Itangazamakuru ry’u Rwanda riravahe  riragana he?

Ibitangazamakuru hari ibyaburiwe irengero,bimwe mu bya Leta bizima burundu,iryandika ryo risohokera ku mpapuro ryabaye indahiro ku isoko.

Nubwo byirengagizwa itangazamakuru nimwe mu ntwaro yakoreshejwe mu rugambwa rwari hagati ya FPR na MRND.Iryakoze nabi ryarahanwe ,iryakoze neza ryarashimwe,none ubu iriri mu Rwanda ko rikonje nk’imbeho ya Gahinga na Muhabura biraterwa n’iki?hagati mu itangazamakuru hateye shyushyu imwe igambanirana,imwe ihamagara umuyobozi utuzuza inshingano watangajweho inkuru ko uwamwanditse ari umwanzi.Ese wowe utanga raporo uravahe urajyahe?

Nigererayo,ndi mwana cyama,ndi umukada w’urugamba rwo kubohoza igihugu,nanyuze mugando za Mutobo,Nkumba nahandi kongeraho ntuzi uwangabiye n’ibindi nibindi nibyo byugarije u Rwanda byagera mu itangazamakuru bigasya bitanzitse.  

Uwo waba uri wese wese menya ko gukunda igihugu bivuna ,kandi niyo waba waragabiwe menya ko bidahoraho,ubaka urukundo wikubaka inzika kuko uwo usinika niyima uzimuka.Itangazamakuru uko byagenda kose rizabaho  kandi rizakora. Duhere mu kigo cya Leta wacyita ORINFOR wacyita RBA ntagihinduka.Ibinyamakuru byandikaga bya Leta byavuyeho.Icyandikaga igifaransa kibahe?ikindi cyandikaga gisohoka ku mpapuro nyuma kikajya ku ikoranabuhanga cyitwaga Izuba rirashe ryazimye rizimye.

Iki kigo ubwacyo ishyamba si ryeru kuko bamwe mubahakora intimba ni ndende hari bamwe izaturitsa umutima.  Niba igisubizo  gitangwa nta kibazo cyabajijwe ,wowe munyamakuru kuki utishakira ikibazo?gukoma yombi nibyo byugarije bamwe mu itangazamakuru,nibabireke  dutekereze rya tangazamakuru rya mbere ya 2102 uko ryakoraga.

Tuze turebe ikigo cya Leta cyitwa MHC uko gihagaze hamwe na Peacemaker Mbungiramihigo ukiyobora nabamwungirije.  Ubu hari abaharanira kuba intore mu binyoma.Uwabaga inyum ay’u Rwanda mbere ya 1994 akaba ataragaragaye ku rugamba cyangwa iwabo ntawatabaye ,ubu arasisibiranya kugirengo yivuge imyato,uwabaga mu Rwanda nawe akikanga ko bamuvugaho kuba mu miryango yabaye mu butegetsi bwo hambere arabyipakurura akagoreka ururimi  ngo bucye kabili. Uko wabigenza kose gabanya ubunyarwanda ntibwimuka.

Amahugurwa abona umuntu agasiba undi ,kandi igihe cya Ntwali ataragambanirwa ko ajyana bamwe mu buryo bw’urukundo rw’ibanga abanyamakuru barahugurwaga,aha mwese mwibuke cyangwa ntimwibuke kubera impamvu MHC yabazaga igitangazamakuru umunyamakuru bazohereza mu mahugurwa ,none  batwara umunyamakuru igitangazamakuru akorera kitabizi.

Ubuse itangazamakuru riravahe rirajyahe? RMC nayo ntibereyeho gufasha abanyamakuru ,ahubwo ibereyeho kubakorera ibitandukanye n’inshingano zayishyizeho.ARJ yo iti’’Imyaka isaga ilindwi irashize mu itangazamakuru hakozwe amavugururwa yatanze uburenganzira havuka ibitangazamakuru byinshi bitandukanye kandi hanashyirwaho amategeko yorohereza abanyamakuru kubona amakuru.

 Iki ni ikinyoma kuko amakuru ahabwa ibitangazamakuru bishingiye kuri Leta nta kigenga gihabwa amakuru ku buryo buboneye,ahubwo habaho kukizunguza kibuzwa no gukora ayo cyabashije kubona . Niba MHC ifite inshingano zo kugenzura ibitangazwa n’ibitangazamakuru kuki iyo hatangwa amafaranga yo gukora inkuru zishingiye ku iperereza ,kuki hatitabazwa za nkuru ,ahubwo amafaranga ahabwa bamwe mu buryo bwu bwiru? Ubuse MHC yakwerekana isesengura rikorwa mu itangwa ry’ibihembo  ko inshingano ari ukugenzura ibitangazwa mu binyamakuru? ARJ yo iragira iti’’

Nubwo yabaye imyaka yo kwiyubaka no guhugurwa dore ko MHC ivuga ko imaze guhugura abanyamakuru basaga igihumbi, ibinyamakuru bikaba byariyongereye, imyaka irindwi ishize yaranzwe n’ibindi bibazo byanakunze kuvugwaho gusubiza inyuma itangazamakuru ry’u Rwanda.

Ibinyamakuru byinshi byaravutse ariko binengwa kuba bidatangaza amakuru acukumbuye ababikorera bakeneye, amikoro  kuko yagiye aba make bimwe bigenda bifunga imiryango, bamwe mu banyamakuru bamaze kugira ubunararibonye bagiye basezera bakigira mu bindi, imvange y’ibinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo, asobanura ibyagezweho muri iyi myaka yose,  yavuzeko intandaro y’ibibazo bikivugwa mu itangazamakuru n’ingamba zihari zo kubikemura zikaba zishakishwa.

Yakomeje agira ati: twabonye impinduka kuko ubwo twahabwaga inshingano, ubunyamwuga mu itangazamakuru bwari kuri 51.9 %, mu 2018 byatugaragarije ko biri kuri 68.4 %. Abanyamakuru ntibahuza na MHC kuko bamwe bavuga ko bamaze igihe kandi bakaba batarahugurwa na rimwe,mugihe harabahorayo. P M yakomeje agira ati’’

Ubu icyo dushaka ni  ugushyira imbere cyane ni ukugira impuguke z’abanyamakuru bashobora kudufasha mu guherekeza gahunda zitandukanye za Leta. Tukagira impuguke z’abanyamakuru mu by’imari n’ubukungu, ubuzima, ibidukikije, ubutabera. Badafite gusa ubumenyi bwo gutara no gutangaza amakuru gusa ahubwo no kuba inzobere ngo bafashe Leta n’abanyarwanda.

Muri 2013, ibitangazamakuru byiyongeraga ku gipimo cya hafi 50% ariko uko tureba ubwiyongere bwabyo bigeze hafi kuri 66%, uko byiyongera ni uko hari amahirwe yo kuba byabyazwa umusaruro. Abanyamakuru bose bari bitabiriye itangwa ry’ibihembo batashye bafashe ingamba zuko batazongera gutanga inkuru zabo ,kuko bazitanga buri mwaka ntibahembwe. Itangazamakuru ryandika risohokera ku mpapuro ntiwaribona.

Umunyamakuru Nyirubutagatifu ukorera ikinyamakuru Gasabo we yatangaje ko mubihe byo hambere bakoraga  ibizana inyungu za rubanda none ibikorwa ubu bizana iza Leta,ahubwo itangazamakuru ry’ubu ni ukurindira umuyobozi wirukanywe rikabona kumuvugaho,kuko ntawukivuga umuyobozi utuzuza inshingano,ahubwo itangazamakuru iyo akiri mu kazi rimubera maneko.

Yakomeje agira ati’’nigute ibinyamakuru byahuriza ku nkuru imwe,mu gihe hambere twakoraga inkuru zitandukanye tukagurisha tukabaho,twataraga inkuru tukazizanira abayobozi bacu bagakora  bakaduhemba none twahindutse abashomeri.Abanyamakuru ubwanyu nimwe muziha igisubizo.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *