Gasabo: Abaturage bajijutse bo ubwabo bibyazamo umusaruro- Eng Pascal GATABAZI

Hatangijwe ubukangurambaga bwihariye bugamije gushishikariza  inzego zitandukanye zifite abana mu nshingano kurushaho kubaha umwanya wo kubatoza gusoma no kwandika neza ururimi rw’Ikinyarwanda.

Ni ubukangurambaga bwatangirijwe mu Karere ka Burera ku rwego rw’igihugu  bukazasozwa mu kwezi kwa 12 k’uyu mwaka bukozwe na Minisiteri y’uburezi ndetse n’umushinga w’abanyamerika wita ku iterambere.

Ni umwana wiga mu mwaka w’akane w’amashuri abanza , Imbere y’abitabiriye kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gusoma hanatangizwa ubukangurambaga bugamije gutoza abana umuco wo gusoma  agaragaza ko hari ibyo amaze kugeraho.

Ati: " Umwarimu wacu adutoza ikaramu byari bitugoye ati" Bizaza mutuze" dutangira kwiga byari bigoye nkicara nemye nkarambwirwa cyane, muze mwese dukunde kwiga niwo musinjyi w'ejo heza."

Ubwo hatangizwaga ubu bukangurambaga   buzakorwa  na Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye n’Umuryango w’Abanyamerika wita ku Iterambere (USAID), ku nsanganyamatsiko igira iti “Mumpe urubuga Nsome”, Eng Pascal GATABAZI uyobora ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro , yasabye ko buri wese ko yagira uruhare mu gushishikariza abana gusoma hagamijwe kuzagira abaturage bazi gusoma mu gihe kiri imbere.

Ati: "Ni ubukangurambaga bwo gusoma kandi tukabyigisha abana bakiri bato na none tukumva n'uruhare rwa buri muntu yaba ababyeyi ntibumve ngo ni akazi ka mwarimu, hakabaho ubufatanye bw'ababyeyi mwarimu n'abandi bafatanyabikorwa  tukumva ko ari inshingano yaburi muntu twese abayobozi ababyeyi twumve ko ari inshingano yo gutoza abana gusoma kugirango uRwanda rw'ejo tube dufite abaturage bakunda gusoma.Ibi birahura ni izindi politike tuba dufite z'igihugu zo kugira ngo abantu bose bige, iyo tuvuze ngo umwana ugejeje igihe cyo kwiga nanjye kwiga ni inshingano. Ibyo biba bifitanye isano n'ubukungu bw'igihugu, iyo ufite abaturage batagiye mw'ishuri  niko amahirwe menshi abacika, iyo ufite abantu bajijutse  bateye intambwe niko nabo ubwabo bibyaza mo umusaruro hari aho bihurira iyo abaturage bajijutse ni iterambere ryabo hari aho bihurira rwose."

Naho NYIRABAHIRE Languida umuyobozi wungirije w’akarere ka Gasabao ushinzwe imibereho myiza asaba abyeyi ko mu mirimo myinshi bafite nibura bakwiriye guha abana iminota 15 kugira ngo babategurire ejo heza.

Ati: "Umwana arahenze n'igihe kirahenze ariko umuntu agenda agereranya ibintu birusha ibindi uburemere muri ka kazi kenshi bafite iminota 15 bagomba kuyishakira umwana kugira ngo bamwigishe gusoma nibyiza gutegura imbere h'ejo."

Nyuma y’uko ubu bukangurambaga butangijwe bamwe mu babyeyi bagaragaje  ko bidakwiriye ko umubyeyi aburira umwana yabyaye umwanya wo kumufasha kumenya gusoma , kuko ari intango y’ubuzima bwe.

Mugabe Claude Richard avugako umubyeyi uburira  umwanya umwana we atamubona nk'umubyeyi nyawe.

Ati: " Njyewe umubyeyi uburira umwanya umwana we ntabwo mubona nk'umubyeyi nyawe, ntabwo numva ko.uwo mwana wabyaye akamara igihe akagera igihe cyo kwiga wamuburira umwanya wo kugira ngo umufashe mu myigire ye, nta butaka ababyeyi tugifite tuvuge ngo tuzaburaga abana bacu, numva ko umurage mwiza w'umubyeyi yagahaye umwana ari ukumufasha mu mwigire ye."

Ubu bukangurambaga buzakorwa ku bufatanye bwa minisiteri y’uburezi binyuze mu mushinga wa SOMARWANDA ,  Mureke Dusome na Soma Umenye yombi iterwa inkunga n’Umuryango w’Abanyamerika wita ku Iterambere (USAID).

Mureke dusome ikaba ari  gahunda ikorerwa mu mashuri abanza, igamije kurema umusingi wo gusoma no kwandika neza ikinyarwanda ku banyeshuri biga guhera mu wa mbere kugera mu wa gatatu w’amashuri abanza, mu gihe Soma Umenye ukorera mu muryango aho abanyeshuri bahurira hamwe nibura inshuro ebyiri mu cyumweru bagahabwa ibitabo n’ubundi bufasha bubungura ubumenyi mu gusoma no kwandika neza ikinyarwanda.

Ubushakashatsi bwakozwe na UNESCO mu 2011-2015, bwerekanye ko ku Isi abantu basaga miliyoni 250 batazi gusoma no kwandika n’imibare yoroheje ariko igiteye inkeke ni uko muri abo nibura miliyoni 130 ari abanyeshuri.

Abana bahawe ibihembo na Soma Umenye

 

 

Marie Louise MUKANYANDWI 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *