Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu yifashishije inzego zibanze isimbura ubutabera ibigo by’inzererezi ibihindura gereza.

Akarengane gaherekejwe na munyumvishirize gakomeje guheza rubanda rwa giseseka mu bigo by'inzererezi.

Prof.SHYAKA Anastase Minisitiri w'ubutegetsi bw'Igihugu na Busingye Minisitiri w'ubutabera

Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda yasimbujwe munyumvishirize.Inkuru yacu iri ku gifungo cyadutse gishingiye ku bantu batuye batunze imiryango basigaye bafatwa bagafungwa amezi atatu.

Isesengura ryerekanako abitwa cyangwa abitwaga inzererezi bafatwaga mu mikwabu bakoherezwa iyo bakomoka baturutse bajya kuba mu migi.Uko imyaka yagiye ishira hadutse uburyo butandukanye bwabajyanwa mu bigo by'inzererezi.

Urwego rwa mbere rurangwamo abana bari munsi y'imyaka 23 bafatwa barara aho babonye cyane ko abenshi bakekwaho kwiba,gufungura imodoka ziparitse n'ibindi bikorwa by'urugomo.Urwego rundi ruzamo abazunguzayi abacururiza mu mihanda biruka bakwepa inzego z'umutekano.

Aba muribo abo twaganiriye badutangarije ko kuzunguza baziko ar'ikosa gusa bakabikora byogushakisha imibereho birinda ubujura.Urindi rwego arirwo rutavugwaho rumwe ni abafungirwa mu nzererezi kandi bubatse ingo,kongeraho ko nta cyaha kigaragara baba bakekwaho cyabajyana mu butabera.

Itegeko rigena NRS riteguye neza,ariko abo mu nzego zibanze bavugwako barikoresha nabi,muri munyumvishirize,ndakwereka ko ndi umuyobozi,ndakwereka ko ndi mwa cyama n'izindi mvugo .Aho bimariye kugaragarako buri turere hashyizwemo ikigo cyo kujya gifungirwamo inzererezi,ariko kikaza kuba cyarahindutse gereza mu bundi buryo,twashatse amakuru duhereye ku karere ka Ruhango kavugwamo abantu bafunzwe baregwa gucuruza amavuta atemewe.

Mu karere ka Ruhango bafashe Mukacyiza Oliva,Bapfakurera Etienne,na TuganishuriJaques twahawe amakuru dutangira kuyakurikirana hashingiwe ku gifungo cyahawe aba baturage kandi baraciwe amande.

Ushinzwe ikigo cy'Akarere ka Ruhango gifungirwamo inzererezi kiri mu Ikebero ariwe Jeanne d'Arc .Mu Kiganiro twagiranye twatangiye tumubaza imikorere y'ikigo ashinzwe n'inshingano zacyo?Jeanne d'Arc yagize ati"iki kigo gifungirwamo abantu b'inzererezi,ariko hari n'abandi bahafungirwa kubera ibiyobyabwenge cyangwa guhungabanya umutekano.

Ariko iyo hazanywe abantu bagasuzumwa ko barenganijwe barigishwa bagataha,kandi iryo tsinda rikuriwe na visi meya ushinzwe imibereho myiza.Twaje kugirana ikiganiro na visi meya.Twakomeje dushakisha amakuru ashingiye NRS tuganira na Ngwije Nepo ushinzwemo itangazamakuru.

Nepo yatangiye adutangariza ko itegeko rigenga kiriya kigo rireba uhafungirwa uwo ariwe n'icyaha akurikirànyweho,ubundi akigishwa akagororwa,agahabwa uburere mboneragihugu no gukunda igihugu.

ingenzi; ko bivugwa ko abayobora inzego zibanze iyo bagiranye ikibazo n'umuturage bamuhimbira ibyaha akaruhukirizwa mu kigo cy'inzererezi,aho ntimwaba mukemura ikibazo kimwe mutera bitanu?

Nepo; biriya bigo biri mu maboko y'Uturere ubwo haramutse haruwarenganye yakwiyambaza ubutabera.

ingenzi; aha niho haza ikibazo niba umuturage arenganijwe n'urwego rw'igihugu agafungwa akabuzwa uburenganzira ayo makimbirane azahoshwa ate?

Nepo; nibyo nakubwiyeko iyo abantu bafashwe bakurikiranyweho ibiyobyabwenge,kongeraho kwica umutekano arajyanwa akigishwa kandi kiriya kuvo si gereza.

ingenzi; ko muri iki gihe hari abaturage bananirwa no gutunga imiryango yabo kubera ubukene  bakwakwa  amafaranga y'umutekano cyangwa ay'isuku za nzego zibanze zikamushinja kwigomeka akajyanwa muri kiriya kigo ubwo ntaba abujijwe uburenganzira?

Nepo; yagize ati"ukora ibyo aba arenze ku mategeko nawe yakabaye abihanirwa.

Mukasine uyobora Komisiyo y'uburenganzira bwamuntu yamaganye iki gifungo gihabwa abajyanwa mu bigo by'inzererezi cyane ko ntawemerewe kuharenza amasaha 72.

Uwo twaganiriye wafungiwe mu kigo cy'inzererezi kubera kutumvikana n'uyobora Akagari ka Kora mu murenge wa Gitega ho mu karere kaNyarugenge k'ubw'umutekano wetwamwise Rutayisire yagize ati"Nar'iwanjye mu rugo Gitifu  w 'Akagali arampamagara ngo simperuka kwishyura irondo,isuku mubwirako kubera guma murugo ntakintu mfite no …

ikiganiro twagiranye
 

Muraho nitwa ephrem nyobora journal ingenzi na ingenzinyayo com hari amakuru nagirango nkubaze amakuru ya bamwe mu baturage barimo  Mukacyiza Oliva ufunze hamwe n'abagenzi be mu kigo cy'inzererezi cya Kebero ,amakuru atugeraho ngo bafatanywe magendu,mukaba ngo mwarabakatiye amezi atatu twagirengo tumenye uko bihagaze?mugire umunsi mwiza.

Umunyamakuru w'ingenzi; Ko ntagisubizo mwaduhaye kuri zo nkuru zifungwa ryabo baturage?, itegeko rinyemerera guhabwa amakuru nawe itegeko rikwemerera guhabwa umwanya ku nkuru ikuvugwaho.

Visi meya ushinzwe imibereho y'abaturage: Bsr!Sorry niriwe mu kazi kenshi sinabasha kukuvugisha.Twakosoraho gato kuko muri Transit ntabwo abahari bakatirwa cg ngo  bafungwe  kuko ntabwo ari muri gereza.Rero iyo umuturage agaragaweho imyitwarire itari myiza ashobora kujyanwayo akaganirizwa mu rwego rwo kumugorora ariko ntabwo aba afunze,uwaba yabagejejeho ayo makuru mwamubwira akihangana agategereza icyemezo cy'itsinda rizajya muri Screening.Thank you.

ingenzi; ikibazo cyayo mezi atatu bakatiwe niho haza  kwibaza kwabo baturage.
visi meya; Abari muri Transit Center ntabwo bakatirwa.
ingenzi; Uyiyobora twavuganye yantangarije ko bakatiye amezi atatu kandi ngo niwowe ukuriye akanama kabakatiye niho dushaka kumenya icyashingiweho?

Visi meya: Ntakibabo cyashingirwaho mu gukatira umuntu uri muri Transit Center kuko ntabwo anyura imbere y'urukiko.

ingenzi:Niba ntabanga ririmo Mukacyiza Oliva ahari nk'umuturage utuye cg ni inzererezi noneho uratandukanya gute n'uyobora kiriya kigo wadutangarijeko bakatiwe amezi atatu?

Nepo: mu minota 15 umpamagare , bambwiye ko hari amakuru wifuza ku bari mu kigo kinyurwamo by'igihe gito.
 

Ikibazo kiri mu karere ka Ruhango ahatavugwa rumwe ku ifungwa ry'abaturage bivugwako bafungirwa mu kigo cyitwa icyabazerera mu mujyi no mu mihanda ,naho abo baturage badutangarijeko abafunzwe baciwe amande ibihumbi IcumiTwagirengo muduhe ishusho yabafungirwa mu bigo byitwako ari iby'igihe gito? nyuma yo kubaza iki kibazo nta gisubizo twahawe nibaramuka badusubije tuzabibajyezamo mu nkuru yacu itaha.

ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *