Ikinyarwanda ururimi gakondo rugeze mu marembera abarushinzwe barebera umuco nawo udasigaye birajyanye.

Mbere yo guhindagura ururimi gakondo nibashakire umuco nyarwanda icyicaro bareke kuwuhungabanya bawushakira inyito zavuba navuba mu nyungu zabo bwite ,aho kuba inyungu rusange.

Ikinyarwanda cyakoreshwaga  mu bihe byo hambere kirapiganirwa ngo bakigure burundu bihimbire icyabo bishakiye ngo buke kabili,gusa ntihagaragara uwatanze itangazo rya cyamunara!.Ese iyo cyamunara ntawayihagarika hakabanza hagasuzumwa uwaciye urwo ruabanza?. Ubuse umwana w’umunyarwanda aravanwahe arajyanwahe mu rurimi gakondo?umuco na kirazira byo ko  bitakiboneka byifashe gute?Abazagura iyo cyamunara y’ikinyarwanda nabo bamenyeko isi idasakaye bashobora kuzabazwa urukiko rwateye kashe mpuruza.Ntiwagira umuco utagira urukundo.Nihabanze hashakishwe urukundo  kuko arirwo muyoboro wabyose.Bamwe bati”” shuguri yasimbuye byose,abandi nabo bati” yagapfe yagapfe ntikigira rutangira.Ubunyangamugayo nibwo bubyara umuco. Ingo zibanye gute?Imyaka igiye kurenga mirongo havugwa ko mu ngo ishyamba atari ryeru uzashaka gihamya azasome igitabo  cyanditswe na Col Ruhashya Epimaque .

Impinduka zishingiye ku myumvire ishobora guhindura byinshi ,aho  kuba inyungu rusange zikaba iz’itsinda cyangwa abantu ku giti cyabo.Umuco ko uca amarenga ko urembera nk’ishyo ry’inka ryabuze impfizi cyangwa ingabo zitagira umutware ninde bireba?uwo bitareba ninde?umuco nyarwanda warangwaga ni ibi bikurikira’’kirazira,ntibavuga bavuga,inkingi y’umuco igashingira ku ndamukanyo (umukuru yabwiraga umuto ati’’ amashyo nawe agasubiza ati’’amashyongore)igitaramo no kwivuga  byo bishobora kuba bisigaye kuri 10%. Imisango y’ubukwe igeze aharindimuka kuko umusaza w’ubu ajya mu bukwe wamwishyuye akayabo k’amafaranga kugirengo agusabirwe umugeni cyangwa amugusabire. Ibi byose byazanywe n’ifaranga.

Urukumbuzi rwabaye nk’agahinda kuko ntawukibuka uwo babanye,urukumbuzi rwarabuze urukundo rukonja nk’imbeho ya Gahinga na Muhabura. Kugenda hahindurwa imyandikire y’ikinyarwanda cyane mu mashuri abanza nay’isumbuye abahanga basanga,aho kucyizamura ahubwo barushaho kugica burundu. Umwe ati”” barazinduka bagakuraho kwigisha ikinywaranda mu mashuri kandi bizwiko ariho hakavuye ishusho yisesengura ryo kumenyekanisha ururimi gakondo. Abagomba kumenya ntibavuga bavuga bo bahagaze gute?ese abashaka guhindura imyandikire y’ikinyarwanda bo baravahe ?barajyahe?isesengura ryabenshi ryerekana ko nihadakumirwa kuvangira ururimi rw’ikinyarwanda umuco uzaba ucitse kandi ntaho uzagarukira.

Inteko y’ururimi n’umuco yo abanyarwanda bayivugaho iki?Duhereye ku itangazamakuru hari bamwe batamera guhindura ururimi rw’ikinyarwanda cyane ko hari aho usanga bandika (ikemezo kandi hakwanditswe icyemezo mugihe mu bwinshi hakabaye handikwa  ibyemezo) Ikinyamakuru ingenzi cyaganiriye n’umusaza Ruhumuriza ubarizwa mu karere ka Nyaruguru ahitwa i Kibingo tuganira kwihindurwa y’ imyandikire y’ikinyarwanda we uko abyumva nk’umusaza wabayeho umwalimu?Ruhumuriza yagize ati” ibi ni amahano kuko abitwa ko bakarebereye rubanda nibo bababeshya ,aho bakabajijuye bakabereka inzira nziza.

Nigute wavuga ngo uzahindura imyandikire y’ikinyarwanda ukagihindura nk’ikinyamurenge kandi ukabihererwa uburenganzira. Abanyamakuru bamwe ntibagitumirwa mu mahugurwa y’ururimi kubera ko babaza impinduka zadukanywe aho ziganisha ikinyarwanda,bagahitamo kujya bajyana abatazababaza ijambo na rimwe. Abasesengura ibivugirwa mu rurimi n’umuco barasanga hari ibikwiye kwirindwa bitaravogera cyane kuko ntaho byaba biganisha umwana w’umunyarwanda. Ibi byaba ari ukumurindagiza mu muco nyarwanda .

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *