CFS Ngoma ya Butare:Ivuko ry’umuziki wafashije umuhanzi Bikorimana Andre.

Guhanga igihangano cyiza biha ishusho abagikurikirana cyangwa abacyumva kugikunda.

Ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com bimaze iminsi bibagezaho umuziki ukozwe mu buryo bwa kizungu hagendewe kuri Orchestre Nyampinga.Iyi Orchestre Nyampinga yabayemo abantu batatu bari bakomeye,kubera ibihangano byabo.

Ubu tugeze kuri Bikorimana Andre.Uyu mugabo kugeza ubu umuziki yakoze uracyakunzwe kuko benshi mu baririmbyi batangiye kwusubiramo.

Bikorimana Andre agirana isano nabahoze babyina mu Amakombe yo muri INRS yatozwaga na Rugamba Cyprien.

Amakuru dukura mu Abasuguti babaye i Ngoma ya Butare badutangarije ko Furere Luka agitangiza CFS harimo Sadara wari wari warahanze indilimbo agasaza gashira amanga.

Ubu umuririmbyi Massmba aka yarayisubiyemo.Aha hakaba ariho Bikorimana Andre yatangiye gukina na Gitari.

Muribyo bihe Bikorimana Andre yari kumwe na Laguerre Jean de Dieu wafatwaga nk'inkingi ya mwamba mu muhamirizo kuko bari bataratangira gucuranga Gitari.

Undi warimo muribyo bihe ni Rangira waje gushingwa urubyiruko ,imikino n'amakoperative muri Komine Ngoma.

Uyu Rangira kubera kimenya guhamiriza bari baramwise Ruti"Yishwe muri jenoside yakorewe abatutsi Imana imwakire mubayo.Ntawuyirushintenge Boniface yaje avuye muri Orchestre Salus ya Kaminuza y'u Rwanda ahura nabo twavuze haruguru.

Bikorimana Andre mu majwi meza yatangiriye ku indirimbo yakunzwe iririmbwe mu buryo bwiza yitwa "Ururabo"rurabo nateye ahatava izuba yarakunzwe kuko muzasabwe kuri Radio Rwanda yazagamo.

Kiberinka indirimbo abakobwa bakunze cyane ko mubihe byo hambere ibyansi,Uruhimbi n'inyana muruhongore byari bikiharangwa.Ingendo y'Abeza we na Laguerre Jean de Dieu barayiririmbye kugeza naho Kiosque zaje gufata iryo zina.

Abana ba Furere Luka basubiye murugo bakora mu nganzo Orchestre Impesa iravuka none kugeza n'ubu Shabani yayikoreyemo indilimbo yitwa Solange .Amabanga y'intore mu njyana y'umuhamirizo ivanzwemo n'intwatwa .

Impfunyy itagira kirera yerekanaga ko nta mugore ukunda umwana atabyaye.Umuhanzi Bikorimana Andre ngo kugeza 1994 hari Album atari yagashyira hanze.

Abakuze n'abato n'ubu baracyakunze ijwi rya Bikorimana Andre wanyuze muri Orchestre Nyampinga agasoreza muri Impesa yo muri CFS i Ngoma ya Butare.

Umuhanzi Bikorimana Andre (photo archives)
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *