Rwamagana: Mu bukangurambaga bwa “Tujyanemo” Abangavu biyemeje kuvuga Oya bakomeje

Abana b'abakobwa bo mu Karere ka Rwamagana bavuga ko bamagana uwo ariwe wese wabashuka ashaka kubashora mu ngeso mbi z'ubusambanyi.

Kuri uyu wa Kane taliki ya 21 Ugushyingo 2019, mu Karere ka Rwamagana hatangijwe ubukangurambaga bwiswe " Tujyanemo", ni ubukangurambaga bugamije gukumira ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.

Abana b'abakobwa bo muri aka Karere bavuga ko biteguye kuvuga "Oya" bakomeje, itari ya yindi ya "kimveho kingeho ",…  Ku muntu wese ugamije kubashora mu ngeso mbi z'ubusambanyi kuko bishobora kubagira ho ingaruka zo gutwara inda zitateganyijwe, ndetse no kuba bakwandura indwara zitandukanye zandurira mu mibonano mpuza bitsina.

Abana b'abakobwa baganiriye n'Ingenzinyayo.com bavuga ko bazajya babwira Oya abashaka kubashora mu ngeso mbi izo arizo zose.

Mukahirwa Naomi avuga ko azirinda abahungu bamushuka.

Yagize ati: " Abazajya bambwira ibintu bibi byo kunkoresha imibonano mpuzabitsina sinzabyemera, nzajya mbabwira Oya".

Mutuyimana Geraldine avuga ko kugirango birinde inda zitateganyijwe ari ukwirinda.

Ati" Ni ukwirinda abadushuka kandi nabo twabona badushora mu ngeso mbi z'ibiyobyabwenge ndetse no gutwara inda zitateganyijwe tukajya tubimenyesha abadukuriye ndetse n'abashinzwe kumenya urubyiruko, ikindi kandi ndashishikariza abo turi kumwe kugirango bazabashe kwirinda bamenye no guhakana Oya ushize amanga. Icyambere ni uguhakana kandi ukabimenyesha ababishinzwe kugirango bahane abadushuka".

Mufulukye Fred, Guverineri w'intara y'Uburasirazuba 

Ubwo hatangizwaga kandi ubukangurambaga bwiswe "Tujyanemo" bugamije gukumira ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage , Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Mufulukye  Fred yahamagariye abana b'abakobwa gutanga amakuru y'abantu bose bashaka kubashuka babashora mu ngeso mbi kuko ngo batazihanganirwa na gato ko nta mikino mu busambanyi.

Ati" Ntimukemerere umuntu uwariwe wese ubakinisha iby'aribyo byose abashuka. Ntamikino iri mu busambanyi, ni nayo mpamvu tubasaba umuntu uzajya uza kubabeshya icyo yababeshya cyose mujye mutanga amakuru, hari ubuyobozi hari inzego zitandukanye by'umwihariko inzego z'umutekano abo bantu turabashaka ntabwo tubakeneye muri sosiyete kutwicira abana, muzajye mubavuga".

Mu bibazo ubukangurambaga bugiye gukomeza kwitaho bibangamiye imibereho myiza y'abaturage muri aka Karere ka Rwamagana, harimo ibijyanye no kurwanya umwanda, kubakira abatagira amazu, kurwanya ihohoterwa n'amakimbirane mu miryango, kubungabunga umutekano w'abaturage n'ibyabo, kurwanya inda zitateganyijwe ziterwa abana b'abakobwa b'abangavu no guhagurukira ababigiramo uruhare bose, harimo no kurandura burundu ikibazo cy'abana bata amashuri, kurwanya imirire mibi n'ibindi. Ibyo byose bizakorwa Ku ubufatanye n'inzego zose ndetse n'abafatanyabikorwa batandukanye.

Mudaheranwa Regisi Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu ubwo yahembaga abana bahimbye indirimbo y'isuku

Abanyeshuri bitabiriye aya marushanwa bahawe ibikoresho by'ishuri bitandukanye birimo indobo amakaye ndetse n'ibikapu.

 

 

Marie Louise MUKANYANDWI 

Ingenzinyayo.com 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *