Ruhango:Meya Habarurema Valens hagati ye n’Abizera b’umunsi wa kalindwi ishyamba si ryeru

Akarere ka Ruhango ni kamwe mu tugize intara y’Amajyepfo, kakaba karakunzwe no kurangwamo ibibazo by’ingutu rimwe na rimwe abakayobora bakeguzwa cyangwa bagakingirwa ikibaba.

HABARUREMA Valens, Meya wa k'akarere ka Ruhango[photo archieves]

Ubu rero ingoma ya Meya Habarurema Valens iravugwaho kudacana uwaka n’Abizera b’umunsi wa kalindwi (abadiventuste) intandaro ikaba ngo yaravuye ku ishuri ryitwa College de Gitwe riherereye mu murenge wa Bweramana.

Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi yavugaga ko, Meya Habarurema yafunze umuyoboro w’amazi ajya muri icyo kigo, ikindi ngo abanyeshuri, abalimu kongeraho abapasiteri babamo bahuye n’ikibazo cy’ibura ryayo mazi.

Bamwe mu bizera twaganiriye bakanga ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabi, tuganira bagize bat"Twebwe turi mu gihirahiro kuko niyo twakoze umuganda usoza icyumweru cya nyuma cy’ukwezi nta muyobozi w’ Akarere uhagera, ikindi hari ikibazo cyugarije ishuri ryacu rya College de Gitwe kugeza naho Meya Habarurema Valens yanze gusinyira abana bafashwa na FARG, abo bana umwe avuka mu murenge wa Kabagali Akagali ka Rwoga, mu karere ka Ruhango, undi avuka  mu karere ka Kamonyi, Karama, Bunyonga, undi avuka mu karere ka Nyamasheke, Gihombo, Gitwa.

Aha rero hakaba hari impungenge zuko aba bana barangije amashuri yisumbuye batazabona impamyabumenyi zabo kuko batishyuye amafaranga y’ishuri, kandi FARG ntizongera kubashyira kurutonde.

Nyuma yayo makuru twagiranye ikiganiro na Meya w, Akarere ka Ruhango,kubivugwa.

Muraho, nitwa ephrem nyobora journal ingenzi & ingenzinyayo com hari amakuru nagirengo mbabaze avugwa mu karere ka Ruhango muyobora. Hari avugwako mwaba mutabanye neza n’itorero ry’Abadiventisite b’umunsi wa kalindwi kugeza naho wafunze umuyoboro w’ amazi wajyaga mu kigo cya college de gitwe, ikindi kuba hari abana bishyurirwa na FARG bigaga muri icyo kigo wanze gusinyira ngo babone inkunga bagenerwa ubu bakaba barakoze ikizamini gisoza amashuri yisumbuye batishyuye bakaba bafite impungenge ko batazabona impamyabumenyi zabo

Meya, Uraho! Ndi mu nama i Nyanza twaza kuvugana nka 16:00. Gusa ndi Umuyobozi udakora gutyo, icyiza ni ugushaka neza impamvu y’ibyo. Urakoze.

Nanjye niyo mpamvu nashatse amakuru acukumbuye

Ephrem, Arikose kuki uvugwa biraterwa niki?

Meya, Umuyobozi aravugwa nshuti yanjye. Ariko ibiri hariya byo ni sentiments zatangiye igihe habaga imyigaragambyo y’abanyeshuri (niba warabimenye) kandi Ubuyobozi twagombaga gufatamo ibyemezo. So uhereye aho wamenya impamvu nta kindi. Nongeye kugusobanurira ko ikibazo nk’icyo kitashoboka ku muyobozi w’Akarere, by’umwihariko kuri njye. Aksanti

Ephrem, none abanyeshuri bagenerwaga inkunga na FARG bivugwako utasinyiye byo byifashe gute? umwe avuka mu karere ka Ruhango undi Kamonyi na Nyamasheke, ikindi kikuvugwaho ni umuyoboro wajyanaga amazi muri college wafunzwe ngo arimwe mutanze itegeko? ikindi bikavugwako imyigaragambyo mwayikoresheje mwirukanisha umuyobozi wa college kubera ubucuti mufitanye nabo batavugaga rumwe

Meya,Nagusobanuriye ko ntari umuntu ukora ibi, nyobora abantu benshi, haramutse harimo umwe cg babiri bahimba nk’ibi ntazi n’impamvu sinababuza, gusa si byiza. Uribaza Umuyobozi wateza imyigaragambyo?!?! This is too much. Rgds

Ephrem, twe turi itangazamakuru twumva inkuru tukayikurikirana kugirengo tumenye ukuri kwayo

Ephrem, gusa kuki bivugwa aha niho hava hakomeje kuvugwako ngo utabanyeneza nabizera b umunsi wa kalindwi. Niba hari abo ukeka ko babikoze wabambwira nkababaza

Ephrem, nonese nyakubahwa bariya banyeshuri ibyabo bihagaze gute ko bivugwako bashobora kutazabona impamyabumenyi zabo

Meya, Non! Umuyobozi w’ishuri niba hari abanyeshuri afite bisaba icyemezo cy’Akarere (si ngombwa Mayor gusa), yazana dosiye zikakirwa rwose nta kibazo. Ntazo batuzaniye nzi zitakiriwe, kandi nta mwana Ubuyobozi bw’Akarere n’ubwa FARG bwakwemera ko agira ikibazo igihe byamenyekanye. So, uwaba ahimba ibyo cyaba ari ikibazo cyazakurikiranwa ukundi. Thanks

Meya, Simbazi rwose, kandi nta kibazo mbibonamo kuko ubivuga aribeshya sinayobora ntyo. See you. Abafite mu nshingano kureberera abo banyeshuri nimwe muhanzwe amaso.

Inkuru yatunganijwe na Nsabimana Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *