Bamwe mu bayobora inzego zibanze bati”simwe mwaduhaye”Abaturage bati”twarituziko tubakize none coronavirus irabaduteje”.

Urwikekwe hagati ya bamwe mubayobora inzego zibanze n'abaturage rwatangiye kuba rwose hifashishijwe imvugo zo guhangana.

Prof.Shyaka anastase Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu[photo archives]

Imvugo y'uko amatora y'inzego zibanze yasubitswe kubera ibihe bidasanzwe igihugu kirimo hatangiye kuvuka urwikekwe.

Abantu batandukanye bafite uko babyumva ,ariko bose baragira bati"kuki abayobora inzego zibanze n'abaturage bafitanye urwikekwe kandi bose ari abo muri FPR? Aha niho hatumvikana neza.

Niba igihugu cyabonye ko amatora atakorwa kubera icyorezo cya Coronavirus ,kuki hari abari bishimiye ko abarangije Manda  batakongera gutorwa?

Abayobozi kuki bishimiye ko bongejwe kuyobora kugeza igihe kitazwi?Umuyobozi wo mu karere ka Nyamagabe twaganiriye akanga ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we twatangiye tumubaza uko yakiriye gukomeza kuyobora kugeza igihe kitazwi? Ansubiza yagize ati"Nishimye cyane ko Manda yarirangiye ngifite ideni kandi kwishyura imodoka narinsigaje igihe gito kandi ubushomeri buteye ubwoba."

Twamubajije ku kibazo kivugwa hagati y'abayobozi bo mu nzego zibanze n'abaturage cyane ko hari ababwira abaturage ko batabatoye n'abaturage bakishimira ko bagiye batazagaruka kubabuza umutekano?Asubiza yagize ati"jyewe ndi ku rwego rw'Akarere  nkeka ko nta muturage wanyifuriza ikibi,ahubwo nabyumvise kubayobora imidugudu ko aribo bahangana nabo baturage."

Abayobora imidugudu nta mushahara wa buri kwezi bagira ni ubunyangamugayo.Ese kuba ko nta mushahara wa buri kwezi bagenerwa sibyo byaba bibatera guhohotera abaturage?

asubiza yagize ati"umuyobozi uhohotera umuturage ni kamere iba imubamo.

Umurenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge naho abaturage bagize ikibazo cy'uko abayobora imidugudu bagumyeho kandi batangiye kubagora babasaba ruswa kugira ngo babandikire uruhushya rubajyana kwa muganga.

Mu karere ka Kamonyi naho inzego zibanze n'abaturage ishyamba si ryeru hashingiwe uko babahohotera cyane ko mu rwego rwo mu butaka nibo babaye abanyuma ku rwego rw'igihugu.

Minisiteri y'ubutegetsi  bw'igihugu ikwiye kureba icyegeranyo cy'ibibazo byugarije abaturage igakuraho abayobozi bakora nabi.

Akarere ka Ngororero Meya nawe yafungishije ba gitifu b'imirenge bararekurwa atorokesha umugitifu wakekwagaho kunyereza umutungo yarashinzwe.

Abaturage baganiriye n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo.com bagitangarije ko uzatorerwa kuyobora Akarere yajyaba ukavukamo kuko iyo haje utahavuka nta mihigo akoreraho cyane ko akora agamije umushahara atagamije iterambere.

Umwe kuwundi bategereje icyo Ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu izakora ikumira abayobozi bumvako bagiye kujujubya abaturage kugeza bavuyeho.

Kimenyi Claude.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *