Itorero ADEPR Impinduka zirakomanga:Rev Karuranga Ephrem,Umuhoza na Gatemberezi bagiye kweguzwa

Yesu Kiristu tabara Intama zawe waragiriye mu rwuri rwa ADEPR kuko abo waziragije bazitaye bakagana inzira itabereye umukiristu.

Abumva ibibera muri nyobozi ya ADEPR bagize bati’’ niba ari uku bakizwa sinzakizwe nzakomeze inzira nibereyemo.

Amakuru ava mu nzego za Leta kandi yizewe ni uko ADEPR igiye guhabwa ubuyobozi bushya kuko abayobora bataye inshingano za kirazira na gikiristu bagahitamo kutumvikana. Ibi bivugwa hashingiwe ku bibazo byugarije ADEPR bikaba byatangiye kuvuza ubuhuha,kandi ntarutangira ababasimbura nabo bateguwe biteguye kurya ku cyacumi.

Amabanga yo gusenga no kwemera Imana biganisha kukugira ukuri.Kwikanyiza bibyara kutumvikana,nibyo bikomeje kubaka ibibazo muri ADEPR. Abapasiteri bo muri ADEPR bo ngo barasanga itorero ryabo ryongeye kuzamo ibibazo kubera bamwe bo muri nyobozi bashaka kwigwizaho umutungo.

Ubu bivugwako Gatemberezi yakingiye ikibaba Pasiteri Rwigema Donatien igihe yayoboraga akarere ka Bugesera ,kugikorwa cyari cyateguwe n’abakiristu bo mu karere ka Bugesera cyo kubakira umucikacumu Nziyumvira Canisius. Aha Rwigema yimuriwe mu karere ka Nyabihu atishyuye ayo mafaranga angana na miliyoni ebyeri  y’u Rwanda. Ikindi cyavugwaga ni icyo kugabira umugabo wa Umuhoza Paruwase ya Shyorongi kugirengo yimenyereze ahabwe akarere ka Rulindo. Ikindi cyavuzwe ni akanama nkemurampaka kavuzwe ko ntacyo kagezeho kubera impamvu nyinshi.

Ubundi se ibyo bibazo byazanywe ni iki kandi bigisha abakiristu urukundo?watanga gute urukundo ntarwo ugira?Itariki 11 z’ukwezi kwa Kamena kugeza 20 /2019 ntabwo izibagirana muri ADEPR ko ntacyo yagezeho,kandi byariswe ko batoranije inararibonye zirenga  120 kugirengo zige ku bibazo.

Abagiyeyo baganiriye n’ikinyamakuru ingenzinyayo com bagitangarije ko utahamagara uwo washonjesheje ngo agire icyo akumarira. Niba byari ugashaka umuti ukaba warabuze hazakorwa iki?bamwe  bo muri nyobozi kuki bananiza bagenzi babo? Byaravuzwe ,byaranditswe ,byizweho none hagaragaye ko

Rev Karuranga Ephrem umuvugizi w’itorero ADEPR ku rwego rw’igihugu,umunyamabanga wa ADEPR Gatemberezi hamwe n’ushinzwe umutungo Umuhoza bagomba kwegura kuko hari inshingano zituzuzwa neza,mu gihe Rev Karangwa John umuvugizi wungirije we afunzwe akaba ategereje kuburana mu mizi. Niba Pasoiteri Bajeni Mpumuro atishimiye umwanya arimo yatanga uwuhe musaruro?

Ibi rero nibyo byerekana ko umwiherero nta musaruro wagize. Bamwe bati:Nigute habamo umuti w’ibibazo bajya mu nama mugihugu cya Suwed bagacikamo ibice bamwe bagataha abandi bagasigara? Byagaragaye ko uwitabiraga umwiherero mu karere ka Muhanga yahabwaga  50000 frw ,ariko siko bose bayabonye hariho nabatarayabonye.

Abo twaganiriye bagiye mu mwiherero banze ko twatangaza amazina yabo badutangarije ko ntacyo uzamara kuko  urwishe ya nka rukiyirimo.

Umwe ati: Pasiteri Bushayija,cyangwa Pasiteri Bimenyimana bo barishimye se?nti kuki batishimye?ati:Wakwishima ute no muri nyobozi batumvikana bafungishanya.Imana nibe hafi itabare ADEPR kuko niyo yayigennye ubutaha.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *