Bank ya COGEBANQUE ikomeje kuba ikiraro cyo kurenganya umuryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol.

Ibihe bihishura ikinyoma ,ukuri kukaryamirwa,ariko bikarangira ukuri gutsinze ikinyoma.Tariki 27 nzeli 2021 mu rukiko rw'ubucurizi rukorera Nyamirambo rwaburanishije urubanza Premier Tabacco Campany Ltd yari iya Nyakwigendera Rwigara Assinapol yaregaga Bank ya Cogebanque ishaka kuwunyaga Hotel mu buryo butavugwaho rumwe.

Umuryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol (photo archives)

Urukiko rweretswe ingingo eshatu zo kwiregura nk'uko Me Rwayitare wunganira Premier Tabacco Campany Ltd yabisobanuye.Me Munyangabe wunganira Cogebanque ati"harimo ingingo bashyizemo itandukanye n'amatariki.

Me Rwayitare ati"ibimenyetso bya Premier Tabacco Campany Ltd byose byashyizwemo hubahirijwe ibihe bigendanye n'amategeko.Ibyo Cogebanque ivuga nta shingiro bifite ,cyane ko ingingo ya 185 niyo twakurikije kandi yubahirije amategeko.

Twandikiye Cogebanque tariki 3 iza kudusubiza itinze kuko twayibonye tariki 16.Tukaba dusanga ibimenyetso bya Cogebanque bidafite ishingiro ryo gushaka kwigabiza umutungo wuwo nunganira.Umucamanza yabajije uwunganira Premier Tabacco Campany Ltd niba babona haribyo Cogebanque itashyize muri system kandi byari kubafasha mu iburana?Me Rwayitare ati"Byinshi ntabyo bashyizemo ,ahubwo bashyira cyamunara imbere bahunga ukuri.

Me Munyangabe wunganira Cogebanque ati"Ibyo Premier Tabacco Campany Ltd ivuga n'ukuri ,ariko yabikoze impitagihe.Me Rwayitare ati"tubiharire urukiko ,niba wemera ko Premier Tabacco Campany Ltd muyirenganya.Me Rwayitare yokomeje avugako ibimenyetso babitanze.

Hotel ya Nyakwigendera Rwigara Assinapol ishyirwa mu ideni ritunguranye [photo archives]

Umucamanza ati"Urukiko ruzasuzuma ibimenyetso byatanzwe ko bifite ishingiro.Me Munyangabe ati"Icyo tutumvikana na Premier Tabacco Campany Ltd n'uko idashaka ko tugurisha ingwate.Abari murukiko bakurikira urubanza bakomeje batangazwa n'uburyo hari cyamunara kandi uwunganira Cogebanque yemerako bigeze kwandikira Cogebanque ko nta deni bafitiye Premier Tabacco Campany Ltd.

Kuba hari urubanza ruhagarika cyamunara,ariko kugeza ubu bigakomeza gushyira mu kaga umuryango wa Nyakwigendera Rwigara.

Uwunganira Cogebanque yemeye ko Mukangemanyi Adeline yatsinze kubera urubanza rwa Assurance ya Nyakwigendera Rwigara Assinapol.Niba Cogebanque iterekana uko ideni ribyara cyamunara ryatanzwe niho rubanda bagira bati"iherezo rya politiki nta nshuti ihoraho,nta n'umwanzi uhoraho.

Cogebanque iti"Niba murubanza rwatsinzwe kandi tukishyura miliyoni magana ane mirongo ine nimwe ntibivuzeko cyamunara igomba kuvaho.Premier Tabacco Campany Ltd yeretse urukiko ko ntadeni bafitiye Cogebanque.

Umwe kuwundi wumvise urubanza akumva uko impande zombi zaburanye basanze urukiko rukwiye kuzatanga ubutabera.Niba Rwigara Assinapol kuva yakwicwa cyangwa yazira impanuka umuryango we utaragira agahenge benshi baganiriye n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo.com tuganira banze ko twatangaza amazina yabo kubw'umutekano wabo tuganira bagize bati"Kugeza ubu twumvise ukuri kubyavuzwe mbere yuko ntadeni umuryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol ufitiye Cogebanque ntitwemere none turabyiyumviye ntaryo.Umucamanza ati"urubanza ruzasomwa tariki 30 Nzeli.Nkuko byagiye bigarukwaho kenshi Imana nitabare Umuryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol kuko igihu cyanze gutamuruka,ngo babone umucyo.

 

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *