Authorisation ikomeje guteza ikibazo hagati ya RURA n’Abamotari mu karere ka Huye

Akazi ko gutwara abagenzi na moto mu mujyi wa Butare katangiye 1978,icyo gihe bitwaga abakarasi ,kandi bakoraga nta byangombwa bafite. Imyaka uko yagiye iza nibwo izina motari ryasakaye kugeza na n’ubu.

abamotari[photo archieves]
 

Ikivugwa  gikaze hagati ya RURA   nk’urwego rwa Leta rushinzwe  gutanga ibyangombwa n’abakora akazi ko gutwara abagenzi bakoresheje moto ni Authorisation kuko utayifite aba atemerewe gukora.

Ubu rero hagati  ya RURA nabakora akazi ku bumotari ntibavuga rumwe  kuko  batabaha icyangombwa kibaha uburenganzira bwo gukora.

Abamotari bo bavuga ko bishyura amafaranga asabwa,ariko RURA ntibibahe bakibaza ikibura mu gihe bafatwa n’inzego zishinzwe umutekano mu muhanda zibashinja kutagira Authorisation . Iki cyangombwa gikomeje guteza ibibazo bamwe mu bamotari bavuga ko kimaze kubakenesha.

 Iyi Authorisation ngo hari igihe bayibaha irangije igihe cyangwa ibura icyumweru  ngo irangire,ariko bakanavuga ko iyo babapfuye agasoni bayibaha isigaje ukwezi.

 Ibi bigakomeza guteza urujijo kuko hari bamwe muri bagenzi babo, yemwe bamwe bari no muri komite ziyoboye amakoperative yabo, usanga bafite icyo cyangombwa bakibaza aho biba byaturutse.

RURA ko bishoboka ko ari rwo rwaba rutinza kubona ibyangombwa.  Aha rero na RURA igatunga urutoki amakoperative y’abamotari ko atuzuza ibisabwa ,kugirengo  bahabwe ibyangombwa  mu buryo bwihuse.

Abamotari bo bavuga ko kubaha ibyangombwa byararangije igihe bikurura imikorere idahwitse kandi amafaranga yabo aba ahombye.

Umwe mubayobozi ba RURA ACP Tonny Kuramba yatangarije ibitangazamakuru ko  itangwa ry’ibyangombwa rigiye guhinduka ,hagati yabo nka RURA hamwe n’amakoperative yabo bamatari. ACP Kurumba yatangaje ko imitangire ya serivise mu itwara ry’abagenzi izahita yihuta.

Bamwe mu bamotari bavuga ko n’ubwo RURA yaba idakora neza mu itangwa ry’ibyangombwa bahabwa  ,ariko baratunga urutoki nababakuriye(amakoperative) ko nayo akora nabi akabahemukira babaca amande mu buryo butaribwo kandi nta n’ubuvugizi babakorera.

Abayobora abamotari bakorera mu bwiru kuko iyo batowe batangira kubara imibare yo kwigwizaho umutungo. Ikindi kivugwa ni RCA urwego rushinzwe amakoperative aho rukingira ikibaba  ubuyobozi ,bukirengagiza abamotari kandi aribo bavamo ayo mafaranga birirwa basesagura.

Ibi byo kurya umutungo w’abamotari byaravuzwe kugeza naho RCA ibyinjiyemo,ariko aho kugikemura igakangara abamotari iberaka ko aribo ba nyamakosa,aha ukibaza ikigenderewe. Abarengera inyungu za rubanda nimurebe abamotari kuko nabo bararengana.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *