Abafite ubumuga bw’uruhu barasaba ko abayobozi b’ibigo nderabuzima ko bajya basaba amavuta yabo nk’uko basaba indi miti

Ibi byagarutswe ho ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa bafite ubu muga bw'  uruhu uba taliki 13 Kamena , uyu mwaka ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti " Imbaraga ziri muritwe ziruta amahirwe ".

Uyu munsi mpuzamahanga w 'abafite ubumuga bw 'uruhu usanze hano mu Rwanda hari ibyo bishimira, cyane cyane kuba umuntu ufite ubumuga bw 'uruhu aho ari hose  mu Rwanda  abona amavuta arinda kanseri y'uruhu kuko bakoze ubuvugizi bigera n'aho ayo mavuta bayasaba Perezida wa Repubulika, kuko abafite ubu bumuga bari bugarijwe na kanseri ngo gusa nubwo kanseri itacitse  nibura  bafite ibyiringiro ko abana bari kuvuka 90% batazahura na kanseri y'uruhu. 

Abantu benshi usanga bibwira ko abafite ubumuga bw 'uruhu ari abavukira mu miryango ikennye ,ariko siko bimeze kuko nabo bavukira mu miryango nkiyabandi bose,  ahubwo ibibazo bibaho  akenshi usanga abagabo benshi batoteza abagore babo ko aribo babyaye umwana ufite ubumuga bw 'uruhu, bikanabaviramo intandaro zuko abagabo babata. 

AKIMANIDUHAYE Dieudonne uhagarariye abafite ubumuga bw 'uruhu  avuga ko abafite ubumuga bw 'uruhu bahura n 'imbogamizi nyinshi zitandukanye mu buzima bwabo.

Ati ",  Abafite ubumuga bw 'uruhu bahura n'imbogamizi zitandukanye harimo kudahabwa agaciro mu miryango, kuba yakwamburwa uburenganzira bungana n'ubw'abandi, harimo nko kutiga atari uko ababyeyi bakennye ahubwo ari imyumvire yo kumva ko uwo mwana ugiye mw'ishuri yaba agiye guta umwanya amara umutungo w 'umuryango mu bintu bitazagaruka ".

HAKIZIMANA Nicodeme Umuyobozi nshingwabikorwa w 'umuryango w 'abafite ubumuga bw 'uruhu mu Rwanda (OIPPA)  avuga ko  amavuta bahabwa yabafashije kongera amasaha y 'akazi bakoraga. 

Ati ", Aya mavuta  yafashije abafite ubumuga bw 'uruhu gushobora gukora akazi mu buzima busanzwe kuko byari bigoye ko ufite ubumuga bw 'uruhu amara amasaha abiri na tatu kuzuba akora akazi mu buzima busanzwe ka muteza imbere,  ariko aho aya mavuta abonekeye ubu nibura arakora amasaha atanu cyangwa atandatu tugasaba abayobozi bose b 'ibigo nderabuzima ko bajya basaba ayo mavuta y'abafite ubumuga bw 'uruhu nkuko basaba indi miti, kuko hari ibigo nderabuzima usanga batabishyiramo ubushake ngo iyo miti iboneke ku bigo byabo ".

HAKIZIMANA akomeza avuga ko  uyu munsi wasanze hakiri ibibazo ku bantu bafite ubumuga bw 'uruhu harimo kuba itegeko rirengera abantu bafite ubumuga muri rusanjye rya 2007 riheza abafite ubumuga bw 'uruhu bagasaba ko itegeko rya vugururwa abafite ubumuga bw 'uruhu bagahabwa ikiciro cyihariye nkuko havugwa ubumuga bw 'ingingo,  ubumuga bwo kutabona, kutumva no kutavuga bityo bigafasha abakora imishinga gushyira abafite ubumuga bw 'uruhu muri gahunda zabo. 


Abafite ubumuga bw 'uruhu barasaba ibigo bya leta,  ibigo by'abikorera ko bagira uruhare mu guha akazi abantu bafite ubumuga bw 'uruhu kuko bugarijwe n'ubukene cyane ko ufite ubumuga bw 'uruhu kubona akazi biracyiri ikibazo. 

Abafite ubumuga bw 'uruhu barasaba ko habaho uburyo bwihariye bwo gufasha abantu bafite ubumuga bw 'uruhu kubona akazi. 

Umuryango uharanira iterambere n'imibereho myiza y'abafite ubumuga bw 'uruhu mu Rwanda (OIPPA) ukorera mu Uturere 7 tw 'u Rwanda aritwo:  Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Musanze, Rutsiro, Kayonza, na Nyamasheke.


 

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *