Ikipe ya Rayon sports iriyubaka itegura ejo hazaza Muvunyi Paul n’itsinda rye bayigabamo ibitero biyisenya.

Amateka avugwamo byinshi,ariko bigizwe n'ibice bibili.Igice cy'ibikorwa byiza,arinacyo cyo gushimwa,hakaza n'ikindi gice cyaranzwe n'ibikorwa bibi byanenzwe kugeza na n'ubu.

Muvunyi Paul na Muhirwa Fred bakemangwa mu ikipe ya Rayon sports (photo archives)

Ikipe ya Rayon sports nk'imwe muyagize ibigwi byiza ,kandi byinshi mu mupira w'amaguru bikaba aribyo byatumye igira abakunzi benshi.Murikigihe ikipe ya Rayon sports ifite Komite iriho itegura ejo hazaza hayo hashobora kuzayibera heza.

Komite iyobowe na Uwayezu Fidele yasanze ikipe nta bakinnyi ifite bashoboye guhanganira igikombe na kimwe mubikinirwa mu Rwanda.Ibi byagaragaye buri wese kuko ikipe ya Rayon sports yarangije shampiyona iri kumwanya wa kalindwi.

Komite ya Rayon sports yaguze abakinnyi yitegura shampiyona 2021/2022.Ntabyera ngo de!Muvunyi Paul n'itsinda rye batangiye kugaba ibitero bisenya ikipe ya Rayon sports.Reka tubanze turebe amateka ya Muvunyi Paul mu ikipe ya Rayon sports.

Muvunyi Paul yageze mu ikipe ya Rayon sports 2005 irusha ikipe y'APR FC amanota arindwi ,bituma igikombe gitwarwa na mukeba APR FC.Muvunyi Paul yaje kongera kugaruka mu ikipe ya Rayon sports avuga ko aje kuyizahura,ahubwo arayizahaza birenze uko yayisanze.

Itangira rya shampiyona 2017/2018 nibwo Muvunyi Paul yagarutse.
Muvunyi Paul yageze mu kipe ya Rayon sports abarayizambaguje.Muvunyi yasanze umutoza Karekezi Olivier kuri polisi Kicukiro amuha ibaruwa imwirukana.Intego ya Muvunyi kwari ukwigizayo abo yasanze mu kipe.

Ibi yabigezeho azanamo Muhirwa Fred maze ikipe barayisenya karahava.Ikindi cyaje gutungura abakunzi b'ikipe ya Rayon sports naho itangazamakuru ryabajije Muvunyi ku kibazo cyo kwigizayo abakunzi b'ikipe?Muvunyi yavuzeko ikipe ariwe nyirayo naho abafana ntacyo bavuze.
Muvunyi n'itsinda rye rigizwe na Muhirwa Fred bangaje umutoza Ivan Minnaert waruzengurutse amakipe menshi yirukanwa.Muvunyi niryo tsinda rye na Muhirwa Fred bagurishije abakinnyi nka:Ismail Diara bituma ikipe itsindwa ntiyakomeza amarushanwa nyafurika.Muvunyi na Muhirwa bakomeje gusenya ikipe birukana umukinnyi Ndayishimiye Jean Luc Alias Bakame.Ntawakwibagirwa ikipe ya Rayon sports ivuye gukina niya Mukura i Huye bakarwanira i Nyanza.

Muvunyi Paul na Muhirwa Fred baje gufata abakinnyi batanu babaha ikipe y'APR FC babanje kubashakira ibyaha.Umukinnyi Manzi Thiery yaje kwandikira Komite yariyobowe na Muvunyi yungirijwe na Muhirwa Fred asaba imbabazi baranga kuko bari barangije kubagurisha.Muvunyi na Muhirwa Fred bajujubije Komite yariyobowe na Munyakazi Sadate.

Akaboko gahora gasenya ntigahuga.Muvunyi Paul ,Muhirwa Fred na Twagirayezu Thadeo bakoze inama yateguraga imyigaragamyo yo gukuraho Komite iyobowe na Uwayezu Fidele.Uyu mugambi waburijwemo,ariko Jean D'Amour Kamayirese wahawe izo nshingano yigeze kwitaba ubugenzacyaha.

Ubu rero umukunzi w'ikipe ya Rayon sports ahari hose intego nugushyigikira Komite yamagana Muvunyi Paul,Muhirwa Fred na Twagirayezu Thadeo kongeraho Kamayirese Jean D'Amour urara azenguruka hose asenya ubuyobozi buriho.Umwe kuwundi imbaraga zanyu zirakenewe kugirengo ikipe itware igikombe.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *