Abafana b’ikipe ya Rayon sports barasaba ko uwatorwa yaharanira inyungu rusange.

Ikipe ya Rayon sports ubu itegerejweho igisubizo cy'umupira w'amaguru kuko ariyo igira abafana benshi.

Buri wese mu bafana ba Rayon sports yifuza ko komite izatorwa izaharanir inyungu rusange.

Ibi byifuzo bivugwa hashingiwe kubibazo byo kugurisha abakinnyi mu nzira zitunguranye.

Umwe kuwundi batangaza ko ikipe yabo ya Rayon sports yagiye igira ibibazo byatejwe nabagiye bayiyobora bari munyungu zitayubaka,ahubwo ziyisenya.

Ikindi kivugwa gihangayikishije ikipe ya Rayon sports nikigendanye na skol ishaka gusimbuzwa Bralirwa muri shampiyona.

Abasesengura basanga abakomisiyoneri nibazanamo Bralirwa bakirukana skol  byazatuma ikipe ya Rayon sports ihura n'ikibazo cy'ubushobozi.

Abazatorerwa kuyobora ikipe ya Rayon sports arasabwa kuzahura umubano na skol kuko iyifatiye runini.

RGB nayo isabwa kutazahungabanya abazitorerwa n'abakunzi ba Rayon sports ,mugihe yo yaba ishaka abo izajya ikoresha uko yo ibyifuza.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *