Musenyeri Mbonyintege Samalgde agiye kuganishwa mu nkiko kubera kubohoza ishuri Indangaburezi.

Ibijya gucika bica amarenga mbere y’uko Musenyeri wa Diyoseze ya Kabgayi Mbonyintege Samalgde abohoza ishuri Indangaburezi yabanje gukoresha Padri wa Paruwase ya Ruhango witwa Gasore Janvier.

Musenyeri Mbonyitege

Ibi ntibyaciriye aho kuko ishuri Indangaburezi ryakomeje kubuzwa ibwani na Karubanda none rishyizwe ritwawe hatubahirijwe amategeko.

Abasesengura bo basanga hazitabazwa inkiko hakerekanwa icyashingiweho ishuri Indangaburezi ryamburwa bene ryo.

Ubushizi twabagejejeho uko byari byifashe kongeraho ikiganiro twagiranye na Meya w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, ku iyegurirwa rya Kiliziya Gatulika ry’ishuri Indangaburezi.

Abanyamuryango bati “inama ntabwo yubahirije ibisabwa kuko ubutumire bwatanzwe na Guverineli w’Intara y’Amajyepfo Gasana Emmanuel.”

Bakomeza bavuga ko bati “Inama yayobowe nabatari abanyamuryango. Ikindi kuba Musenyeri Mbonyintege Samalgde atari umunyamuryango akayobora inama biteye agahinda.

Meya Habarurema Valens nawe yayoboye inama atari umunyamuryango.

Ubwo twari dutegereje kureba ikiri buve mu nama twe nk’ itangazamakuru twagize amatsiko yo kumva buri ruhande, rwaba urwanyazwe cyangwa urwanyaze.

Urwanyaze rwimanye ijambo, naho urwanyazwe rwanga ko twatangaza amazina.

Hari uwo twaganiriye kubera impmvu z’umutekano we   tumuhimba Byimana: uyu Byimana yagize ati “Mwese ko mwari muhari nkabavugizi ba rubanda mubibonye gute? twe twiteguye kurega Musenyeri Samalgde kuko atunyaze ku manywa y’ihangu, kandi abikoze kubera imbaraga.

 

Ati “Twizeyeko Inkiko zizadusubiza agaciro.”

 

Undi nawe twahaye izina rya Ruhango kubera umutekano we yagize ati “Tunyazwe ishuri ryacu kubera ko nta mbaraga dufite, ariko tuzitabaza Inkiko tunatakambire umukuru w’igihugu kuko ariwe mubyeyi wa twese.”

Ishuri Indangaburezi ryatangiye kugenda ritezwamo ibibazo kugirengo bace intege abarishinze barivemo ryegukanwe nabatarariruhiye.

Aha wakwibaza icyashingiweho Diyoseze ya Kabgayi inyaga abashinze ishuri Indangaburezi mu gihe ifite menshi arenze urugero.

Umwe ku wundi afite amatsiko yo kuzumva ikizashingirwaho Musenyeri Samalgde yisobanura. Kuba yarayoboye inama atari umunyamuryango nta nisano ishuri rigirana na Kiliziya Gatulika ayobora?

Kuba iri shuri ryarashinzwe nabo mu madini atandukange? Abasesengura basanga bavangira system kugeza nubwo bamwe babeshya ko yabatumye gukemura ibibazo byananiranye.

Ubuse ko badakemura ibibazo bya Kaminuza ya Gitwe ko ariyo yugarijwe na byinshi? Abo bireba mutabare amazi atararenga inkombe.

ingenzinyayo com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *