Urugiye kera ruhinyuza intwali:Mvukiyehe Juvenal ashobora kwegura mu ikipe ya Kiyovu sports.

Uruhururikane rwuzuyemo amagambo hagati mu ikipe ya Kiyovu sports rukomeje kuba rwose.Mvukiyehe Juvenal yahawe ikipe ya Kiyovu sports mu mpaka ndende.

MVUKIYEHE Juvenal Perezida w'ikipe ya Kiyovu sport [photo archive ]

Amategeko yagengaga umuryango wa Kiyovu sports yavugaga ko ntawuyihabwamo inshingano atamazemo amezi atandatu ar'umunyamuryango.

Ay'amategeko yakumiraga Mvukiyehe Juvenal kugira ubuyobozi na bumwe ahabwa mu ikipe ya Kiyovu sports.RGB yaje kwica amategeko ya Kiyovu sports bituma Mvuyekure agabirwa iy'ikipe.

Amatora yegereje bucya aribube nibwo haje iterabwoba n'igitugu kuri Rwagasana wari wamamajwe na rwaruhande batashakaga ko ruyobora ikipe,aha rero niho havutse induru nyinshi.

Mvukiyehe yagabiwe Kiyovu sports asanga abo asimbuye baraguze abakinnyi kandi bifuzwaga nandi makipe.Mvukiyehe ntabwo azabasha kuyobora ikipe ya Kiyovu sports ashatse yakwegura inzira zikigendwa.

Amakosa Mvukiyehe yakoze akigera muri Kiyovu sports yatanze umukinnyi Nsanzimfura Kedy amwegurira APR fc

.Umutoza Karekezi Olivier yari yaranze gusinya kubera ko Mvukiyehe atari yakwegurirwa ikipe.Mvukiyehe akimara kugabirwa ikipe Shampiyona yaratangiye Kiyovu sports yakinnye imikino itatu itsindwamo ibili.

Aha niho hatangiye kuzamo ikibazo hibazwa ah'ikipe igana?bamwe bati"ese irasubira mu cyiciro cya kabili abandi bati"mwihangane nimushyigikire ikipe" Aho Shampiyona isubukuriwe igashyirwa mu matsinda ikipe ya Kiyovu sports yahuye niya Rutsiro fc.Ese uyu mukino Rutsiro fc yatsinzemo Kiyovu sports niwo ntandaro yo kwirukana umutoza Karekezi Olivier?Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com akanatangwa n'inkoramutima z'iy'ikipe aragira ati"Mvukiyehe ikipe yaramunaniye yanga kwegura kandi ingero zirahari.

Mvukiyehe asigaye abwira umutoza abo agomba gukinisha adashingiye k'ubuhanga cyangwa imyitozo yakozwe.Ibi nibyo byatumye asaba urutonde rw'abakinnyi bazakina bahura na Rutsiro fc.Umutoza agishyikiriza Mvukiyehe urutonde yategetse ko abakinnyi Tubane James na Habamahoro Vincent bakurwamo.Aba bizerwa ba Kiyovu sports bakomeje batangaza ko ngo Mvukiyehe ababazwa no kubona Babuwa adashyirwa mu bakinnyi bagomba gukina.

Ababonye Mvukiyehe ashwana na Karekezi bagize bati"Ntaheza ho mu isi"Karekezi yiringiye ibinyoma none arirukanywe.Undi ushyirwa mu majwi mu bibazo bya Kiyovu sports n'umutoza wungirije Banamwana Camarade wavuzweho kunaniza abatoza bakuru ngo asigarane ikipe.

Twahamagaye Mvukiyehe ngo tugire icyo tumubaza ntibyadukundira nibikunda tukavugana tuzabatangariza icyo abivugaho.Kiyovu sports irasabwa kugarurira abafana bayo icyizere bakongera bakayikunda nka kera,naho ubundi ntaho yaba iva nanaho yaba ijya.

 

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *