Nyagatare: Hatangijwe umushinga ugamije kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe

kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2020 ubwo hatangizwaga umushinga ugamije kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe hatewe imigano ku mugezi w’Umuvumba mu karere ka Nyagatare ku burebure bwa kilometero umunani.
 
Ni igikorwa gikubiye mu mushinga ushinzwe kubungabunga ibidukikije NAP uzamara imyaka ine ukorera mu kigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije  REMA . Uyu mushinga  uzakorerwa mu turere twa Kirehe, Nyagatare mu mugezi w’Umuvumba na Rusizi ahazaterwa ibiti mu mirima y’icyayi iherereye Shagasha.
 

 

 

SIBORUREMA Kassim  utuye mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Matimba mu kagari kimbogo, avuga ko umurima we watwawe n’isuri nk’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere bityo ko yishimiye uyu mushinga.

Ati “ Umurima wanjye wari munini ari ko buri uko imvura yagwaga yatwaragaho gato none nsigaranye ubusabusa , uyu mushinga rero uzadufasha kurengera ibidukikije no kuturindira ubutaka iyi migano ugiye gutera twayishimiye kuko batubwira koi fata ubutaka.”


 
Naho NSANGABANDI Janvier utuye mu mudugudu wa Byimana mu kagari ka Kimbogo mu murenge wa Matimba  avuga ko bishimiye uyu mushinga kuko uzabafasha kurinda ubutaka bwabo ntibutwarwe n‘isuri.

 

 

Ati“Twarishimye cyane tukimara kumva uyu mushinga wa NAP, muri make twebwe tuzi ko imigano ifata ubutaka kuburyo amazi yumuvumba adashobora kudutwarira ubutaka.”

 

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije REMA, Juliet Kabera avuga ko u Rwanda rukunze kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ari nayo mpamvu leta yashyizeho ingamba zigamije kurengera abaturage, imitungo yabo n’ibidukikije.

 

 

Ati “U Rwanda rukunze kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kandi twatangiye guhura n’ingaruka z’iryo hindagurika ry’ibihe. Uyu mushinga uzafasha gahunda ngari ya guverinoma gukora igenamigambi rigamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Izatuma u Rwanda rugira ubushobozi bwo guhangana n’imyuzure, amapfa ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye hashyirwaho politiki n’ingamba zigamije kurengera abaturage, imitungo yabo n’ibidukikije muri rusange”.

 

 

 

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yasabye abaturage kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga hagamijwe kubaka ubukungu budahungabanywa n’imihindagurikire y’ibihe.

Yagize ati “Iyo abaturage bahinze bakageza mu mazi byangiza ibidukikije, kandi birazwi ko hari metero 50 zigomba kubahirizwa kuko ari ubutaka bwa leta,turabasaba kubahiriza izi metero rero, nibatubere ijisho tubaragize ubu butaka buri kumazi bityo isura hazaba hafite iyi
migano imaze gukura abe ari nayo abaturage bazaba bafite, tubasabye rero rwose ngo badufashe bifasha.”

Uyu mushinga uzamara imyaka ine ukazarangira utwaye miliyari zikabakaba esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.Ufite intego yo kubaka ubushobozi mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe aho hazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo gutera imigano ku nkengero z’umuvumba, guha abaturage ibiti bivangwa n’imyaka, iby’imbuto n’ibindi.

Uretse ibi kandi  hazanakorwa amaterasi y’indinganire  hacibwe imiringoti mu mirima y’abaturage ndetse hanaterwe ibiti mu nzuri
z’abaturage hagamijwe gukomeza kugira ubukungu butangiriza ibidukikije.

 
Abaturage bari baje kwifatanya n'inzego zitandukanye z'ubuyobozi gutera ibiti [/caption]
 
Abayobozi n'abaturage bateye ibiti by'umugano ku nkengero z'umuvumba[/caption]
 
 
 
 
 
 
 
 
 
 
 
 
Marie Louise MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *