Major Pierre Buyoya wigeze kuba Perezida w’igihugu cy’u Burundi arahigishwa uruhindu.

Politiki inkingi y'ikinyoma iyo wayitwaje uniga demokarasi ,ingaruka mbi kuri wowe wayitwaje nabagukomokaho.

Maj. Pierre Buyoya[photo archieves]

Inkuru yacu iri ku mugabo witwa Major Pierre Buyoya wumvikanye 1987 afata ubutegetsi mu  gihugu cy'u Burundi.Major Buyoya yafashe ubutegetsi ahiritse Col Jean Baptiste Bagaza wari mu nama mu mahanga.

Ingoma ya Major Buyoya yakurikiwe niyicwa ry'abaturage muri Ntega n'Amarangara.

Iz'impunzi zahungiye mu gihugu cy'u Rwanda ziyongeraga kuzari zarahunze kuva mu Burundi haba ubwigenge.

Major Buyoya yaje kuvugwaho kugenda yica abari abategetsi ku ngoma ya Perezida Col Bagaza.

Ingoma ya Major Buyoya yakomeje kumena amaraso kugeza ubwo yishe Ltcol Sinzoyiheba Philim.Igihugu cy'u Burundi cyakomeje kugira ibibazo bikuruwemo na Perezida Major Buyoya kugeza haremwe imitwe ya gisirikare imurwanya kugeza ubwo yemeye amashyaka menshi.

Urugamba rwarakomeje Perezida Buyoya yemera amatora.Aha niho bivugwa ko Buyoya yagurishije igihugu,kuko ngo yemeye amatora mu buryo busesuye bituma umukandinda Ndadaye amutsinda.

Andi makuru ava mu nzego z'ubutasi mu Burundi ahamyako Major Buyoya yishe Perezida Ndadaye.Itegeko ryo mu Burundi ryahise rishyiraho undi Perezida ariwe Ntaryamira apfana na Perezida Gen Habyarimana Juvenal w'u Rwanda.

Major Buyoya yasubiranye ubutegetsi .Inyeshyamba zamwakijeho umuriro atanga u Burundi.Ingoma yo mu Burundi igamije guhora ishingiye ko Major Buyoya yishe Ndadaye yabinyujije mu nkiko.

Abarundi bakaba bibaza impamvu uwigeze kuba Perezida wabo Major Buyoya yakatiwe burundu?Abasesengura ibyo mu Burundi baba mu buhungiro basanga aribwo intambara igiye gukara cyane ko hari abahunze ingoma ya nyakwigendera Nkurunziza.

Andi makuru azunguruka akaba yemeza ko inyeshyamba ziba Buvira muri Congo Kinshasa zigiye gukorana na Major Buyoya ,Gen Niyombare nabandi barwanye ingoma ya Perezida Ndayishimiye.

Iki gifungo cya Buyoya kigiye ngo kongera gushyira umwuka mubi mu Burundi mu gihe impunzi zarimu Rwanda zari zatangiye gutaha.Ikindi gihangayikishije ni uko umubano w'u Rwanda n'u Burundi utifashe neza.Imiryango irengera uburenganzira bwa kiremwamuntu mwitegure gufasha rubanda.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *