Ikipe As Muhanga ifite intego yo kuzamura umupira w’amaguru.

Intumbero y ikipe ya As Muhanga ni ukuzamura umupira W’amaguru kandi yubakiye gukinisha abana b’u Rwanda.

Ikipe ya As Muhanga ibarizwa mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo ikaba iri muri shampiyona y’icyiciro cya mbere.

AS Muhanga

Nubwo gutunga ikipe bihenda, ariko Perezida wa As Muhanga Bwana Ndayisaba Jean Damescene akaba arajwe ishinga no gukora itandukaniro nizindi.

Uyu muyobozi atangaza ko bo bakiyubaka bakazatangira guhatanira ibikombe mu myaka ltaha. Ibi abishingira ku bufatanye nabo basangiye kuyobora kongeraho umutoza ufite uburambe muriyi shampiyona.

Ndayisaba yerekana ko we intumbero yayitangiye As Muhanga ikiri mu cyiciro cya kabili. Ibi bikaba bikora bakeya, kuko abenshi bahora bashaka kuba mu cyiciro cya mbere gusa.

Umutoza wa As Muhanga Mbarushimana Abdoul we asanga ntarirarenga, akaba afite ikibazo mu busatirizi, ikindi we atangaza ko rutahizamu baguze natangira gukina ikibazo kizaba gikemutse.

Abafana ba As Muhanga baganira n ikinyamakuru ingenzi bagitangarije ko bakiri mu myanya myiza kandi bagahamagara bagenzi babo gushyigikira ikipe yabo.

ikindi cyifuzwa na bamwe mubakunzi ba As Muhanga ni ukugira intumbero yatwara igikombe cy’ Amahoro kandi ikipe yabo igahora mu za mbere. Buri wese ukurikirana umupira w’amaguru yemezako.

As Muhanga ari ikipe nziza kuko ikinisha abakinnyi batubakiye ku mazina nkayo mu zindi kandi ntibibuze kuzitsinda.

Inkunga ya buri munyamuhanga wese irakenewe kugirengo ikipe ikomere.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *