Musanze: Bamwe mu bakozi bo mu ngo bakomeje guhohoterwa

Ingo nyinshi zikenera abakozi bazifasha mu mirimo itandukanye irimo kurera abana, guteka no kumesa imyenda y'abagize umuryango.

Busingye Minisitiri w'ubutabera[photo archieves]

Ahenshi usanga iyo umwe mu bagize umuryango afite akazi ahemberwa ku kwezi, undi asigara mu rugo agacunga imitungo y'urugo harimo no gukurikirana imikorere y'umukozi wo mu rugo.


Umukozi wo mu rugo wiswe NYIRANEZA(Kubera impamvu z'umutekano we) yakoraga mu rugo rwa MUSAFIRI Eric mu mezi 8 yahamaze nibwo yahakuye inda y'amezi 5 nkuko abisobanura agira ati"Muri 2018 nibwo nahawe akazi ko gukora mu rugo kwa Musafiri Eric utuye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Musanze, Akagari ka Cyabagarura ahitwa Gahondogo."

Akomeza agira ati"Mpamaze amezi atatu nibwo Eric yatangiye kujya amfata ku ngufu acunze umugore we adahari yagiye gucuruza kuko acururiza mu isoko rya Goyika ibitenge. Yamfashe ku ngufu inshuro 3 zose ambuza kuzabibwira mabuja kuko ngo umunsi nabiuvze azahita anyirukana".


Nyiraneza akomeza avuga ko yaje gutwara inda maze igeze ku mezi 5 nibwo nyirabuja yamubajije nyirayo avuga ko ari iya Eric maze bahita bamwirukana.

Nyiranziza yaje kugeza ikibazo cye ku nzego z'ubuyobozi bw'ibanze kuva ku mudugudu kugera ku murenge wa Muhoza ariko abura uwamurenganura ngo nibura amwishyurize umushahara we ungana na 50,000 Frw y'amezi atanu atahembwe.
Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo, Umunyamakuru w'ikinyamakuru Ingenzi yavuganye n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Cyabagarura kuri telephone ngendanwa maze amusubiza ko iki kibazo akizi cyamugezeho ngo ariko cyarabananiye kuko Eric agorana cyane. Twifuje kuvugisha Eric uvugwaho guhohotera umukozi we wo mu rugo ariko numero zose baduhaye ntizabashije gucamo.
Nyiraneza (amazina twayahinduye) arifuza ibi bikurikira:
1)Kugeza ku mezi atandatu umwana amaze avutse ntarandikwa mu bitabo by'irangamimerere bisobanuye ko atazwi mu baturage batuye u Rwanda.
2) Ubuyobozi birakwiye ko bwumvisha Eric Musafiri kwemera umwana bivugwa ko yabyaranye n'uwiswe Nyiraneza byaba ngombwa akabona ubufasha bwo gukoresha ikizamini cya ADN 
3) Ubuyobozi birakwiye ko busaba Eric Musafiri kurihira mituel umukozi yahohoteye hamwe n'umwana yabyaye Kandi akabafasha mu mibereho kuko babayeho nabi ku buryo no kubona ibyo kurya no kwambara abishobora yiyushye akuya.
4) Eric Musafiri birakwiye ko ubuyobozi bumusaba gushakira umukozi yahohoteye ndetse n'umwana yabyaye aho baba kuko barara aho bwije bageze 
5) Ubuyobozi birakwiye ko basaba Eric Musafiri guhemba umukozi yakoreshaga akaza kumwirukana nyuma yo kumuhohotera amafranga amurimo 50,000 Frw y'amezi atanu atamuhembye.

Yanditswe na Maniraho Innocent

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *