Abafana b’ikipe ya Rayon sports batangiye gukemanga Fan club indatwa.

Ntawutinya ijoro ahubwo atinya icyo barihuriyemo,izi nizo mpungenge zatangiye kuboneka mu bafana b'ikipe ya Rayon sports kubera ishingwa rya fan club indatwa.

Abafana b'ikipe ya Rayon sports [photo archives ]

Amakuru acaracara ahamyako iyi fan club yaba irimo abashaka kurwanya ubuyobozi bwa Rayon sports .Ikimaze iminsi kivugwa ni uburyo hari bamwe mu bashaka kudurumbanya Komite bifashishije zimwe muri za fan club.

Ibi biterwa ni uko ikipe yari yabaye iy'abantu 12 uwari ku isonga kuyobora Rayon sports yari Munyabagisha Valens,Munyakazi Sadate,Me Zitoni Pierre Claver,Itangishaka Bernard Alias King,Habarurema Vital,Kamayirese Jean d'Amour ari nawe bashingiye fan club indatwa ngo ayiyobore.Muhirwa Freddy ariho inama yabereye itangiza iyo fan club indatwa.

Abandi bari kugenwa umunsi bari gutangirizaho Komite yabo.Abafana b'ikipe ya Rayon sports bakaba basaba ko hatazongera kuba induru mu ikipe yabo.Impaka ndende zikaba zikomeje kuba hashingiwe ku kibazo gishingiye ku buryo ngo Komite nyobozi yashyizweho.

Abasesengura baka batangaza ko Komite iyoboye ikipe ya Rayon sports yashyizweho mu buryo bwo gukumira induru zayivugiyemo kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka aho Komite yayoboraga yagiye ituzuza inshingano.

Umwe kuwundi mu bakunzi b'ikipe ya Rayon sports bakaba basaba ko fan club indatwa yahabwa umurongo ngenderwaho wubaka,yawurengaho igaseswa burundu.

Komite iyoboye ikipe ya Rayon sports ifite akazi gakomeye ko kuzahura ibyazahaye bikaba bisaba kwegeranya imbaraga za buri wese ,aho kuzitatanya.

Impande zitandukanye za buri karere zibamo abafana b'ikipe ya Rayon sports bikaba bisaba Komite iyoboye kubegera bakabereka ibyiza byo gukorera hamwe.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *