigeze ngera mu ishuri navutse bunyendaro ndabyara buraya.

Ingenzinyayo ufite abana bangahe?Muhoza mfite abana batandatu kandi buri mwana afite ise ukwe.ingenzinyayo waba uzi  abagabo mwagiye mubyarana?Muhoza ntabwo mbazi kuko  umwana wa mbere yaravutse inkotanyi zihita zifata turahunga,mva muri Congo mfite uwa kabili. Ingenzinyayo Muhoza ubaho gute?Muhoza mbaho nk’uko navutse ncuruza ubufu cyangwa ngakarata nkaba n’indaya ,ubu nabo nabyaye batangiye kubyara barikodeshereza mbana nabato.ingenzinyayo ntutinya Sida?ntinya inzara aho gutinya Sida kuko nta buzima budapfa. Ingenzinyayo Muhoza ko hano mu nama bababwiraga ko mugomba kwirinda ubwandu bushya nta cyo wakuyemo?Muhoza ntacyo nakuramo nshonje abana bagiye kuburara ,ntabwo umunyamahanga yaza ari bumpe ibihumbi icumi ngo mubwire agakingirizo.

Ingenzinyayo nonese uzakomeza ubyare gutyo ntuziko agakingirizo karinda utarandura kwandura ,uwanduye ntayikwirakwize hakiyongeraho gutwara inda utateguye?Muhoza ibyo bikorwa nabanezerewe bagezeyo twe twakoze uburaya kubera imibereho mibi.Indaya zo mu murenge wa Bugarama zo zifuza ko babashyiriraho udukiyosoke bajya babonera ho udukingirizo. Umwe mubajyanama b’ubuzima mu murenge wa Bugarama aganira n’ikinyamakuru ingenzinyayo com yagitangarije ko sida ivuza ubuhuha kubera ko ababukora bose abba bakennye.

Twamubajije ku kibazo cyavuzwe ko abagore bafite abagabo nabo bakora uburaya?adusubiza yagize ati” ntabwo aribyo kuko haba hari indaya yabona umugabo uje gukorera mu Bugarama babana  byo kugirengo amutekere bikitwa ko yashatse ,kandi ntabwo biba aribyo kuko iyo nta sezerano ntabwo aba ari umugabo we. Imipaka ya Kamanyora na Ruhwa haba indaya kandi mu buryo zidakoresha udukingirizo kubera imibereho ikakaye.

Ingenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *