Ibibazo by’inzitane byongeye kuvuza ubuhuha mu ikipe ya Rayon sports bisaba Komite kwegura.

Ikipe ya Rayon sports igeze mu mahina y'ibibazo by'inzitane byongeye kuvuza mo ubuhuha,kubera RGB yayihaye Komite ngo iyitegeke.

Abasesengura basanga ikipe ya Rayon sports ihungabana ryayo ar'imwe mu nzira yo gusenya umupira w'amaguru.

Intandaro y'ibi bibazo bikomeje kuvuza ubuhuha mu ikipe ya Rayon sports byatangiranye na 2017/2018 kugeza n'ubu.

Abafana b'ikipe ya Rayon sports batangiye kwibaza icyerekezo cyayo,niba iva ahabi ijya aheza,cyangwa niba iva aheza ijya ahabi?Umwe k'uwundi basanga Komite iyobowe na Uwayezu Fidele ikwiye kwegura inzira zikigendwa.

Uwayezu akigabirwa ikipe ya Rayon sports ngo ayitegeke yasanzemo ibibazo byinshi,ariko ntacyo yakoze ngo abikemure.Iyi Komite yari ifite inshingano zo guhuza impande zose zagiranye amakimbirane,ibi nta nakimwe yakoze.

Komite itegeka ikipe ya Rayon sports yahawe inshingano zo kwirukana abakinnyi bab'abanyamahanga igatizwa abakinnyi batagikenewe mu ikipe ya APR fc.Aha niho ruzingiye cyane ko ikipe ya APR fc yaba ihinduye iya Rayon sports junior yayo kuburyo budasubirwaho.

Nibwo rero bamwe mu bafana b'ikipe ya Rayon sports bafashe icyemezo cyo kwifata mu nkunga zose bayihaga.Iki kikaba kimwe cyerekana ko iva aheza ijya ahabi.

Ni murwego rw'uko izajya ikina nta mufana winjira mu kibuga mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus.Niba Sugira ar'intizo igihe cyose akazasubira mu ikipe ya APR fc,ubwo ikipe ya Rayon sports inyungu imufiteho n'izihe?Kuba ubukungu bwarazahajwe na coronavirus,amakipe nayo akazahara,aho kuba kira kubazazahura ikipe igihe shampiyona izaba ifunguye hazagaragara intizo?Ibi bibazo bindi byo gukangurira abafana ba Rayon sports gukanda akanyenyeri,ntabwo byumvikanye neza kubera Komite itigeze itambutsa ubutumwa bwerekana ingengabihe y'imikorere yayo yo kubaka ikipe.

Umwe k'uwundi mu bafana b'ikipe ya Rayon sports bifuza ko Komite niba idashoboye yakwegura ibibazo bitarana byinshi.

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *