Ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda n’amahanga buhagaze gute muri iki gihe?

Ibihe bitandukanye byerekana ko umubano w'ububanyi n'amahanga bw'u Rwanda n'amahanga utifashe neza, ibi bikibazwa ikibitera.

Dr.Vincent Biruta Minisitiri w'ububanyi n'amahanga[photo archives]

Ministri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Dr Vincent Biruta aherutse gutangaza ko hari intambwe iriho iterwa izahura ibyazahaye.

Ibi bishingirwa nko ku biganiro byatambutse hagati y'u Rwanda n'Igihugu gituranyi cy'Abarundi.

Igihangayikishije n'umubano w'u Rwanda n'ibihugu by'ibulayi kugeza naho intekonshingamategeko yavuzeko uburenganzira bwa kiremwamuntu butubahirizwa, kugeza naho bavugira ku mfungwa za politiki.

Ikindi kizana umubano mubi hagati y'u Rwanda n'amahanga ni uko ibyo bihugu bivugako hari amakasho afungirwamo abantu.

Aha rero naho Ministri w'ubutabera w'u Rwanda Busingye yamaganye icyo cyegeranyo cyavugaga izo kasho zifungirwamo  abantu.Ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com twashakishe amakuru kuri bamwe mu banyepolitiki baba mu Rwanda harimo Me Ntaganda Bernard Perezida w'ishyaka Ps Imberakuri tumubaza uko abona umubano w'u Rwanda n'amahanga ,kongeraho nibyo intekonshingamategeko yo mu bulayi yatangaje?Me Ntaganda Bernard ati"jyewe ndi umunyepolitiki utavuga rumwe na FPR ,nkaba ngushimiyeko umpaye umwanya wo kumbaza icyo ntekereza ku bivugwa k'umubano w'u Rwanda n'amahanga.

Me.Ntaganda Bernard[photo archives]

Jyewe nasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru nshimira inteko y'ubulayi kuko yabashije kuvugira imfungwa zitandukanye zifunzwe.

ingenzi ko bijya bivugwa ko Ps Imberakuri yemewe iri mu intekoshingamategeko iyobowe na Mukabunani iyindi uvuga uyikurahe?Me Ntaganda "Ps Imberakuri yemewe ni iyanjye ni jyewe Perezida Fondateur ,naho iyo uvuga ntayo nzi niyo yaba iriho niy'umugeri.

ingenzi waduha Isesengura rigendanye n'itangazo wageneye abanyamakuru?Me Ntaganda "itangazo rikubiyemo ingingo nyinshi cyane ko inteko y'ubulayi yerekana uko imfungwa zifatwa nabi ,mu gihe intekonshingamategeko z'u Rwanda imitwe yombi bafashe umwanya wo kuvuguruza ibyavuzwe,bityo mu itangazo ryanjye nkaba nahuje nabavuze kuri ako karengane.

ingenzi hari inkuru zimaze iminsi zicicikana zavuzwe na Karasira ,Indamage n'abandi nyuma haza abandi nka Tom Ndahiro babashinja ingengabitekerezo wowe nk'inararibonye muri politiki urabivugaho iki?Me Ntaganda uburenganzira bwa muntu mugihe butarubahirizwa nta Demokarasi izaba ihari,naho Tom Ndahiro sinamuvugaho kuko abereyeho kubiba urwangano yigize umuvugizi wa Leta kandi itaramutumye.ingenzi ukurikije uko Ministri Busingye yavuze avugako ntaho bafungira abantu hatazwi wowe ukabihamya biterwa n'iki?

Me Ntaganda icyo n'ikinyoma naracyamagane nzahora ncyamagana ,ahubwo itangazamakuru kuki mutabyamagana.Umuntu k'uwundi uko yumva ibitekerezo by'uwo badahuje ishyaka ntibiba bikwiye kwitwa ingengabitekerezo.ingenzi ni iki wabwira abanyarwanda?

Me Ntaganda"icyo nababwira ni ukuvugisha ukuri bagaharanira uburenganzira bwabo namwe itangazamakuru mugakora ubuvugizi bwa rubanda,dore ko hari abamburwa uburenganzira bwabo bikarangiriraho.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *