ITEGURWA RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI: IBYARANZE AMATARIKI YA 23 -28WERURWE 1991-1994

Turi mu bihe bidasanzwe byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi, kandi rukaba ni urugamba tugomba gutsinda dufatanyije. Tugomba no gukomeza kuzirikana amateka y’igihugu cyacu, by’umwihariko muri iyi minsi twitegura Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG[Photo archieves]

Niyo mpamvu mu gufasha abanyarwanda n’amahanga kwitegura kwibuka ayo mateka, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ikomeje kugaragaza bimwe mu bikorwa byaranze umugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibikorwa bikurikira ni ibyaranze amatariki 23-28 Werurwe 1991-1994.

  1. MINISITIRI W’INTEBE NSENGIYAREMYE DISMAS YAMAGANYE IKWIRAKWIZWA RY’INTWARO NTIBYAGIRA ICYO BITANGA

Tariki ya 25 Werurwe 1993, Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyaremye Dismas wari mu ishyaka rya MDR, yandikiye mugenzi we Minisitiri w’ingabo, Dr James Gasana, wari mu ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi, yamagana ibikorwa byo gukwirakwiza imbunda mu baturage byari birimo gukorwa n’ubutegetsi hirya no hino mu gihugu muri gahunda y’ubwicanyi yari yariswe “auto-defense civile”.

Iyo baruwa yari iya kabairi Dr Nsengiyaremye yanditse agaragaza impungege ku bikorwa byo gutegura ubwicanyi byakorwaga na MRND. Nk’uko yari yarigeze kubigaragaza mu ibaruwa yandikiye Minisitiri w’Ingabo, James Gasana, tariki ya 02 Gashyantare 1993 asaba ko gukora amalisiti y’abo Habyarimana yitaga ibyitso by’Inkotanyi bihagarara, nanone yamaganye igikorwa cyo gukwirakwiza imbunda mu baturage no kubaha amahugurwa ya gisirikare. Ayo mahugurwa yari agamije kwica Abatutsi.

Kuri uwo munsi nanone, Prudence Bushnell wari umunyamabanga   wungirije wa Leta zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ibibazo bya Afurika, yahuye na Perezida Habyarimana i Kigali. Yamushyizeho igitutu ngo ashyireho mu buryo bwihuse Guverinoma y’inzibacyuho, anamubwira ko igihugu cye gihangayikishijwe no kubona ko ibikorwa by’urugomo bikorwa na Leta byiyongera mu Rwanda.

Uwo munsi, Habyarimana yaburijemo irahira rya Guverinoma y’inzibacyuho.

Tariki ya 26 Werurwe 1994, Jenerali Romeo Dallaire yasabye Umuryango w’Abibumbye kugena uburyo bwo gutabara byihuse igihe byaba bibaye ngombwa. Nta gisubizo yabonye bikaba byerekana uburyo Umuryango w’Abibumbye wabaye ikigwari mu nshingano zawo zo gukumira Jenoside mu Rwanda.

  1. MINISITIRI W’INGABO N’INTAGONDWA Z’ABASIRIKARE BAKURU B’U RWANDA BAMENYESHEJE MINUAR KO HAZAKORWA JENOSIDE

Lt Colonel Beaudouin Jacques-Albert, Umwunganizi mu bya tekiniki w’Umubiligi wari Umujyanama wa Jenerali Kabiligi Gratien G3 mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda (FAR) yumviswe n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bw’u Bubiligi ku itariki 5 Gicurasi 1994 mu iperereza ryabwo ku iyicwa ry’abasirikare ba MINUAR b’Ababiligi. Yagaragaje ko Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Augustin Bizimana, yari yaravuze ko hagombaga kubaho Jenoside mu gihe FPR idahagaritse intambara.

Dore ubuhamya bwe: “Ukwezi kumwe cyangwa abiri mbere y’ihanuka ry’indege nagiye mu mugoroba wo gusabana kwa Jenerali Nsabimana hamwe na Ambasaderi w’u Bubiligi, Colonel Vincent [wari ukuriye ubutwererane bw’u Bubiligi n’u Rwanda mu bya gisirikare], Colonel Marshal (MINUAR), Colonel Le Roy, Perezida Habyarimana, Bizimana (MINADEF) n’abandi basirikare bakuru b’Abanyarwanda.

Nyuma yo gusangira Champagne, Augustin Bizimana yambwiye ko yiteguye kugaba abasirikare be niba FPR itemeye guhagarika intambara. Iminsi 10 mbere y’ihanuka ry’indege, uwa gatanu wa nyuma wa Werurwe, Colonel Vincent (ukuriye ubutwererane bwa gisirikare hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi) yatumiye iwe mu rugo Jenerali Nsabimana na Colonel Kabiligi G3.

Na none muri iyi nama bongeye gushimangira ko amasezerano y’amahoro ya Arusha atashoboraga gushyirwa mu bikorwa, ko kandi nibakomeza guhatirwa iby’amasezerano y’amahoro ya Arusha, bizaborohera gutsemba FPR kandi ko ibyo bitagombaga gutwara igihe kirenze iminsi 15. Babivugaga babyemera batyo."

  1. Ferdinand NAHIMANA YASABYE ABATEGETSI BO HEJURU GUKORANA N’ABO HASI MU GUSHISHIKARIZA ABATURAGE GUKORA JENOSIDE

Tariki ya 28 Werurwe 1994, Nahimana Ferdinand yakwirakwije mu bategetsi bo hejuru igitekerezo cye cya “autodéfense”  cyari cyaratangajwe mbere muri Gashyantare 1993, asaba ko hatangwa ibitekerezo  kugira ngo haboneke “igisubizo rurangiza” cy’ikibazo gihari. Muri iyo nyandiko yahamagariraga igihugu cyose gushyira hamwe, akanenga “ukwihuriza hamwe kw’Abatutsi” mu mugambi wabo wo gukora “ubwami bw’abami bw’Abahima” ndetse akanasaba abategetsi bo hejuru kutaba ba ntibindeba ahubwo bagafatanya n’abayobozi bo hasi bagakangura abaturage bakamenya ibibi by’intambara.

  1. ABAHAGARARIYE IBIHUGU BYABO MU RWANDA BASABYE HABYARIMANA KUBAHIRIZA AMASEZERANO Y’AMAHORO ARABYANGIRA KU BUSHAKE

Tariki ya 28 Werurwe 1994, Habyarimana yongeye kuburizamo ishyirwaho rya guverinoma y’inzibacyuho.

Kuri uwo munsi, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bahuriye ku biro bya ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda baganira ku ishyirwa mubikorwa ry’amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono na Jacques Roger Booh-Booh, intumwa ya Papa mu Rwanda ndetse na ba ambasaderi b’Ubufaransa, Leta zunze Ubumwe za Amerika, Ububiligi, Ubudage, Tanzaniya, Zayire,Uganda na Burundi.

Aba bashyize umukono kuri aya masezerano basabye impande zombi gukemura ibyo batumvikanaho no kubahiriza amasezerano. Basabye ko amashyaka yose ya politiki yose yemewe mu Rwanda mu gihe hasinywaga agace k’amasezerano kerekeye kugabana ubutegetsi ndetse na FPR yahagararirwa mu nzego z’inzibacyuho. Ibyo basabye ntabwo Leta ya Habyarimana yigeze ibyitaho, ahubwo ikomeza gutegura Jenoside.

                                           UMWANZURO

Mu byumweru bike mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi itangira, Habyarimana n’abakuru b’ingabo bakoreshaga imvugo yeruye ko bazarimbura Abatutsi, kandi ko batari biteguye gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro y’Arusha.

Abari bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bagerageje kumvisha Habyarimana ko agomba kubahiriza ayo masezerano, nyamara we abereka ko nta gaciro afite, kandi ko yiteguye gukora Jenoside.

 

Bikorewe i Kigali ku wa 22 Werurwe 2020

 

Dr Bizimana Jean_Damascène

Umunyamabanga Nshingwabikorwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *