Bamwe mu banyarwanda bahanze amaso Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka.

Icyorezo cya Coronavirus gikomeje kuyogoza isi,buri Leta ikagira uko ifata ingamba zo kurinda abaturage bayo.

Prof.Shyaka anastase [photo arcchive]

Mu Rwanda hongeye gufatwa ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya coronavirus hasubiraho guma murugo.Ministri  w'ubutegetsi bw'igihugu Prof Shyaka yatangaje ko ,hari abanyarwanda barya ,ari uko bakoze.

Aha rero niho ruzingiye kuko abanyarwanda bo mu byiciro byo gufashwa batangiye gutegereza ijambo rya Ministri w'ubutegetsi bw'igihugu Prof Shyaka ko ryubahirizwa.

Abaturage bo mu mujyi wa Kigali abenshi barya bakoze ibyo bamwe bita ngo gupagasa.Ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com cyazengurutse Akarere ka Nyarugenge mu mirenge ya Nyarugenge agace ka Biryogo igice gikorerwamo imirimo ya buri munsi nko gukanika imodoka,gusudira ibyuma nindi mirimo iciriritse itunga uyikora n'umuryango we.

Umwe mubo twaganiriye yanze ko dutangaza amazina ye kubera umutekano we ,yagize ati"twebwe ntanubwo tuvuka mu cyaro ngo turajyayo turi ba kavukire dutegereje ibyo biryo twemerewe kugirengo tubehe mugihe turi guma murugo.Undi ucuruza ibyayi na the vert we twamuhaye izina rya Mugisha tuganira yagize ati"inzu ndayikodesha,ikindi bafunga babanje kutwishyuza amafaranga menshi mu nzira zitandukanye tutayatungishije n'imiryango yacu.

Yakomeje atangaza ko kugirengo abo mu mudugudu bagushyire ku rutonde bakwaka ruswa utayitanga ntibagushyireho,ikindi ni uko bakora igikorwa batabanje kubwira umuturage ngo abashe no kugira icyo ahaha.Mu murenge wa Gitega hafi ya bose bo abayituye yaba utuye mu nzu ye n'ukodesha bugarijwe n'ibibazo cyane ko usanga bari mu.byiciro bigomba gufashwa.

Abafite amabotiki bo mu murenge wa Gitega bafite ikibazo gikomeye cy'uko RRA ibategeka gukoresha ibyuma bikoreshwa batanga inyemezabwishyu,kandi ibicuruzwa byabo bitagera no ku bihumbi maganabili by'u Rwanda.

Aba nabo bahanze amaso Ministri w'ubutegetsi bw'igihugu Prof Shyaka kugirengo bahabwe ibiribwa byo gutunga umuryango.Umurenge wa Rwezamenyo ho abaturage twasanze binubira ibyemezo bafatiwe cyane nk'igice bita Matimba kirangwamo abagore bakora uburaya.

Umwe mubo twaganiriye twamuhaye izina rya Mariya ,tuganira yadutabgarije ko bashyizeho guma murugo nta n'amakara afite mu nzu kandi akaba asaba ubufasha bwo gutunga umuryango.Uyu afite ikibazo cy'uko abashyira abafashwa kurutonde babasaba ruswa y'igitsina cyangwa iy'amafaranga.

Twagize amatsiko tubaza Mariya we iyo yumva yatanga ni ubwo kuyitanga ari icyaha guhanwa n'amategeko?Mariya ati"natanga iy'igitsina .Abakora ibi bikorwa babireke batarabifatirwamo kuko n'icyaha.Abayobozi kuva ku rwgo rw'umudugudu kugera ku rw'Akarere nta n'umwe wigeze ashaka kuba yagira icyo atangariza itangazamakuru.

Ariko umwe wo muri njyanama y'umurenge wa Rwezamenyo tuganira yanze ko twatangaza amazina ye,gusa yemeyeko abaturage babo benshi barya bakoze,abandi bakaba ari abacumbitsi,ko bose bakeneye ubufasha.

Yakomeje adutangariza ko Gitifu w'Umurenge ataragira icyo abatangariza kigendanye no guha ibiribwa abaturage Twanubajije ku kibazo cya ruswa kubahyira abafashwa ku rutonde niba akizi? Asubiza yagize ati"Narabyumvise kandi nta gitangaza kuko abo mu nzego zibanze ntibahembwa bakorera ubushake bikaba bitatangaza hagize urya ruswa,ariko uzafatwa azabihanirwa.

Niba Leta yateguye uburyo bwo gufasha abatishoboye nibitangirwe vuba kuko henshi imbabura zamanitswe.

Kakisa Jean de dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *