Rwanda:Abanyarwanda gukina umupira w’amaguru birabananiye bongeye kwisunga abanyamahanga.

Ikinyoma kiratinda ariko ntigihera.Umupira w'amaguru ugamburuje abawigimbye bemeza ko bazakinisha abanyarwanda gusa none bongeye kwisunga abanyamahanga.

Abazi iby'umupira w'amaguru bigizwayo ugahabwa abawuzambya.

Abasesengura bemezako nyuma yaho ikipe y'igihugu Amavubi igiye itsindwa mu marushanwa atandukanye batekereje kugarura abakinnyi b'abanyamahanga.

Amateka atwereka ko umupira w'amaguru watangijwe n'abanyamahanga,bityo abanyarwanda bakabigiraho.Ikipe y'igihugu Amavubi ubwo iheruka mu gikombe cy'Afurika muri Tunisia harimo abanyamahanga,ariko bafatanije n'abanyarwanda.

Amakuru ava mubizerwa bashinzwe umupira w'amaguru tuganira bagize bati"Twasanze gushingira ku banyarwanda ntaho umupira w'amaguru wazatugeza.Yakomeje adutangariza ko hakigwa ku mubare w'abanyamahanga bazakina muri Shampiyona y'umwaka utaha.

Amakuru akomeje kuzenguruka nay'uko umunyamahanga uzagaruka gukina mu Rwanda nta kipe y'igihugu yigeze akinira ko azajya ahabwa ubwenegihugu.

Ahaza ikibazo ni nko ku ikipe y'APR fc ishobora kuzagora izindi kipe.Aha hakaba hazazamo kongera kuzamura imishahara ku bakinnyi.Abakunzi b'umupira w'amaguru baganiriye n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com bishimiye kongera kugaruka kw'abanyamahanga bityo umupira w'amaguru ukongera ukagarura abafana ku kibuga.Kuba mu Rwanda nta karere wasanga ah'abana bakina umupira w'amaguru byerekana ko ugeze mu marembera.

Umunyamahanga wifuzwa nuzaza afite icyo arusha umunyarwanda.Bamwe mubakinnyi bw'abanyarwanda batahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi batangiye kwijujuta.Umukinnyi witwa York Rafael wahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi afite izihe mpinduka?Ese Sugira we utahamagawe urwego rwe rw'imikinire ruhagaze gute?Abayobora amakipe y'umupira w'amaguru basuzume igura ry'abakinnyi bazava mu mahanga,bazashingire kuzakora impinduka.Ubu abanyarwanda bateze impinduka kur'ab'abakinnyi bahawe ubwenegihugu bw'ubunyarwanda .Niba bazanye abatazakora impinduka bakamera nka Karangwa John waguzwe agatubutse ,kandi yicururizaga inkweto mugihugu cya Uganda.

Abandi bati"abakomisiyoneri bongeye bariye.Abashinzwe amakipe bacunge neza ntibagwe mu mutego wabafite inyungu zabo.

 

Kimenyi Claude

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *