Kigali: Ubushakashatsi bwerekana ko kudakora siporo ari bimwe mu biha icyuho indwara zitandura

Ihuriro ry'imiryango irwanya indwara zitandura Rwanda Non Communicable Disease Alliance riravuga ko kuba Covid 19 yaratumye nta siporo zigikorwa bihangayikishije kuko binagira ingaruka kubafite bene izi ndwara, ibi ni ibyatangajwe mu nama yahuje abafatanyabikorwa b’iri shyirahamwe hagamijwe kurebera hamwe imbogamizi ziriho n’uburyo zakurwaho.

Indwara zitandura ni izikura buhoro buhoro kandi akenshi zikaba karande ku muntu uzirwaye, ni indwara umuntu atanduza kandi nubwo inyinshi muri zo ari karande.

Muri zo harimo indwara z’umutima, Kanseri, indwara zifata imyanya y’ubuhumekero nk’ubuhema(Asima), Diyabete, Indwara z’Impyiko,ubumuga butewe no gukomereka n’indwara zo mu mutwe.

Mu bigaragazwa n’abahanga ni uko kugabanya ibizitera byafasha kuzigabanya no kuzirinda ni ukuvuga gukora imyitozo ngororamubiri, kureka cyangwa kugabanya itabi n’inzoga no kurya neza indyo yuzuye. 

Icyakora kubera icyorezo cya Covid 19 cyatumye  gukora myitozo ngororamubiri biba ihurizo kuri benshi ariko by’umwihariko abafite indwara zitandura

Philippa Kibugu- Decuir avuga ko kwisuzumisha kare ariko kwirinda nyako kandi ko abantu bakwiriye kumenya bakirinda, bakisuzumisha ariko bakanongeraho gukora siporo.

Ati: "Mubyo twabigisha twabigisha gukora siporo kurya neza kujya kwisuzumisha hakiri kare, gukora ibintu byose muganga abategetse kuko covid ije ntibashoboye kujya kwa muganga ntibashoboye kubona imiti, ntibashoboye gukora siporo. "

Gishoma François uri mu ishyirahamwe ry'abadiyabeti avuga ko umurwayi aba asabwa gukora siporo kuko zimufasha

Ati: " Biteye impunjyenjye cyane umurwayi utakoze siporo ntabasha kwikurikirana. Aho twahuriraga ngo dukore siporo kuri ubu ntishoboka kubera icyorezo cya Covid -19 ngo dukorane siporo kuko umwe aba ari umunyeshuri w'undi"

Prof Joseph MUCUMBITSI  uyobora ihuriro ry'imiryango irwanya indwara zitandura Rwanda Non Communicable Disease Alliance na we yemeza ko  kuba nta myitozo ngororamubiri ikorwa muri iyi minsi bishobora kuba intandaro y’ubwiyongere bwazo.

Ati: ‘’Ingaruka zirakomeye kandi si mu Rwanda gusa, ubushakashatsi bwaragaje ko iyo utakibasha gukora imyitozo ngororamubiri byagaragaye ko byongera kuba wagira indwara zitandura’’

Ese hari ikirimo gukorwa ngo kudakora siporo bidatuma izi ndwara zikomeza kwiyongera?

Prof Joseph MUCUMBITSI uyobora NCD Alliance avuga ko hari ibiganiro hagati ya za minisiteri zitandukanye kugira ngo harebwe uburyo imyitozo ngororamubiri nk’imwe mu ngamba zo kurwanya izi ndwara itahagarara.

Ati : "Twegereye RBC [Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima], minisiteri y’ubuzima , minisiteri  ya siporo n’umujyi wa Kigali kugira ngo ya siporo abantu badashobora gukorera hhanze ikorwe kuri televiziyo."

Muri iyi nama yitabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye kandi hagaragajwe ko kudakora imyitozo ngororamubiri bihangayikishije cyane ko bivugwa ko abafite bene izi ndwara baba banafite ibyago byinshi byo kuzahazwa n’icyorezo cya Coronavirus igihe baba bayanduye.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) bugaragaza ko abantu bangana na Miliyoni 41 bapfa buri mwaka bishwe n'iz’indwara ziri karande (chronic) zitanduzwa. Abagera kuri Miliyoni 15 bahitanwa n’izi ndwara bari hagati y’imyaka 30-69.

Abarenga Miliyoni 17.9 bicwa n’indwara zifata imijyana n’imigarura y’amaraso (cardiovascular disease), mu gihe abagera kuri Miliyoni 9 bicwa na Kanseri naho abagera kuri Miliyoni 3.9 bicwa n’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero naho abagera kuri Miliyoni 1.6 bicwa na Diyabete. 

Mu gihe hadafashwe ingamba zikomeye ubushakashatsi bugaragaza ko mu 2030 hazaba hariyongereyo umubare munini w'abahitanwa n’izi ndwara. 

 

 

Marie Louise MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *