Menya ibyo utari uzi muri sacco icyerekezo Kinyinya:ishobora gufunga imiryango kubera amakosa ahanitse yakozwe na Mutsindashyaka Andre n’itsinda rye.

Koperative ikora nk’ikigo cy’imari mu murenge wa Kinyinya yitwa sacco icyerekezo kinyinya yatangiye kuganishwa mu nkiko.

Ku itariki 05/06/2020 mu rukiko rwisumbuye rwa rusororo nibwo imbaga y’abaturage yari yakubise iruzura igiye kumva urubanza ruregwamo sacco icyerekezo Kinyinya kubera amakosa ahanitse yakozwe na Mutsindashyaka Andre yitwaje umwanya yari arimo kuko yari Perezida wa sacco.

Abanyamuryango b’iyi sacco bari bitabiriye urubanza bari bafite inyota yo kumva icyo sacco yisobanura ku iyirukanwa ry’umukozi ryakozwe ridakurikije amategeko.uwatanze ikirego yareze yerekana ko yirukanywe binyuranyije n’amategeko kuko yabanje guhagarikwa nyuma asabwa ibisobanuro.

Umunyamategeko wunganira sacco ariwe Me Muhirwa Audace yasobanuye ko nta tegeko ryishwe cyane ko ababikoze babifitiye ububasha.

Umucamanza yabajije Me Muhirwa Audace niba umukozi yirukanwa nyuma akabona gusabwa ibisobanuro?

Me Muhirwa Audace aho gusubiza icyo umucamanza amubajije yavuze ko uwahagaritswe yakoze amakosa ko abamukuriye batari kurindira ko atanga ibisobanuro akiri mu kazi.

Uwunganira uwareze Me Ndayambaje Vreck Fiston yabwiye inteko iburanisha ko uwo yunganira yarenganijwe bikabije cyane mugenzi we bakoranaga witwa Mutebutsi Buhiga Espoir we yahawe ibyo amategeko agenera umukozi wirukanwe arenganyijwe kandi batagiye mu manza.

Yakomeje yereka inteko iburanisha ko ibiteganywa n’amategeko agenga umukozi ufite amasezerano y’akazi bitubahirijwe akaba ariyo mpamvu basaba kurenganurwa.

Uwunganira sacco yaje kuvuga ko uwabareze yaje kubatera igihombo kuko hari amakoperative yahawe inkunga y’amafaranga we agashaka kuyabyaza umusaruro mu bundi buryo kandi ataricyo yaziye.

Me Ndayambaje Vreck Fiston yabwiye inteko iburanisha ko uwo yunganira atigeze akora iryo kosa aregwa cyane ko batigeze barimugaragariza akiri mu kazi, ikindi izo Koperative ntizigeze zimurega kandi zifite ubuzima gatozi nta n’ubwo sacco yazitangira ikirego bityo rero bikaba bitahabwa agaciro.

Sacco icyerekezo Kinyinya ni imwe muyigize iz’ Akarere ka Gasabo ikaba ibarizwa  ahavuzwe ruguru.

Mu mwaka ushize wa 2019 iyo sacco  yagaragayemo akajagari kenshi ndetse n’urwikekwe hagati y’abayobozi bayo ndetse n’abakozi bayikorera kubera iyirukanwa ry’abakozi bayo ritavugwaho rumwe n’abanyamuryango bayo hamwe n’abagize komite zayo kubera ko habaye kwivanga mu nshingano ku inzego z’ibanze aho ku isonga bavugamo uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya ubu wimuriwe mu murenge wa Kimironko Madamu Umuhoza Rwabukumba uzwi ku izina rya Mado utaravugaga rumwe n’uwari umucungamutungo wa sacco kubera inyungu ze bwite n’imikorere y’akajagari yuzuyemo igitugu yashakaga gukoreshamo bikaba aribyo byatumye yifashisha uwari Perezida wa sacco bwana Mutsindashyaka Andre uyu munsi usigaye ariwe ayobora umuryango PFR Inkotanyi mu murenge wa Kinyinya.Bijya gutangira ngo  babanje kwirukana uwari ushinzwe inguzanyo witwa Mutebutsi Buhiga Espoir kugirango ababere icyambu cyo gushyikira uwari umucungamutungo wayo Niwemugeni Chantal . Buri umwe k’uwundi badutangarije ko ngo babanje kumuhimbira ibyaha n’ubu bagihimba ibindi.

Umuntu akwiye kwibaza impamvu ibibazo bivugwa muri sacco ya Kinyinya bitarangira kugera ubwo umwaka ushira bakiruka inyuma y’uwahoze ari umucungamutungo wayo twavuze hejuru kugeza ubwo bivanga mu nshingano za RIB (ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzacyaha n’iperereza) bagamije gushyirishamo no guhimbira ibyaha uwo wahoze ari umucungamutungo wayo Niwemugeni Chantal ibyo bakabikora banyuze muri gahunda yo gushishikariza no gukangurira abantu kumushinja ibyaha byuzuyemo ibinyoma gusa gusa bamwe baragira bati:

Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka: dore uko ikibazo giteye:

Ku itariki 21/01/2020 umucungamutungo wa sacco icyerekezo Kinyinya witwa Nsengiyumva Simon yatumije inama igizwe n’abanyamuryango ba Koperative zose z’abagore  zahawe amafaranga yatanzwe na bdf avuye muri mijeprof maze ntiyitabirwa uko bikwiye habonetse abantu 4 gusa mu bantu barenga 120, icyatangaje ababashije kuboneka muri iyo nama ni ukuntu uwo mucungamutungo wayo Simon yabujije abayitabiriye kugira icyo bandika kuko nta nama y’abantu 4 ariko akabamenyesha icyatumye batumirwa bivuze ko yayoboye inama nk’uko yari yayiteguye.

Icyateye impungenge abayitabiriye ni ibinyoma yababwiraga ndetse bigamije gufungisha abantu babiri aribo Nambajimana Jean Damascene(umukozi wa sacco) na Niwemugeni Chantal(wahoze ari umucungamutungo) ababwira ko bariye amafaranga y’amakoperative ndetse n’ibikoresho byazo  kandi ntaho bahuriye n’imicungire y’umutungo wa koperative ibyo byose akabibabwira abakangurira kuzabishinja abo bakozi mu gihe rib izaba yahamagaye . Umwe mubagize koperative witabiriye inama waduhaye amakuru ariko akanga ko amazina ye atangazwa kubera umutekano we  yagize ati ”birakabije rwose igihe twahereye tuba mu binyoma none bakaba batangiye no kudukangurira kujya gushinja abantu,kandi ari mu nyungu zabo.

Yagize ati” ubushize baduhaye amafaranga y’ubusabusa badusaba kwandika inzandiko zuzuyemo ibinyoma bikozwe n’umugabo watubwiye ko ari perezida wa ngenzuzi Musabyimana Albert  afatanyije n’umugore tutibuka amazina ye wari uri mu mwanya wa umucungamutungo kandi batubwiraga ko ibyo dukoze ari ikimenyetso kizabafasha gushyikira chantal none umwaka urashize ntacyakozwe n’uyu munsi baracyifuza kutugira ibikoresho nk’aho turi abana batabona ibyo barimo”.

ikinyamakuru ingenzi cyatangajwe n’ayo magambo maze kibaza uwo munyamuryango amakoperative yandikishijwe izo nzandiko z’ibinyoma n’impamvu bemeye kubyandika?asubiza yagize ati”   bari batubwiye ko sacco yahombejwe n’ayo mafaranga yariwe muri izo koperative ndetse ari nayo mpamvu zakurijemo guhomba kandi banaduhaye  mbere y’uko tubikora birashoboka ko banayakuye mu mifuka yabo ukurikije uko twabibonye,  banatwizeza ko bazaduha andi tukongera tukiteza imbere, twabikoze twe twumva nta kibazo kirimo kuko bavugaga ko bafite n’ibindi bimenyetso bigaragaza uburyo ayo mafaranga abo bakozi bayariye, ntabundi busobanuro cyangwa ubumenyi budasanzwe twari dufite kuri ayo mafaranga ya koperative cyane ko tuzi neza ko  izacu zifite ubuzima gatozi kandi abaperezidante bacu babigizemo uruhare kugirango duhombe, icyo gihe duhamagarwa mu kwezi kwa 2/2019 hazaga perezidante cyangwa visi hamwe n’umuntu wo muri ngenzuzi ya koperative ugasanga urwandiko rusinyweho n’abantu 2 gusa muri koperative yose.

Yadutangarije ko koperative zahawe amafaranga yo gushinja abo bakozi ari izi zikurikira: peace cooperative, abanyamurava ba Remera, Hope cooperative Kinyinya, happy cooperative, unity cooperative gacuriro n’itsinda value abo nibo babashije kuboneka hari mu kwezi kwa gashyantare 2019 none dutunguwe no kubona hashira umwaka tukongera tugahamagazwa tubwirwa ko twahamagariwe kumenyeshwa ko  RIB niduhamagara tuzitaba tudafite ikibazo.

Ibi bintu biteye urujijo umuntu yakwibaza niba RIB isigaye ikenera amakuru ikabanza gusaba gukorerwa ubuvugizi ngo ayo makuru abone kwemerwa, na none kandi niba koko sacco yarareze abo yirukanye ikaba irimo kwivanga mu nshingano. Umwe kuwundi  bakomeje

 kwibaza impamvu yabyo n’icyibyihishe inyuma aho  itsinda rihagarariwe na Mutsindashyaka Andre rijijisha abaturage ribakangisha gutanga amakuru bityo bakaba basanga ari icyaha.

.Buri wese yari akwiye kureka inzira z’ubusamo arimo kunyuramo ngo yoroherezwe ahubwo ubutabera bugakora akazi kabwo.

Birababaje cyane kubona sacco ikirimo akajagari n’ibibazo bitandukanye nyamara abateje ibibazo bibereye aho ndetse atari nabo barimo kuburana  izo manza kuko abayoboraga sacco bari inyuma y’ibyo byose nta n’umwe ukiri mu nzego cyeretse uwitwa Kayirate Jerome, visi wa komite nyobozi nawe wirirwa ahiga amakuru muri ibyo bibazo hirya no hino ariko nawe bikaba byaramubereye urujijo.

Ese ubundi amakuru bayashakira kure bavugaga amakosa yakozwe muri iyo sacco nta bakozi bahagije yagiraga?umugenzuzi w’imbere mu kigo hamwe n’umubaruramari barimo uyu munsi bazabanze nabo babazwe ibyo bibazo byose niba koko iyo sacco ifite ikibazo bazagaragaze icyo bari bamazemo hamwe na perezida wayo wari uriho icyo gihe (irresponsabilite ya buri wese izabanze igaragazwe).

Twagerageje guhamagara ku murongo wa telefoni igendanwa bwana Sezikeye Jacques, perezida wa sacco ngo adusobanurire ibyo bibazo byose birimo bivugwa  kuko ushobora gusanga afite abakozi badafite ubushobozi ahubwo bahugiye munyungu zabo kurusha gutanga umusaruro, ntitwabashije kumubona k’umurongo wa telefoni igendanwa.

Umurenge wa kinyinya umaze iminsi wugarijwe n’ibibazo bitandukanye ndetse  n’itangazamakuru ryagiye rikoramo inkuru zitandukanye,kubera itsinda rigizwe n’abayobozi b’umurenge mu byiciro bitandukanye.

Bamwe mu bakozi bakora muri sacco icyerekezo Kinyinya iburanisha rirangiye twarabegereye turaganira tubabaza imikorere yo mu kigo bakoramo.

Umwe kuwundi ati”ntutangaze imyirondoro yacu kuko turacyashaka guhaha” bagize bati”kiriya gitabo kiregwa uwari umucungamutungo cyanyerejwe na Mutsindashyaka Andre akoresheje Murekatete Phionah kuko yahise ananamusimbuza , ariko ntibyabahiriye kuko banki nkuru y’igihugu yabyanze igatanga inama ko bagomba gukoresha ibizamini by’akazi.

Abo bakozi bakomeje bavuga bati’’erega ibibazo bikomeye byagaraye cyane igihe komite nyobozi isumbanyije abakozi kuko umukozi witwa Nyirabarame Regine yakubitiye mu kazi umukozi witwa Mukandayisenga Sabine amuciraho ishati, byaratubabaje cyane kuko nta gihano yahawe’’ ikindi kandi hari amakosa menshi twakoraga nk’abakozi maze uwari umucungamutungo akagerageza gukora inshingano ze ariko komite nyobozi ikigira sibindeba ibyo nabyo byatumye duhinduka nk’ibyigenge dutangira kujya dusuzugura umuyobozi wacu kuko twabonaga n’ubundi nta gaciro afite imbere yacu.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *