Guhugura ba rwiyemezamirimo bizafasha abanyeshuri babagana kongererwa ubumenyi

Ikigo cy'igihugu cy'ubumenyingiro WDA cyahuguye bamwe muri ba rwiyemezamurimo kubijyanye no kwigira k'umurimo, guhugura ba rwiyemezamirimo bigamije kugira ngo nabo bajye guhugura abandi by'umwihariko abanyeshyuri cyangwa se urubyiruko rubagana ruvuye mu bigo by'amashuri ajyanye n'ubumenyi ngiro.

Kuri uyu wa gatanu tariki 07 Gashyantare nibwo iki kigo  cy'igihugu cy'ubumenyingiro WDA cyahuguye ba rwiyemezamirimo Ku bijyanye no kwigira Ku murimo.

Abahuguwe bavuga ko iki gikorwa ari ingirakamaro dore ko kimaze kuba Ku nshuro ya gatatu bikazajya bibafasha mu guhugura bamwe mu banyeshuri baba bavuye mu bigo by'ubumenyi ngiro.

Peter Gapira ni umwe mu bahuguwe ukora mu bijyanye n'ubwikorezi ariko bakunganira n'abatumiza ibintu bivuye mu mahanga ndetse n'ababyohereza yo avuga ko intego yabo nyamukuru ari ukujya bahugura abana.

Ati: "Inyungu muri rusange hari abo twari dusanzwe duhugura kuko n'ubundi n'abo dukoresha ntabwo baza bavuye mu mashuri y'ubumenyingiro babizi neza, tugomba na none kongera kubahugura. Ubu rero tugiye kubahugura dufite niyo nkunga yo kudufasha kugira ngo tube aho bishoboka twakwitabaza n'abandi bafite ubumenyi hanyuma inyungu cyane cyane twebwe tureba dufite ishyirahamwe ry'abafite amagaraje, intego yacu nyamukuru yari ukugira ngo tujye duhugura abana twigeze no gushaka kubishyiraho nka TVT kuko twamaze kureba tumenya y'uko abana bavuye mu mashuri baba barize ariko ntibashyire mu bikorwa ibyo bize, ariko ubumenyi bw'ibyo bize ntabwo baba bafite ubwo rero izaba ari inyungu ikomeye cyane twajyaga kubahugura ntacyo badufashije mo ariko none ho tubonye ubufasha bwa leta tuzajya tubahugura urumva ni inyungu ikomeye cyane."

Eng Pascal Gatabazi Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'ubumenyingiro WDA, avuga ko aya mahugurwa agamije kubaka ubushobozi bw'abanyeshuri ndetse bafatanyije na barwiyemezamirimo mu gufatanya kwigira Ku murimo.

Ati: " Gahunda uko iteye ni harimo ibintu nka bitatu navuga icyo kibazo cyizaveho burundu, icyambere ni ibushobozi dukomeza kubaka bw'amashuri yacu kugira ngo abana bakore imyitozo ihagije icyo ni kimwe, icya kabiri uko urwego rw'abikorera narwo rugenda rwuyubaka  turateganya ubufatanye bukomeye  mu igenamigambi risanzwe y'uko abana bazajya bihugurira ku murimo bidasabye umushinga wose kuza gufasha n'ahandi hose kw'isi niko bimeze usanga birenze hagati ya mirongo itanu umwana yigira mu ishuri, mirongo itanu y'igihe cye, mirongo itanu akayigira ku murimo".

Leta y'uRwanda yihaye gahunda y'intego yo guhanga imirimo mishya isaga 1200 buri mwaka.

 

Marie Louise MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *