Bugesera: Inzego z’ibanze zirakangurira abaturage kugira isuku birinda Coronavirus

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu turere dukunze kurangwamo n'ibura ry'amazi, aho usanga bigoye abaturage kubona amazi meza ya robine bamwe bakavoma mu biyaga, ariko abaturage bavuga ko bitakuyeho ko bahangana n'iki cyorezo cya Coronavirus bakaraba amazi meza uko bashoboye kose, bakanashimira Leta n'inzego z'ibanze ubukangurambaga bakomeje kubagezaho mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Abaturage baganiriye n'igitangazamakuru ingengenzinyayo.com batuye mu mirenge ya Ririma na Gashora usanga bose bahuriza ku ngamba z'isuku birinda kuba bakwandura iki cyorezo, cyangwa nabo bakaba bacyanduza abandi, aho bavuga ko gukaraba amazi meza n'isabune ari bimwe mu bizabafasha gutsinda iki cyorezo kuko isuku ariyo mbaraga yo kwirinda.

Semanywa Innocent wo mu Murenge wa Gashora avuga ko uburyo bwo gukaraba neza ari ugukaraba amazi meza n'isabune byibuze amasegonda 40

SEMANYWA Innocent wo mu Murenge wa Gashora avuga ko gukaraba kenshi gashoboka bizamurinda kwandura iki cyorezo cya corona virus.

Ati" Nkaraba amazi meza n'isabune byibuze amasegonda 40 nkikuba neza kuburyo numva intoki zifite isuku. Nkakaraba igihe cyose mbona haciyemo umwanya, na mbere y'uko ninjira aho ngiye guhaha ndabanza nkakaraba nagaruka nkakaraba kuko nziko iki cyorezo  cyugarije isi yose kidasize n'igihugu cyacu."

Si Umurenge wa Gashora gusa twasuye kuko n'abo mu murenge wa Ririma bavuga ko batasigaye inyuma mu bwirinzi bagira isuku yo gukaraba.

Nyiramajoro Thaciana wo mu Murenge wa Ririma , twasanze mu isoko rya Nyabagendwa , avuga ko byibuze akaraba 4 ku munsi mu rwego rwo kwirinda

NYIRAMARONKO  Thaciana ni umubyeyi ubona ko ageze mu zabukuru twasanze mu isoko rya Nyabagendwa  nawe avuga ko azi akamaro ko kwirinda Covid 19.

Ati", Nirinda umwanda nkakaraba intoki nkisukura n'isabune ico ryose rikanshiraho, nkirinda kugira ikindi kintu nkoraho ntakarabye, kandi byibuze nkakaraba nka kane ku munsi."

 MUHIRE Elissa avuga ko kuri ubu ubwirinzi buhagaze neza ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bubashishikariza kugira isuku aho bari hose.

Ati" Ubuyobozi budushishikariza gukaraba amazi meza n'isabune washaka no kwigira ukomeye bakagutegeka gukaraba, iki cyorezo cyitaraza nakarabaga ntashye mvuye ku kazi nimugoroba, ariko ubu nkaraba isaha kw'isaha aho ngeze ndakaraba kuko ntawabimbuza, naba nsuhuje umuntu cyangwa ntamusuhuje nkakaraba kuko umuntu ashobora gukora ku kintu nanjye nagikoraho ntabizi arwaye nanjye nkaba nakwandura".

Mutabazi Richard,Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera MUTABAZI Richard avuga ko Akarere ka  Bugesera gasanzwe gafiti ikibazo cy’ amazi ariko bidakwiye kuba urwitwazo ngo abaturage bareke kubahiriza ingamba za Leta mu kwirinda zirimo n'isuku.

Ati" Kuba amazi atagera hose muri Bugesera ibyo ni ibihari ntabwo twabihakana, kuba bafite ingaruka uretse na Covid no mu busanzwe ni ikibazo, niba umuntu adafite amazi cyangwa ayakura kure harimo ibibazo byinshi cyane byo gukoresha amazi mabi ari nako akora urugendo runini ajya kuyashaka.Ingaruka zirahari ntabwo abantu bazihakana, ariko ntizikwiye kuba urwitwazo ngo abantu bareke gukaraba ntabwo bikwiye."

Kimwe mu byo Minisiteri y’Ubuzima ikangurira abaturage mu kwirinda Coronavirus harimo gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune cyangwa se hagakoreshwa Imiti yabugenewe mu gusukura intoki (Hand Sanitizers) kuko ibi ngo ari bimwe mu byica Virusi ishobora kuba yagiye kubiganza by’umuntu bitewe n’aho yakoze ishobora kuba yariri. 

Mu Rwanda inganda zujuje ubuziranenge zemerewe gukora imiti yo gukaraba intoki( Hand Sanitizer) ni 7, arizo, Ing Pharm Pharmaceutical Ltd,Laboratoire l'Experience,Baranyuzwe,Cosmetics Ltd,Holy trust Ltd,Tropical Brewery Ltd,Tropical Brewery  and Winery na Sulfo Rwanda Ltd.

 

 

Marie Louise MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *