Ni ryari umunyarwanda azakemurirwa ikibazo n’ubutegetsi adasiragijwe?

Buri wese uko abyumva n’undi uko abyumva ntibikwiye kugiraho umuturage ingaruka zo kubuzwa uburenganzira,ibi nibyo  imwe mu miryango ireba igaceceka kubera kuramya umugati.
Depite Nirere perezida wa Komisiyo y'uburengazira bwa muntu umutwe w'abadepite[photo archieves]

Umudepite we ahagaze gute muri iki kibazo? Abadepite bagize Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu basabye inzego zibanze gukemura ibibazo bya baturage batababwiye ngo genda uzagaruke ejo usanze ngiye gukorera kuri terrain . Imiyoborere ihamye ishingira kwiyubahirizwa ry’imyemezo bifatwa n’abayobozi kandi ntibibangamire abaturage.

Ubu rero ntabwo bikiri ibanga umuturage arasiragizwa yarangiza nawe ya serivise yashakaga kuva ku kagali,Umurenge n’Akarere akayihorera kuko aba yarayimwe. Ubu ikimaze iminsi kivugwa ni ijambo uyobora Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Nteko Ishinga Amategeko Depite Nirere Madeleine yatangaje asaba ko umunyarwanda akwiye kujya ahabwa serivise asaba adasiragijwe,imwe yagenda uzagaruke,nutanyurwa na serivise uhawe uzahamagare nimero usanze k’urugi n’ibindi.

Niba kuva 2018 kugera 2019 haragaragaye ibirego bigera  1081 kandi bigahabwa inzego zitandukanye bikaba bitarakemuka,ahubwo hamwe byiyongera hazakorwa iki ngo bigabanukeho  na 5%,mugihe bivugwa ko 79,9% byakemutse. Amakuru ava muri iyi komisiyo y’uburenganzira bwa muntu  ni ay’uko ifite inshingano zo kwakira umuturage wahohotewe nyuma nayo ikajya gukora iperereza ikazashyikiriza inzego bireba icyo cyaha  cyakozwe.

Depite Nirere ubwe yibwiriye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ko komisiyo ayobora yakiriye ibirego bishingiye ku ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu 1328 byiganjemo ibirego 473 bakaba barabigejejweho  mu mwaka 2018 kugeza 2019,n’ibirego 855 byari bigikurikiranwa  kuva mu mpera za 2017 kugeza 2018,ariko igitangaje ni uko ibingana  na 81,4% byari byararangije gukorwaho iperereza bikanashyikirizwa inzego zibishinzwe bamwe mu bahohotewe bakaba batarabona ubutabera.

Aha umuntu yakwibaza kuki ibirego 217 byaburiwe ibisubizo kandi umunyarwanda yararenganye? Nigute inzego bwite za Leta zidakemura ibyo bibazo kugera umuturage abigejeje mu Nteko Ishinga Amategeko? Umuturage akwiye gukemurirwa ikibazo kitarinze no kugera ku karere,ariko genda uzagaruke niyo ntandaro y’ibyo bibazo biba inganzamarumbo kugera binakemuwe n’Umukuru w’igihugu.

Perezida wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu Depite Nirere yabajijwe ibibazo ,nawe atanga ibisubizo,ariko kimwe rukumbi kikagira kiti’’inzego zitandukanye zanga gukemura ibibazo kugera bigeze ku zindi zitandukanye. Urwego rw’Akagali rukunze gushyirwa mu majwi ko rudakemura ibibazo by’abaturage kugera  banagiranye amakimbirane,aha nk’iyo bapfa urubibi,cyangwa n’ibindi bibazo byihariye.

Niba buri wese abazwa inshingano hakaba  ibifi binini bidakorwaho bizagenda gute?umuntu ananirwa kuyobora umurenge akagabirwa akarere,yananirwa akarere agahabwa intara. Depite Nirere yatunze urutoki uburezi,ubutabera nabanyereza imitungo bashinzwe gucunga.

Abadepite baramutse bagenzura Guverinoma,aho kugirengo yo ibagenzure ntabwo Uwambajemaliya Frolence wahagaze imbere yabo akemera ko yahombeje umutungo w’Akarere ka Burera yagabirwa gucunga umutungo w’intara?Abagaba imyanya mu nzego nabo basuzume ejo hazaza h’igihugu mu iterambere.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *