Rwanda:Ferwafa ikomeje gushyira umupira w’amaguru mugihirahiro Cornavirus nayo ikawusonga.

Hashize igihe kingana n'umwaka urenga isi yugarijwe n'icyorezo cya Coronavirus.Kuva iki cyorezo cyagaba ibitero mu isi ubuzima bwabayituye bwarahungabanye kugeza na n'ubu.

Olivier Perezida wa Ferwafa [photo archives]

Inkuru yacu iri k'umupira w'amaguru wahano mu Rwanda.Bizwiko Ferwafa ubuyobozi bwayo budhyirwaho butowe n'abanyamuryango aribo amakipe.Ibi n'ubwo bitubahirizwa,ariko turebe uko icyiswe shampiyona 2020/2021 cyagenze,noneho turebe uko amwe mu makipe ahagaze mu igura ry'abakinnyi yitegura Shampiyona 2021/2022.

Aha niho harimo ihurizo ku makipe amwe nkayo twavuga ni 12.Aha havomo ikipe zivugwako zifite ubushobozi bwo kugura abakinnyi arizo:APR fc yo itanga ifaranga ritubutse kugeza ubwo buri mukinnyi w'umunyarwanda ahora ararikiye kuyikinamo.Ikipe ya Police fc nayo yatangiye kugura,kandi iy'ikipe nayo ikinisha abanyarwanda gusa.Ikipe y'Umujyi wa Kigali As Kigali yo ikinisha abanyamahanga nayo ikoresha ingengo y'imali itarakorerwa ubugenzuzi.

Marnes fc ikipe y'igisirikare kirwanira mu mazi ntitera imbere,ntisenyuka ihora hamwe nka Kiosque yo hambere.Izindi kipe ntiziragura abakinnyi noneho zazindi zubakiye ku kinyoma cyo mu turere zashyizwe mu gihirahiro na Ferwafa izibeshya ko izazibonera umuterankunga.Aha niho hahera hibazwa ari Ferwafa na coronavirus niki cyashyize umupira w'amaguru mu gihirahiro kurenza ikindi?Amakuru dukura kuri bamwe mubayobora amakipe cyane ayubakiye k'uturere nay'uko bagiye kwegura.

Impamvu ngo bagiye kwegura n'uko kuyobora ikipe byabateye ubukene cyane ko inkunga itangwa n'Uturere itabonekera igihe.Umwe ati"igihe cyo guhigura umuhigo imbere y'umukuru w'igihugu bashyiramo ko bakora siporo bafite ikipe mu cyiciro cya mbere.Ariko wababaza ati ko abakinnyi bakeneye guhembwa bakakeihorera.

Undi wo mu karere kamwe ati"tuziyobora kubera igitugu dushyirwaho,kongeraho ko uba ur'umucuruzi ukanga ibyagufungira ibikorwa byawe ,kandi ubufite ideni rya banki.Aha niho bavugira ko niba icyorezo gikomeje gukumira abafana mu kibuga bareka gutangiza Shampiyona ,kuko amakipe menshi ahagwa,asohora ntacyo yinjije.

Niba Ferwafa izagendera ku gitutu cy'APR fc ifite ubushobozi igakina nizitabugira amadeni nazugariza bizagenda gute?Uyobora Ferwafa ngo yabwiwe nabamuhaye umwanya ko atazibeshya ngo yemerere ikipe kugira abanyamahanga benshi.

Ikipe ya Rayon sports nayo irinyuraguramo ishaka kugura abanyamahanga bahenze ejo izabe yabuze imishahara yabo ijye mu manza.Olivier uyobora Ferwafa ashobora kutazarangiza Manda ye kubera ibibazo byugarije umupira w'amaguru.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *