Azam gusinyanya  amasezerano na APR fc birerekana kwikubira ruhago nyarwanda.

Umupira w’amaguru wo mu Rwanda aho kuzamura intera urushaho gusubira inyuma.

Gukinisha abanyarwanda gusa bishobora kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru?

inkuru ikimara gusesekara ko Azam igiranye amasezerano n’ikipe ya APR fc buri wese yibajije impamvu uwahoze afasha amakipe yose yo mu Rwanda akina umupira w’ amaguru agiye gufasha ikipe imwe rukumbi?

Ubundi se Azam yavanywe n’iki mu mupira w’amaguru w’u Rwanda?

Igikomeje kuvugwa ni uburyo amakipe menshi akina icyiciro cya mbere  muri shampiyona yatangiye kubura imishahara, none Azam ikaba ifashe ikipe imwe.

Amasezerano hagati y’umushoramari n’ubuyobozi bw’ ikipe biva kubwumvikane, kongeraho umusaruro uzaboneka.

Niba Azam ije gufasha ikipe bumvikanye nta kibazo, ariko hakibazwa uko Azam yasheshe amasezerano na Ferwafa.

Amakipe afite ikibazo cyo kugira amikoro.

Mu isi bizwi ko ikipe ikize igura umukinnyi wese yifuza, ese no mu Rwanda niko byifashe? ikindi kivugwa ni uburyo abakinnyi bajya mu ikipe ya APR fc babica bigacika bayigeramo bakirukanwa nkingwizamurongo.

Sugira yagiye mu ikipe ya APR ariwe rutahizamu ukomeye.Ubu hari abakinnyi batandukanye baguzwe bakaba batarakandagira mu kibuga.

Ubwo Azam igiye gufasha ikipe ya APR fc haribazwa ku zindi nkuru ko yashakaga kugirana amasezerano n’ikipe ya Kiyovu sports hamwe niya Rayon sports none bikaba byaba byaratagangaye.

Azam ikaba ikomeje kwibazwaho byinshi cyane ko itanga amabwiriza agoranye. Kuba Azam yarerekanaga imikino yabaye APR cyangwa Rayon sports byakinnye, hakaba hibazwa niba izerekana iyi mikino isigaye cyangwa izakomeza niyo mu mwaka utaha? abakunzi ba ruhago nyarwanda batangiye kuvuga ko amakipe yabo yabuze amikoro, bityo akaba ashobora kutazarangiza shampiyona niba ntagikozwe ngo babagoboke.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *