Abacuruzi b’utubali barasaba Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney kubafungurira

Icyorezo cya Cornavirus cyayogoje isi.Aha niho hagiye hafatwa  ingamba zo kwirinda icyorezo cya Cornavirus kugirengo abantu baticwa nacyo.

GATABAZI J.M.V Minisitiri w'ubutegetsi bw'Igihugu [photo archives]

U Rwanda narwo rwafashe ingamba zo gukumira ubwandu bwa Cornavirus.Ingamba zagiye zifunga ibikorwa bitandukanye harimo ubucuruzi.

Ubu rero abacuruza utubali barasaba Ministri w'ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney kubafungurira,kuko n'ibindi bikorwa bihuza abanyarwanda byafunguwe.

Ubu hafunguwe imikino hemerwa ko hinjiramo 1/2 cyabasanzwe binjira.Aha niho abo mubakora ubuvuruzi bw'utubali berekana ko baguye mugihombo.Mu gihugu hose abacuruza utubali bavuga ko bamaze igihe batanga imisoro kandi badakora.


Ikindi kivugwa n'uko hirengagijwe imwe mungamba zo korohereza abacuruza utubali,bivugwa ko baguye mugihombo,kugeza n'ubwo inzu zikorerwamo ubuvuruzi bw'utubali nazo zikabishyuza buri kwezi kandi badakora.

Ministri w'ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney ufite mu nshingano imibereho myiza y'abaturage atange igisubizo.Umwe k'uwundi mubacuruza utubali baratabaza kandi intabaza yabo yumvwe kuko baratangaza ko bahuye n'ubukene.Uwo bireba wese niyumve intabaza yabacuruza utubali.

Murenzi Louis.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *