Abanyamategeko ntibemeranya na Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie usinya itangazo rishyira abaturage muri guma murugo.

Isesengura rishingiye ku mategeko ryerekana uko uburenganzira bwa muntu buba bugomba kubahirizwa,aha abanyamategeko baganiriye n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo.com tuganira banze ko amazina yabo yatangazwa,ariko bagize bati"mu itegeko nshinga rya Repebulika y'u Rwanda ntaho riha Ministeri w'ubutegetsi bw'igihugu gusinya itangazo ribashyira muri guma murugo.

GATABAZI JMV Minisitiri w'ubutegetsi bw'Igihugu[photo archives]

Dore uko babitangarije ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo.com bifashishije amategeko.
Ingingo ya 136: Ibihe by’amage n’ibihe by’imidugararo  Ibihe by‟amage n‟ibihe by‟imidugararo biteganywa n‟itegeko kandi bitangazwa na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n‟Inama y‟Abaminisitiri.  

Kwemeza ibihe by‟amage cyangwa ibihe by‟imidugararo bigomba gutangirwa impamvu zumvikana bikagaragaza igice cy‟Igihugu icyo cyemezo kireba n‟ingaruka zacyo, bikagaragaza kandi uburenganzira, ubwigenge n‟ibyo umuntu yemererwa n‟amategeko bihagarikwa ndetse n‟igihe bigomba kumara kidashobora kurenga iminsi cumi n‟itanu (15). 

Icyo gihe ntigishobora kongerwa birenze iminsi cumi n‟itanu (15) keretse iyo bitangiwe uburenganzira n‟Inteko Ishinga Amategeko ibyemeza ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) by‟amajwi y‟abagize buri Mutwe.  Mu ntambara, iyo ibihe by‟amage byatangajwe, itegeko rishobora kugena igihe gisumba igiteganywa mu gika kibanziriza iki.  

Ibihe by‟amage ntibigomba kurenza igihe cya ngombwa cyo kugira ngo hagaruke ibihe bisanzwe birangwa na demokarasi. Kwemeza ibihe by‟amage cyangwa ibihe by‟imidugararo ntibishobora na rimwe kubangamira uburenganzira bwo kubaho, kudahungabanywa ku mubiri, uburenganzira abantu bahabwa n‟amategeko ku miterere n‟ububasha bwabo, ku bwenegihugu, ihame ry‟uko itegeko mpanabyaha ridahana icyaha cyakozwe mbere y‟uko rijyaho, uburenganzira bwo kwiregura n‟ubwisanzure ku mitekerereze no ku idini.  

Kwemeza ibihe by‟amage cyangwa ibihe by‟imidugararo ntibishobora na rimwe kubangamira ububasha bwa Perezida wa Repubulika, ubw‟Inteko Ishinga Amategeko, ubw‟Urukiko rw‟Ikirenga n‟ubwa Minisitiri w‟Intebe cyangwa guhindura amahame yerekeye ibyo Leta n‟abakozi bayo bashobora kuryozwa hakurikijwe iri Tegeko Nshinga.  

Mu bihe by‟amage cyangwa mu bihe by‟imidugararo kugeza hashize iminsi mirongo itatu (30) bivanyweho, nta gikorwa na kimwe cy‟itora gishobora gukorwa.

Izi ngingo nizo zashingiweho berekana uko abayobozi baba bafite inshingano nk'ibi u Rwanda rurimo rwo kwirinda icyorezo cya Cornavirus ikomeje gukaza ubukana.Niba har'igiteganywa n'amategeko ninaho abanyamategeko bashingira bavuga ko byajya byubahirizwa.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *