Abafite ubumuga basaba kudahezwa mu mirimo iyo ariyo yose kuko nabo bashoboye

Kuri uyu wambere taliki 23 ugushyingo 2020 mu Karere ka Nyarugenjye hatangijwe icyumweru cyahariwe ibikorwa by'abafite Ubumuga. 

Muri iki cyumweru hakazakorwamo ibikorwa byinshi bitandukanye  birimo gukora ubukangurambaga harwanywa Ihohoterwa rikorerwa abafite ubumuga kubufatanye n'umuryango THT.

Ni igikorwa kibimburiye ibindi bigiye gukomeza muri icyi cyumweru cyose kugeza taliki 03 ukuboza 2020 ubwo hazizihizwa umunsi mpuzamahanga w'abafite ubumuga ufite insanganyamatsiko igira iti: “Twubake U Rwanda rwiza ruzira COVID rudaheza abafite ubumuga.”

Hazakorwa ibikorwa  binyuranye harimo gusura ibikorwa by 'abafiite ubumuga by 'indashyikirwa byagezweho ndetse hanasurwe inyubako zinyuranye harebwa uburyo zubabahiriza abafite ubumuga hanakorwe ubukangurambaga  mu kurengera abafite ubumuga babarinda Ihohoterwa ry 'ubugira kabiri  cyane cyane rikorerwa abagore n'abakobwa bafite ubumuga. 

Hazaganirwa kw’iterambere n 'intambwe imaze guterwa kubafite ubumuga mu karere ka Nyarugenge, hanizihizwa kandi imyaka 10  ishize
inama y'igihugu y'abafite ubumuga imaze ibayeho hanagaragazwa ibyo bagezeho hanashyirwaho ingamba zo kureba uko abafite ubumuga barushaho gukomeza gutera imbere.

Bamwe mubafite ubumuga bagaragaza ko nubu bagifite imbogamizi ndetse n'inzitizi mu guhabwa akazi mu nzego zitandukanye babwirwa ko abafite
ubumuga ari abanyantege nke ntacyo bashoboye aho babatumye batihuta.


Niyonsaba Joseline  afite ubumuga bw 'ingingo avuga ko bagira ihezwa ry 'ubugira kabiri mu miryango babamo ndetse naho bajya gusaba akazi.

Ati " Aho tugiye gusaba akazi usanga batatwiyumvamo bavuga ko ntacyo dushoboye ariko turashoboye, ubwo rero dusanga dufite ihezwa ry'ubugira kabiri kubera ko aho tugeze dusanga batatwumva neza ukotwakagombye kumvwa ".


Nshutiraguma Esperance umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w 'Akarere ka Nyarugenge avuga ko muri gahunda ijyanye no kudaheza abafite ubumuga bagomba gufatwa nk'abandi banyarwanda bose.

Ati " , Mu mabwirizwa aba yashyizwemo haba munzego zifata ibyemezo haba no muzindi nzego z 'ubuyobozi zitandukanye ntawuhejwe nabafite
ubumuga bafite amahirwe angana nayumuntu uwo ariwe wese usanzwe.

Kugirango babashe kugera kuri ayo mahirwe yubuyobozi haba mu nteko, haba mu nzego z’ubuyobozi izo arizo zose ubu amarembo aruguruye kugirango buri wese ahabwe uburenganzira bwo kugira icyiciro runaka
abarizwamo.”


Kananga Richard, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu yabafite ubumuga mu karere ka Nyarugenge avuga kwihezwa ry’ubugira kabiri rikorerwa abagore n’abakobwa bafite ubumuga.

Ati , ”Icyo dukora ni ubukangurambaga cyane cyane bushingiye kumyumvire. Rero dukora ubukangurambaga dukoresheje uburyo bunyuranye harimo amakinamico kugirango abantu babyumvire mu mikino ariko bivuga
neza ibibaho muri sosiyete, dukoresha n’ibiganiro ndetse n’amategeko, hari amategeko yagiye ajyaho anyuranye agaragaza ko ihohoterwa iryo
ariryo ryose ritemewe. Rero dukoresha ibyo biganiro, ubukangurambaga, amahugurwa ku nzego zacu zegereye abaturage kugirango iyo myumvire ihinduke.”

Ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2012 habaruwe abafite ubumuga bagera ku 7901. Harimo abagabo 4450 n’abagore 3451 bingana na 3.2% byabatuye mu karere ka Nyarugenge.


Marie Louise Mukanyandwi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *